Mu myaka yashize, urubyiruko rw’u Rwanda rwinjiye cyane mu mbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube, aho benshi bifashisha uburyo bwa monetization kugirango binjize amafaranga aturutse ku matangazo y’abikorera ku isi hose. Abakora ibi bikorwa benshi biyandikisha nk’abakorera muri Amerika no mu bindi bihugu, bituma amafaranga binjiza yemererwa gukusanywa n’ibigo byo hanze y’igihugu. Ibi byatumye amahirwe yo gukusanya imisoro ku bikorwa by’abanyarwanda ku rwego rw’igihugu ayoyoka, bigira ingaruka ku bukungu rusange.
Mu gihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri ku nshuro yayo ya 20 yari iri kubera muri Kigali Convention Center, umuhanzi Bruce Melodie yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko Leta yafasha abahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubona uburyo bwo kwinjiza amafaranga (Monetization), ndetse no koroherezwa kubona ibikorwaremezo byabafasha mu bikorwa by’ubuhanzi n’ibitaramo binini.
Bruce Melodie yashimangiye ko ubuhanzi mu Rwanda bwateye imbere cyane mu myaka 20 ishize, ariko ko hakiri inzira ndende yo kugera ku rwego rw’ubukungu bwifuzwa. Yagaragaje ko umuziki w’u Rwanda ubu ufite uruhare rugaragara mu byinjiriza igihugu, aho abahanzi batanga umusaruro mu bukerarugendo, ibitaramo, ndetse no mu gutanga amadovize.
Ati: “Umuziki ni umurimo uhanga akandi kazi. Twahatanye, twiyemeje gukora umuziki utanga agaciro, kandi kugeza ubu hari uruhare rugaragara rw’ubuhanzi mu byinjira mu gihugu. Turifuza gutanga 20%, 30% cyangwa birenga.”
Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Pom Pom” yakoranye na Diamond na Brown Joel, yasabye ko abahanzi boroherezwa kubona ibikorwaremezo byose, cyane cyane Stade Amahoro, kugira ngo ibitaramo binini byitabirwe n’abantu ibihumbi 60, bikanateza imbere ubukerarugendo. Yanasabye ko Leta yafasha abahanzi ”Abanyarwanda muri rusange kubasha kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko ibikorwa byose bikorerwa kuri izo mbuga ari imirimo, bityo bikwiye kuzanira abanyarwanda amafaranga.
Perezida Kagame yahise asaba Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Paula Ingabire, gusobanura icyakorwa kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda babashe kwinjiza amafaranga batabanje kwiyitirira ibindi bihugu.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko buri gihugu kugira ngo kemererwe gukora Monetization ku mbuga nkoranyambaga, bisaba ibintu bitatu, harimo umubare w’abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko bigomba kuba byibura hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$.
Ati: “Ni ukubifata nk’umukoro twese, ibigo byose bikumva ko imbuga nkoranyambaga ari ahantu bakwamamariza kandi bikagirira akamaro abazikoresha. Dukeneye ubukangurambaga buhagije kugira ngo abashoramari batangire kwamamaza, abazikoresha babashe kwinjiza amafaranga.”
Ariko kuri iyi ngingo, hari ikibazo Bruce Melodie yibagiwe kuvuga: Amafaranga menshi yinjira binyuze kuri YouTube n’izindi mbuga mpuzamahanga aguma hanze y’igihugu kubera ko abanyarwanda benshi biyandikisha nk’abakorera mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoresheje uburyo bwa Form W-9. Ibi bituma amafaranga yose akomoka ku matangazo yishyurwa n’amasosiyete yo mu mahanga ahita atangwa ku mategeko ya Amerika aho gusorera u Rwanda.
Mu gihe Umunyarwanda yinjije amafaranga ku mbuga nkoranyambaga yariyandikishije mu gihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabwa amafaranga yakoreye havanyweho imisoro ya Leta Zunze Ubumwe za amerika aho gusorera u Rwanda. Bivuze ko umunyarwanda yisanga yasoreye Amerika aho gutanga imisoro mu Rwanda.
Ibi bigabanya ubushobozi bw’igihugu bwo gukusanya imisoro ku bikorwa by’abanyarwanda, ndetse bikagira ingaruka ku bukungu rusange.
Ibihombo biterwa no kutishyura imisoro mu Rwanda bishobora kugabanya ubushobozi bw’igihugu bwo guteza imbere serivisi z’imibereho, ikoranabuhanga, no gushyigikira urubyiruko rufite impano.
Mu myaka yashize, urubyiruko rw’u Rwanda rwinjiye cyane mu mbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube, aho benshi bifashisha uburyo bwa Monetization kugira ngo binjize amafaranga aturutse ku matangazo y’abikorera ku isi hose. Ibi byose bigaragaza ko gukemura ikibazo cya Monetization mu Rwanda atari inyungu y’abahanzi gusa, ahubwo ari inyungu rusange y’igihugu.
Perezida Kagame yashimangiye ko Leta yihutira gukemura izi mbogamizi kugira ngo abanyarwanda bose bashobore kungukira ku mbuga nkoranyambaga batagombye kwiyitirira ibindi bihugu, bityo amafaranga yinjira binyuze ku mbuga nkoranyambaga agere mu gihugu, afashe mu guteza imbere urubyiruko, ibikorwaremezo by’ubuhanzi, ikoranabuhanga, ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




