Ubuhamya bushaririye bw’Umunyarwandakazi wafashwe ku ngufu n’Abasirikare bwashenguye imitima ya benshi

Nyiramana (izina ryahinduwe), w’imyaka 36, ni umwe mu Banyarwanda 161 bamaze gutahuka mu gihugu nyuma yo kuba imyaka myinshi mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi nkuru ye irimo ubuhamya bukomeye bw’akarengane yahuye nako, harimo no gufatwa ku ngufu n’abasirikare ba FARDC, ariko kandi ikerekana icyizere cyo gutangirana ubuzima bushya mu Rwanda.

Nyiramana avuga ko kuva mu 1994, igihe ababyeyi be bamuhunganye akiri umwana muto, urugendo rwe rwuzuyemo intimba n’ubwigunge. Avuga ko ababyeyi be bimukiye Gatoyi, hanyuma akaza gushaka Kamuronzi, ariko ubuzima ntibwigeze bumorohera.

Ati: “Iyo bamenye ko uri impunzi, bagufata nk’uwaje kubasahura cyangwa nk’umwicanyi. Naravanguwe kenshi banziza ko ndi Umunyarwanda.”

Ubuhamya bwe burimo ibihe bikomeye cyane. Nyiramana avuga ko mu 2020, ubwo yajyaga gutashya inkwi mu ishyamba, yahuriye yo n’abasirikare ba FARDC bamufashe ku ngufu ishuro ebyiri.

Umunyarwandakazi yavuze: “Barambwiye bati ‘wowe uri Umunyarwanda, ni yo mpamvu tutabakunda, ariko na none uri umugore mwiza, reka tukurongore.’ Nabonye ko bashobora no kunyica, mpitamo kwemera ku gahato. Narabicecetse kuko nari mfite umugabo, kandi nanga ko urugo rwasenyuka. Ubu nibwo nabasha kubivuga kuko yatabarutse.”

Ku nshuro ya kabiri, mu 2024, ubwo Nyiramana yagarukaga avuye mu isoko, yongeye gufatwa ku ngufu n’abasirikare batambaye imyenda ya gisirikare ariko bafite imbunda. Yavuze ko yahisemo gukora uko ashoboye ngo atangiza ubuzima bwe, nubwo nta bushake yari afite.

Ati: “Navuye mu isoko, nakerewe nsanga bantegeye hafi y’urugo, batambaye imyenda ya gisirikare, barambwira bati ‘twarakwifuje kenshi, waratwanze rero twahisemo kugufata ku ngufu.’ Naracecetse mbikora nk’aho twumvikanye, kuko nanze ko bankomeretsa. Ariko ubu ndishimye kuba ntashye mu Rwanda.”

Nyiramana yaje mu Rwanda aturutse mu gace ka Masisi, ari kumwe n’abana barindwi bose bavuka ku mugabo we wishwe. Yashimangiye ko afite intego yo kubaka ubuzima bushya no gukora kugira ngo yiteze imbere nk’abandi Banyarwanda asanze mu gihugu.

Yongeyeho ko ashishikariza abandi Banyarwanda bagikomeje kuba mu mashyamba ya Congo gutahuka, kuko ibyo yabonye mu Rwanda bitandukanye cyane n’ibyo babwirwaga mu makuru y’ibinyoma.

Ati: “Abageze mu gihugu bateye imbere, kandi ibinyoma babwirwaga ntacyo byabamarira. Ndabashishikariza gutahuka, kuko igihugu cyacu cyiteguye kubakira no kubafasha.”

Iki gikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama yabaye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025, yari irimo u Rwanda, RDC, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko atumva impamvu hari Umunyarwanda ugikwiriye kuba yitwa impunzi.

Ati: “Umuntu utari mu gihugu yitwa ko yahunze aba ari gukorera mu gihombo, kuko u Rwanda rwatoye amategeko avanaho ubuhunzi mu buryo bwose. Iyo twisesenguye uko tubayeho, ntabwo tubona impamvu yatuma Umunyarwanda aba impunzi. Ibyo bari barababwiye muri mu ishyamba barababeshye, kandi namwe murabyibonera.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwakira impunzi zo mu bindi bihugu, rukazitaho cyangwa rukazifasha gutaha, kandi ko abanyarwanda baherutse gutahuka bari mu maboko meza y’igihugu kibakunda. Meya Mulindwa yabibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeho mu mashyamba, bakabafasha gutahuka.

Ati: “Twebwe twakira abantu bose mu gihugu cyacu, twiteguye kubafasha gutaha no kububakira icyizere. Ntimugomba gutinya, kuko mwaje mu gihugu kibakunda.”

Ubuhamya bwa Nyiramana ni isomo rikomeye ku rugendo rwo gukurira mu buhungiro, kwihangana, no gusubira mu gihugu cyawe mu buzima bushya, n’ubwo urugendo ruba rutoroshye.

Abasomyi n’abakurikiranye iyi nkuru ntibashoboye guhisha amarangamutima yabo. Bamwe bavuze ko ubuhamya bwa Nyiramana bubateye agahinda kenshi, ariko kandi bubashishikariza gukunda no gufasha abari mu bibazo nk’ibi. Ubuhamya bwe bwuzuye intimba, ubutwari n’icyizere cy’ubuzima bushya, bwatumye benshi batekereza ku ngaruka z’akarengane k’abanyamahanga n’abaturage bari mu mashyamba ya Congo.

Hari n’abavuga ko bumvise uburemere bw’urugendo rwa Nyiramana n’uburyo yahisemo kudatakaza icyizere, byabashimishije kandi bibatera icyizere ko n’abandi bose bashobora gukira no gutangira ubuzima bushya. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi banditse ko ubuhamya bwe “bwarenze amagambo,” bubatera kumva neza ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kandi ko bafite amahirwe yo gutahuka no kubaka ejo hazaza heza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui