Urupfu rwa Maj. Gen. Francis Takirwa, wari Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, rwabaye inkuru ikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda, cyane ko ruje mu gihe igihugu cyari mu birori bikomeye byo kwizihiza umunsi wa Tarehe Sita, aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni yambitse umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umudali w’ishimwe ku ruhare yagize mu bikorwa bya gisirikare by’imbere n’inyuma y’igihugu.
Maj. Gen. Francis Takirwa yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, nk’uko byemejwe n’ingabo za Uganda (UPDF). Nubwo urupfu rwe rwatangajwe nk’urwatewe n’indwara, rwasize ibibazo n’amarangamutima akomeye mu basirikare bakuru, kuko yari umwe mu basirikare bamaze igihe kirekire mu ngabo kandi ufite amateka akomeye mu buyobozi bwazo.
Takirwa yavukiye i Mbarara mu 1965, yinjira mu gisirikare mu 1989, mu bihe Uganda yari ikiri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’imyaka myinshi y’imvururu za politiki n’umutekano muke.
Mu buzima bwe bwa gisirikare, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda ikorera i Mbarara, kuba umuyobozi ushinzwe uburezi, siporo n’umuco mu ngabo, ndetse no kugirwa Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka.
Uyu musirikare kandi yagize uruhare mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro, aho hagati ya 2011 na 2012 yoherejwe muri Somalia mu butumwa bwa AMISOM, aho ingabo za Uganda zari ku isonga mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab. Yitabiriye amahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, u Bushinwa, Misiri na Afurika y’Epfo, ibintu byatumye yubaka izina rikomeye mu nzego z’umutekano.
Urupfu rwe rwamenyekanye mu gihe Uganda yari mu birori byo kwizihiza imyaka 45 ishize ingabo za National Resistance Army (NRA) zitangije urugamba rwo kubohora igihugu ku ya 6 Gashyantare 1981. Ibyo birori byabereye i Kabale, mu gace ka Kigezi, ahatangirwaga ubutumwa bwinshi bugaruka ku mateka y’igihugu, igitambo cy’abaruguyemo n’icyerekezo cy’ahazaza.
Ni muri ibyo birori Perezida Museveni yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Uwo mudali yawuherewe ku ruhare yagize mu kuyobora no gutegura ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba, birimo imirwano n’umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze muri Operation Shujaa, yatangijwe ku ya 30 Ugushyingo 2021.
Gen. Muhoozi yanashimiwe uruhare rwe mu kuyobora misiyo z’igisirikare za Uganda muri Somalia, Sudani y’Epfo na RDC, aho ingabo za Uganda zagiye zifatanya n’izindi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’akarere. Ibi byatumye agaragazwa nk’umwe mu basirikare bakomeye bafite icyizere cya Perezida Museveni.
Mu ijambo rye, Museveni yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Uganda, atangaza ko ku ya 6 Gashyantare 1973, abantu batatu bakundaga igihugu bikiciwe mo, anavuga ko mu bindi bice byinshi by’igihugu hari abagize igitambo cy’ubuzima bwabo. Yemeje ko mu rwego rwo kubaha icyubahiro, yashyizeho urukuta rwo kubibuka i Kabale.
Perezida Museveni yashimiye Abanya-Uganda ku bwitange bagize mu gushyigikira igihugu no kwitabira amatora aheruka, anagaragaza ko agace ka Kabale na Kigezi gafite umutungo kamere ukomeye, ubuhinzi n’ubukerarugendo bishobora gutuma habaho iterambere ry’inganda, serivisi n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku rundi ruhande, uruhurirane rw’ibi bintu bibiri: urupfu rwa Maj. Gen. Takirwa n’izamuka rya Gen. Muhoozi mu rwego rw’ishimwe n’icyubahiro, byakomeje gutuma hibazwa byinshi ku hazaza h’ubuyobozi bw’ingabo za Uganda. Abasesenguzi bagaragaza ko ari ibihe by’ingenzi mu mateka ya UPDF, aho bamwe mu basirikare bakuru ba kera bagenda basimburwa n’abafite icyizere n’ubushobozi bwo gukomeza politiki y’umutekano igihugu cyubakiyeho.
Mu gihe Uganda ikomeje kwishimira intsinzi mu kurwanya iterabwoba no kohereza ingabo mu bihugu by’akarere, urupfu rwa Maj. Gen. Francis Takirwa rurasiga icyuho gikomeye, mu gihe isura nshya y’ubuyobozi bwa gisirikare igenda irushaho kwigaragaza, iyobowe n’abantu bafitanye isano ya hafi n’ubutegetsi buriho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

