Amakuru yizewe aturuka mu misozi y’i Ndondo, muri Grupema ya Bijombo, Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aremeza ko ku wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, habaye imirwano ikomeye yahanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta, rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR, ryagabye igitero ku birindiro bya MRDP-Twirwaneho mu misozi ya Ndondo, ariko ryisanga ryahuye n’igisubizo gikomeye cyatumye risubizwa inyuma mu buryo bugaragara.
Iyo mirwano yabereye ahantu habiri h’ingenzi, ari ho Kirungwa na Gishembwe, uturere two ku misozi igabanya i Ndondo n’umujyi wa Uvira. Aha hantu hafite akamaro gakomeye mu by’umutekano, kuko ari inzira z’ingenzi ihuza imisozi ya Bijombo n’ibice byegereye ikiyaga cya Tanganyika, bikagira uruhare rukomeye mu kugenzura ry’ingendo z’abantu n’ibikoresho bya gisirikare.
Ubuhamya buturuka ku baturage baho n’abandi bakurikirana hafi iby’umutekano muri ako gace buvuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryagize igihombo gikomeye.
Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati: “Ibitero byagabwe ku wa Gatanu byabereye ihuriro ry’ingabo za Leta ihurizo rikomeye. MRDP-Twirwaneho yahise isubiza inyuma FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, ibirukana kuri iriya misozi y’i Ndondo.”
Ayo makuru akomeza avuga ko kugeza ubu, MRDP-Twirwaneho ari yo igenzura misozi yose yo muri Ndondo, kuva ku mipaka yayo kugeza mu bice byo hejuru bifite aho bihuriye n’umutekano w’umujyi wa Uvira, ibintu byongera impungenge ku hazaza h’uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu by’ubucuruzi n’umutekano w’akarere.
Ku ruhande rwa Leta, amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko hatakaye abasirikare benshi, banamburwa ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho byafatiwe ku rugamba. Ibi bigaragaza ko igitero cyari cyateguwe, ariko ntikigire umusaruro wari witezwe.
Nubwo MRDP-Twirwaneho itigeze itangaza ku mugaragaro ibihombo byayo, amakuru yizewe avuga ko uyu mutwe wakoresheje cyane ubumenyi bw’aho hantu n’imiterere y’imisozi ya Ndondo mu guhangana n’ihuriro ry’ingabo zari zayigabyeho ibitero, bikayiha amahirwe yo gusubiza inyuma igitero.
Imisozi yo muri Ndondo imaze imyaka myinshi ifatwa nk’ahantu hagoye kugerwamo, ikaba yaragiye ikoreshwa n’impande zitandukanye mu bihe bitandukanye by’intambara mu Burasirazuba bwa RDC. Uko ihuza inzira zerekeza muri Uvira, Fizi n’ahandi, bituma ihora igaragara nk’ahantu h’ingenzi mu bya gisirikare.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo kigifite uburemere bukomeye, ndetse ko n’ubufatanye bw’ingabo za Leta n’iz’amahanga butarahita bugera ku ntego yo kugarura amahoro arambye muri aka gace.
Aya makuru kandi aje yiyongera ku yandi yavugaga ifatwa ry’umuyobozi w’abacanshuro ba Blackwater bivugwa ko bari baraje gufatanya na FARDC mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC. Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko uwo muyobozi yafatiwe muri Uvira, nyuma akagezwa mu maboko y’ihuriro AFC/M23.
Amakuru amwe yemeza ko yafatanwe n’abandi bantu bane, mu gihe hari abandi munani bari barafashwe mbere yabo, ibintu bikomeje gutuma hibazwa uruhare rw’abacanshuro b’abanyamahanga mu ntambara yo muri RDC n’ingaruka zabyo ku mutekano w’akarere.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bemeza ko mu gihe hatabayeho ingamba zirambye zishingiye ku biganiro bya politiki, iterambere ry’akarere n’ubwiyunge bw’abaturage, imirwano nk’iyi izakomeza kwiyongera, bigatuma abaturage b’abasivili bakomeza kuba mu byago bikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

