Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko nta cyemezo kirafatwa cyo gufungura burundu ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nubwo hari igitutu cyaturutse ku butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, bwifuzaga ko cyafungurwa bwangu kugira ngo bufashe mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Aya makuru yatangajwe na Oscar Balinda, umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu gisata cya politiki, wavuze ko kuba umuyobozi wa MONUSCO yageze i Goma bidahita bisobanura ko ikibuga cy’indege cyongeye gufungurwa ku buryo busesuye.
Balinda yasobanuye ko uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hashingiwe ku masezerano ya Doha, aho impande zitandukanye zemeranyije gukorana mu kugenzura uko agahenge kubahirizwa.
Yvuze ko ” uru ruzinduko ‘ntabwo rusobanura ko ikibuga cy’indege cyafunguwe,’ ahubwo ruri mu rwego rwa gahunda yo kugenzura no gukurikirana agahenge.”
Ibi bije nyuma y’uko umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, ageze i Goma akoresheje kajugujugu, agaragaza icyizere ko iki kibuga kizafungurwa buhoro buhoro ku nyungu z’ibikorwa by’ubutabazi n’umutekano.
Uyu muyobozi yari yavuze ko kongera gukoresha iki kibuga ari ingenzi cyane mu gufasha MONUSCO kugenzura agahenge no kohereza ibikoresho n’abakozi bayo mu bice bitandukanye birimo Teritwari ya Uvira.
Ni ubwa mbere indege ya MONUSCO iguye kuri iki kibuga kuva AFC/M23 yagifata mu mpera za Mutarama 2025, ibintu byahungabanije cyane ibikorwa by’indege muri aka karere.
Ku ruhande rwa MONUSCO, iki kibuga gifite akamaro kanini mu kohereza indege z’ubutasi zizabanza kugenzura umutekano mbere yo kohereza ingabo zishinzwe kugenzura agahenge.
Oscar Balinda yasobanuye ko ubu hari itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, rigizwe n’abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23, akarere k’Ibiyaga Bigari, ndetse na MONUSCO itanga ubufasha bwa tekiniki n’ubwikorezi.
Yavuze ko uru rwego arirwo ruri gukorana mu kugenzura uko amasezerano yubahirizwa, kandi ko uru ruzinduko rwa Vivian van de Perre rugamije gushyigikira iyi gahunda gusa, aho kuba gutangaza ifungurwa ry’ikibuga cy’indege.
Ibi bisobanuye ko gukoresha iki kibuga kugeza ubu bigikorerwa mu rwego rwihariye rujyanye n’ubugenzuzi bw’agahenge, aho kuba gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’indege.
Iki kibuga gifatwa nk’ingenzi cyane mu bikorwa bya gisirikare n’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, kuko gifasha mu gutwara ibikoresho, abakozi, n’ubutabazi bwihuse.
Kuba AFC/M23 itarafungura burundu iki kibuga bigaragaza ko ikomeje kugenzura neza imikoreshereze yacyo, cyane cyane mu gihe hakomeje gahunda yo kugenzura agahenge.
Ku rundi ruhande, MONUSCO yo ivuga ko iki kibuga ari ingenzi mu kohereza indege z’ubutasi zizafasha mu kugenzura uko umutekano uhagaze muri Uvira n’ahandi.
Nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu gukoresha iki kibuga mu bikorwa byihariye, haracyari ibibazo ku ifungurwa ryacyo ku mugaragaro. Ihuriro rya AFC/M23 risa n’irikomeje kwitonda, rigaragaza ko rifite ubushake bwo gukorana n’inzego mpuzamahanga, ariko nanone rikagenzura neza uko iki kibuga gikoreshwa.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba kigamije kurinda umutekano w’iri huriro, mu gihe rigikurikirana uko gahunda yo kugenzura agahenge ishyirwa mu bikorwa.
Nubwo MONUSCO yifuza ko iki kibuga cyafungurwa bwangu kugira ngo ifashe mu bikorwa byayo n’abaturage muri rusange, AFC/M23 yo ivuga ko icy’ingenzi ari ukubanza kugenzura neza iyubahirizwa ry’agahenge.
Ibi bishobora gutuma ifungurwa ryuzuye ry’iki kibuga ritinda, bizaterwa n’uko gahunda yo kugenzura agahenge izagenda ishyirwa mu bikorwa.
Ku baturage ba Goma n’akarere muri rusange, ifungurwa ry’iki kibuga rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gusubiza ubuzima busanzwe, ariko kugeza ubu, ruracyari mu maboko ya AFC/M23 kandi rifunguye mu buryo bwihariye gusa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


MONUSCO si ubutumwa bw’amahoro, ni ubutumwa bwo guhungabanya umutekano no kubuza amahoro mu nyungu za bagashakabuhake bacuruza intwaro banagamije gusahura Africa cyangwa ahandi bagiye bakoresheje abagambanyi b’abanyafrika b’ibucucu.