Hamenyekanye inkomoko y’amabuye y’agaciro akomeje kuboneka ku bwinshi mu Rwanda yoherezwa ku isoko mpuzamahanga

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Trinity Metals, Peter Geleta, yatangaje ko amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda afite inkomoko isobanutse kandi igenzurwa ku buryo bwubahiriza amahame mpuzamahanga, anahakana amakuru akomeje kuvugwa ko ashobora kuba ava mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye cyagarutse ku ntambwe urwego rw’ubucukuzi rw’amabuye y’agaciro rugezeho, cyane cyane mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, aho iyi sosiyete icukura Wolfram, Coltan na Gasegereti.

Geleta yavuze ko hari abantu benshi bagira impungenge zishingiye ku makuru atari yo, ariko ko abagera mu Rwanda bakirebera ibikorwa bya Trinity Metals bahindura imyumvire.

Yagize ati: “Abantu bashobora kumva amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, ariko iyo bageze mu birombe byacu babona ukuri. Dukora mu mucyo kandi twubahiriza amategeko yose agenga ubucukuzi.”

Trinity Metals yashimangiye ko amasezerano yagiranye n’uruganda rwa Global Tungsten and Powders rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari intambwe ikomeye izafasha gufungura amasoko mashya ku mabuye y’agaciro ava mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Aya masezerano ateganya kohereza kontineri enye kugeza kuri zirindwi za Tungsten buri gihembwe mu gihe cy’imyaka ibiri, binyuze ku bufatanye na sosiyete ya Traxys ishinzwe kugeza aya mabuye ku isoko rya Amerika.

Ni ubwa mbere Tungsten ivuye muri aka karere ijyanywe muri Amerika ku buryo buhoraho, bikaba bifungura amahirwe mashya ku bashoramari mpuzamahanga.

Geleta yavuze ko isi iri gushaka ahandi hizewe ho gukura Tungsten, cyane cyane nyuma y’uko Ubushinwa, butanga hafi 80% bya Tungsten ku isi, buhagaritse kuyohereza hanze mu gihe kirenga amezi atandatu mu ntangiriro za 2025, bituma ibiciro byiyongera ku kigero cya 80%.

Yagize ati: “Ibihugu byo mu Burengerazuba birimo gushaka gutandukana n’isoko rimwe ry’Ubushinwa. U Rwanda ruri mu mwanya mwiza kubera umutekano n’imiyoborere myiza.”

Yongeyeho ko kirombe cya Nyakabingo kiri ku mwanya wa kane ku isi mu gutanga Wolfram nyinshi, kandi ko umusaruro ushobora kwikuba inshuro ebyiri mu myaka itanu iri imbere.

Trinity Metals ivuga ko ikorana n’umuryango mpuzamahanga RCS Global Group binyuze muri gahunda ya Better Mining ndetse n’amabwiriza ya OECD agenga inkomoko y’amabuye y’agaciro.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, iyi sosiyete yakoranye na SLR Consulting kuvugurura inyigo z’ingaruka ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse itegura gahunda yo gusana ibirombe bizaba byarangije gucukurwa.

Mu rwego rw’umutekano, Trinity Metals igaragaza ko igipimo cy’impanuka ku kazi kiri hasi cyane ku rwego mpuzamahanga, kandi ko iri gushyira mu bikorwa amahame ya ISO mu kurinda ubuzima n’ibidukikije.

Iyi sosiyete ifite abakozi barenga 6.500, aho 99% ari Abanyarwanda, mu gihe 98% bakomoka mu baturage batuye hafi y’ibirombe.

Mu 2024, Trinity Metals yanabaye sosiyete ya mbere yo muri Afurika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahawe inkunga ya tekiniki na US Development Finance Corporation ingana na miliyoni 3.85 z’Amadolari, igamije guteza imbere ubumenyi bw’abakozi no kurengera ibidukikije.

Geleta yatangaje ko Trinity Metals iri gutegura kubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro i Nyakabingo ku bufatanye na Obsidieo Consulting, hagamijwe kongera agaciro ku mabuye y’agaciro atunganywa imbere mu gihugu.

Iyi sosiyete kandi iri mu biganiro n’uruganda rwa Nathan Trotter ruzatangira gutunganya gasegereti mu 2026 cyangwa 2027.

Muri rusange, Trinity Metals iteganya gushora miliyoni 100$ mu myaka iri imbere, igamije kwagura ibikorwa by’ubucukuzi no kongera umusaruro.

Trinity Metals ivuga ko yasuwe n’abayobozi bakomeye baturutse muri Amerika barimo Massad Boulos na Ronnie Jackson, ndetse bagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, bishimangira ko u Rwanda rushyigikiye cyane iterambere ry’urwego rw’ubucukuzi.

Geleta yanzuye avuga ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kuba umwe mu bayoboye isi mu gutanga amabuye y’agaciro yizewe, bitewe n’umutekano, amategeko akomeye, n’ubushake bwo guteza imbere uru rwego.

Yagize ati: “Intego yacu ni uguhindura ubucukuzi bwo mu Rwanda bukava ku rwego ruto bukagera ku rwego runini mpuzamahanga, kandi tukaba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ku isoko ry’isi.”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Geleta wa Trinity Metals ikorera mu Rwanda yashyize umucyo ku nkomoko y’amabuye y’agaciro ikoroza benshi
Trinity Metals ikorera mu Rwanda yerekana ko kugeza Wolfram muri Amerika byafunguye amarembo ku bashoramari
Ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo Wolfram nyinshi muri Afurika

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui