Intambara ya Ukraine: Uko urubyiruko rw’Abanyafurika ruri gushorwa mu rugamba rw’andi mahanga binyuze mu mayeri y’akazi keza

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga itatu, hagenda hasohoka amakuru akomeje gutungura isi, agaragaza ko urubyiruko rwinshi rwo muri Afurika rwisanga mu muriro w’iyi ntambara rutarateganyije, nyuma yo gushukwa n’amasezerano y’akazi n’ubuzima bwiza birangira bihindutse ukuzimu.

Ubucukumbuzi bwimbitse bwakozwe n’ikinyamakuru mpuzamahanga CNN bugaragaza ko mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, u Burundi na Afurika y’Epfo, hari urubyiruko rwinshi rwagiye mu Burusiya rwizezwa imirimo isanzwe irimo ubushoferi, ubwubatsi, ubwenjenyeri cyangwa gukorera sosiyete zikomeye, ariko rugasanga rwambitswe impuzankano y’igisirikare, rugahita rwoherezwa ku rugamba rwo muri Ukraine.

Iyi mibereho ishingiye ku bushomeri n’ubukene bukabije byugarije urubyiruko rw’Afurika, byahindutse icyuho cyifashishwa n’abashaka abasirikare ku gahato, babanje kwifashisha ibinyoma n’amasezerano atagira ishingiro.

Umwe mu bagaragajwe muri ubu bucukumbuzi ni Francis Ndarua, ukomoka muri Kenya, wari warijejwe akazi k’ubwenjenyeri mu Burusiya. Umuryango we wavuze ko waje gutungurwa no kumenya ko Francis yakuwe i Moscow mu ibanga rikomeye, agahita yoherezwa ku rugamba rwo muri Ukraine, ahantu hatigeze hasobanurirwa umuryango we.

Se wa Francis yagize ati: “Twaje kumenya ko umuhungu wacu ashobora kuba yarinjijwe mu ngabo z’u Burusiya. Twabwiwe ko bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bitatu gusa, bagahita bajyanwa ku rugamba. Nk’umubyeyi, ni ihungabana rikomeye kubona umwana ajyanwa mu ntambara atabizi.”

Uyu mubyeyi avuga ko yakiriye amashusho y’umuhungu we yafatiwe ku rugamba, agaragaza ko yari mu bihe bikomeye by’ihungabana n’ubwoba, anasaba urundi rubyiruko kwirinda amayeri y’abarwizeza imirimo itangaje, kuko akenshi bihinduka imitego y’urupfu.

Patrick Kwoba, undi ukomoka muri Kenya, na we yatanze ubuhamya bukomeye, asobanura ko ubwo yari ku rugamba, drone y’ingabo za Ukraine yamuteye igisasu cya gerenade, kikamwambura ipantalo yari yambaye, kigakomeretsa ikibuno n’amaguru. Yavuze ko yagize amahirwe yo kurokoka, afashijwe n’Ambasade ya Kenya i Moscow yamufashije gutaha.

Ati: “Ubwo nageragezaga gutoroka ngo nsubire iwacu, drone yo muri Ukraine yanteye gerenade. Nakomeretse bikomeye, nsaba mugenzi wanjye ubufasha, ahubwo ashaka kunyica. Icyo gihe numvise ko ubuzima bwanjye ntacyo buvuze kuri bo.”

Charles Njoki, na we ukomoka muri Kenya, yavuze ko yashukishijwe umushahara mwinshi, yizezwa akazi ko kuyobora drone bitewe n’ubunararibonye yari asanzwe afite muri urwo rwego. Ariko ageze mu Burusiya, yahise yinjizwa mu gisirikare atabishaka, yoherezwa ku rugamba.

Yagize ati: “Nakomerekejwe na drone ya Ukraine. Icyantunguye kurushaho ni uko itsinda ryari rishinzwe kudutabara ryantegetse kunywa inkari zanjye ngo nkire igikomere. Icyo gihe numvise ko twafatwaga nk’ibikoresho by’intambara, tudafatwa nk’abantu.”

Njoki avuga ko kugeza ubu atarakira neza, ko urutirigongo rwe rwaragize ikibazo gikomeye, ndetse ko ahora avomwamo amazi kwa muganga, bikamubuza gusubira mu buzima busanzwe.

Aba Banyafurika bose bahuriza ku kintu kimwe: ko bageze i Moscow, bahabwa amahitamo abiri gusa: kurwana cyangwa gupfa. Abagerageza gutoroka barakubitwa, bagafungwa, abandi bakahasiga ubuzima, mu gihe imiryango yabo muri Afurika iguma mu rungabangabo, idafite amakuru nyayo ku byababayeho.

Mu gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022 ikomeje gufata indi ntera, ibihugu byinshi byo muri Afurika byatangiye kugaragaza impungenge ku buryo abaturage babyo bakomeje gukoreshwa mu ntambara z’andi mahanga binyuze mu mayeri n’ibinyoma.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Urubyiruko rwo muri Afurika rwisanze mu ntambara muri Ukraine nyuma yo kwizezwa akazi keza mu Burusiya

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui