Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ihuriro AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, yatangaje amakuru akomeye ashinja Leta y’u Burundi kugira uruhare rutaziguye mu gutoza no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Nyatura kuva mu mwaka wa 2014, hagamijwe guteza umutekano muke no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Teddy Mazina wa CTGL, Guverineri Bahati yavuze ko iyo gahunda yatangiye mu ibanga rikomeye, ikorwa n’abatoza badasanzwe baturutse mu Burundi boherezwaga mu duce dutandukanye twa teritwari ya Rutshuru, by’umwihariko muri gurupoma ya Tongo, Bukombo n’ahandi hagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Yasobanuye ko abo batoza b’Abarundi bifatanyaga n’abarwanyi ba FDLR, bakigisha urubyiruko rwo muri Nyatura n’abandi binjijwe mu ihuriro rya Wazalendo, ari naryo Guverineri Bahati yavuze ko ryashyigikiwe na Leta y’u Burundi. Intego nyamukuru, nk’uko abivuga, yari ugutoza abantu kwanga no kwibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, babita “Aba-Nilotes”, mu gihe bo bigishwaga ko ari “Aba-Bantu” bagomba kwishyira hamwe.
Ati: “Mu 2014, bohereje abigisha b’Abarundi muri Tongo na Bukombo, biyunga kuri FDLR, batoza urubyiruko rwa Nyatura na Wazalendo. Ni umushinga w’igihe kirekire. Bababwiraga ko hari Aba-Bantu n’Aba-Nilotes, ko bagomba kurwana ngo birwaneho.”
Guverineri Bahati yagaragaje ko iyo ngengabitekerezo y’ivanguramoko yamaze kwinjira mu mitima ya bamwe mu Banye-Congo, ku buryo byagaragariye mu myitwarire yabonetse nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma n’ihuriro AFC/M23 muri Mutarama 2025. Yavuze ko hari abaturage bahunze, aho guhitamo kugura ubutaka mu gihugu cyabo, bahisemo kubugura mu Burundi, bitewe n’inyigisho bari barahawe.
Ati: “Ubwo twafataga Goma, hari Abanye-Congo bahungiye mu Burundi. Umuntu aho kugura ubutaka i Goma, yabuguraga mu Burundi. Imitwe ya Nyatura n’abandi, Tshisekedi yabahaga amadolari 5000 ku kwezi, ayo mafaranga bayakoresheje bagura ubutaka mu Burundi aho kubugura mu gihugu cyabo.”
Yongeyeho ko bamwe muri abo bantu batari baranagera mu Burundi mbere, ariko bakagurayo ubutaka kubera kumva ko Leta y’u Burundi ibarwanirira, ko igizwe n’Abahutu n’Aba-Bantu bahuje imbaraga, bityo bagatekereza ko bazafatanya gukuraho ubutegetsi bafataga nk’ubw’“Aba-Nilotes” mu karere, ari byo yise ivanguramoko rikabije kandi riteye inkeke.
Guverineri Bahati yavuze ko iyi gahunda itari impanuka, ahubwo ari umugambi wateguwe igihe kirekire, ugamije gusenya ubumwe bw’Abanye-Congo no gukomeza intambara ishingiye ku moko. Yashimangiye ko ingaruka zayo zagaragaye mu bwicanyi, mu kwimurwa kw’abaturage no mu gusubiza inyuma iterambere ry’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku rundi ruhande, yatangaje ko ihuriro AFC/M23 ryiyemeje kurwanya uwo mugambi, atari gusa mu buryo bwa gisirikare, ahubwo no mu buryo bwo kwigisha abaturage ko ivanguramoko ari uburozi busenya ejo hazaza h’igihugu. Yavuze ko hari bamwe mu bari barashutswe batangiye gusobanukirwa ko babeshywe, bagatangira guhindura imyumvire.
Ati: “Turi kwigisha Abanye-Congo ko ivanguramoko risenya. Abantu batangiye kubona ko babeshywe. Dufite icyizere ko ukuri kuzatsinda, kandi ko abaturage bazongera gusubirana ubumwe bwabo.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


