Mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye ibidasanzwe nyuma y’uko umukobwa wari utwawe kuri moto yanze kwishyura amafaranga y’urugendo, ahubwo agashinja umumotari ko yamufashe ku ngufu. Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, bikurura impaka n’urujijo mu baturage bari aho.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari avuye mu Murenge wa Gisozi, aho yari yafashe moto asaba umumotari kumugeza mu Gatsata. Bombi bari bemeranyije amafaranga y’urugendo angana na 1000 Frw. Ariko bageze aho yari agiye, ibintu byahise bihindura isura mu buryo butunguranye.
Nk’uko abari aho babitangarije BTN, uwo mukobwa yahise yanga kuva kuri moto, ahubwo atangira kuvuga ko umumotari yamukoreye ihohoterwa, amushinja kumufata ku ngufu. Ibi byahise bikurura abantu benshi, batangira kumva impande zombi z’inkuru.
Umumotari uvugwaho ibyo bikorwa yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwaga, avuga ko ari amayeri uwo mukobwa yakoresheje kugira ngo atishyura amafaranga y’urugendo. Yavuze ko bageze aho yari agiye, yanze kuva kuri moto ndetse yanga no kumusubiza casque yari yahawe.
Yagize ati: “Twamugejeje aho yari agiye yanga kuvaho, anyima casque. Abantu bamubajije impamvu, abanza guceceka, nyuma ni bwo yatangiye kuvuga ko namusambanyije. Ni ibinyoma agamije kwirinda kwishyura.”
Abaturage bamwe bari aho bavuze ko batunguwe n’ibyo uwo mukobwa yavugaga, bavuga ko bitumvikana uburyo ihohoterwa nk’iryo ryabera kuri moto mu muhanda. Bamwe bakekaga ko ashobora kuba yashakaga uburyo bwo kwirinda kwishyura.
Hari umwe mu baturage wagize ati: “Biragoye kubyumva. Niba byabaye, bikwiye gukurikiranwa. Ariko nanone birashoboka ko ari uburyo bwo kwirinda kwishyura.”
Icyakora, mbere y’uko inzego zibishinzwe zigera aho byabereye, uwo mukobwa yahise ava aho, agenda nta bisobanuro birambuye atanze. Ibi byatumye n’umumotari yemera ko ahomba amafaranga yari amutwariye, na we arigendera.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza zimwe mu mbogamizi abamotari bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi, aho hari abavuga ko hari igihe bahura n’abagenzi banga kwishyura cyangwa bagakoresha amayeri atandukanye. Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko ari ingenzi ko ibirego byose by’ihohoterwa bifatirwa mu buryo bukomeye kandi bigakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kugira ngo hamenyekane ukuri.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


