Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje urupfu rwa Maj. Gen. Francis Takirwa, wari Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, wapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Urupfu rwe rwatumye habaho intimba mu nzego z’umutekano za Uganda no mu muryango mugari w’abasirikare muri rusange.
Maj. Gen. Takirwa yari umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere Ingabo za Uganda kuva yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1989. Mu gihe cy’imyaka irenga 30 yamaze mu ngabo, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi, agaragaza ubunararibonye n’ubushobozi mu kuyobora.
Mu myanya y’ingenzi yagiye arangwamo, harimo kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda ikorera mu gace ka Mbarara, inshingano zamushyize mu rwego rwo hejuru mu micungire y’umutekano w’igihugu. Yanabaye kandi umuyobozi ushinzwe uburezi, siporo n’umuco mu ngabo za Uganda, aho yagize uruhare mu gutegura abasirikare no guteza imbere imibereho yabo.
Maj. Gen. Takirwa kandi yigeze koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia hagati ya 2011 na 2012, aho yari mu ngabo za Uganda zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM). Uruhare rwe muri ubu butumwa rwashimangiraga umusanzu wa Uganda mu mutekano w’akarere no mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Uyu musirikare mukuru yavukiye i Mbarara mu 1965. Mbere yo kwinjira mu gisirikare, yakuze agaragaza inyota yo gukorera igihugu, ari na yo yatumye yinjira mu UPDF mu 1989, aho yatangiye urugendo rurerure rw’akazi ka gisirikare.
Mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi bwe, Maj. Gen. Takirwa yitabiriye amahugurwa atandukanye ya gisirikare mu bihugu byinshi birimo Uganda, Tanzania, u Bushinwa, Misiri na Afurika y’Epfo. Aya mahugurwa yamuhaye ubumenyi mpuzamahanga bwamufashije gusohoza inshingano ze mu nzego zitandukanye.
Urupfu rwa Maj. Gen. Francis Takirwa rusize icyuho gikomeye mu buyobozi bw’ingabo za Uganda, aho benshi bamwibuka nk’umusirikare w’intangarugero, wagize uruhare mu kubaka igisirikare cya kinyamuga, kikarangwa na discipline n’umurava. Inzego za Leta n’iz’umutekano zikomeje kwihanganisha umuryango we, inshuti n’abo bakoranye bose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

