Ubuhamya bukomeye bwa Dr. Abimana wafunzwe azira ifoto ya Perezida Kagame bukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

Iyo uganiriye n’Abanyarwanda bagendaga Umujyi wa Goma mu bihe wari ukigenzurwa n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), usanga inkuru bavuga ziba zisa n’inzozi mbi. Gufungwa nta cyaha, gukubitwa, gusahurwa ku manywa y’ihangu, ndetse no gushinjwa kuba maneko nta bimenyetso, byari bimwe mu byarangaga ubuzima bwa buri munsi ku Banyarwanda bambukaga umupaka.

Mu bagize ayo mateka ashaririye harimo Prof. Dr. Abimana Jean de la Paix, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rubavu, wigisha muri kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Goma n’i Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC. Kuva mu 2019, ubuzima bwe bwari bwarahindutse ubwo guhora mu ngendo hagati y’u Rwanda na RDC.

Dr. Abimana avuga ko mbere y’uko AFC/M23 ifata Umujyi wa Goma, inzego z’umutekano n’iz’abinjira n’abasohoka zakoreshaga Abanyarwanda nk’isoko y’amafaranga. Kwambuka umupaka byabaga byemewe, ariko gusubira mu Rwanda bigahinduka ikibazo gishingiye ku marangamutima n’ivangura.

Yagize ati: “Wambukaga ku mupaka nta kibazo, ariko ugaruka bakakubwira ko ibyangombwa byawe bidahagije. Nyamara mbere bari babyemeye. Icyo bashakaga si ibyangombwa, bashakaga amafaranga.”

Iyo utabashaga gutanga ruswa, wahitaga ushinjwa ibyaha bikomeye: kuba maneko, kuba umwanzi wa Leta, cyangwa gukorana n’u Rwanda. Dr. Abimana avuga ko hari igihe bajyaga bamwicaza mu kazu, bakamusaka bavuga ko ari iperereza, maze amafaranga make bamusanganye bakayagabana. Iyo nta yo bafite, bahitaga bakwambura telefoni bakareba mo, barimo gushakisha impamvu yo kumufunga.

Mu 2021, urwo rugendo rumwe rwasaga n’izindi, ariko ruhinduka amateka atazibagirana. Avuye kwigisha i Goma, Dr. Abimana yafashwe n’inzego z’umutekano. Kubera ko nta mafaranga yari afite uretse itike, byabanje kubababaza.

Ati: “Barambwiye bati shaka icyo utanga tukurekure. Nababwiye ko nta cyo mfite, ko ndi umwarimu, ndi mu kazi.”

Bamwambuye imyenda barasaka, bamubonana telefoni. Icyo batari biteze ni uko bayisangamo ifoto ya Perezida Paul Kagame. Icyo gihe ibintu byahise bihinduka biva ku gusahura bijya ku ifungwa.

Akomeza ati: “Barambwiye bati uyu ntiwamuzana mu gihugu cyacu. Nabasobanuriye ko ndi Umunyarwanda, ko Perezida mfite mu ifoto ari uw’igihugu cyanjye, ariko ntibabyumvise. Nahise mfungwa.”

Yafungiwe muri gereza iminsi itandatu, ashinjwa kuba “maneko wa Kagame”. Yafunguwe nyuma y’uko umuryango we utanze amafaranga, nta rubanza, nta bimenyetso, nta kwisobanura.

Ku wa 27 Mutarama 2025, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye. Ibyari byaramenyerewe mu bihe bya FARDC byahise bitangira guhinduka.

Dr. Abimana avuga ko mbere kwambuka umupaka byasabaga gusenga no guteganya amafaranga yo kwishyura ruswa. Abantu benshi bari baratangiye kubika amadolari yo gutanga igihe bafashwe.

Ati: “Byari byarageze aho abantu bavuga bati reka tubike 100$ nibamufata turayatanga bamurekure.”

Nyuma yo gufata Goma, AFC/M23 yashyizeho inzego nshya muri gasutamo no mu buyobozi. Avuga ko hari impinduka zigaragara.

“Ikintu cya mbere nabonye ni uko bakuyeho umwanda. Umwanda wo mu mihanda, ariko cyane cyane umwanda wo mu mitwe y’abayobozi.”

Yasobanuye ko serivisi zatangiye gutangwa nta ruswa, ibyangombwa bikaboneka mu buryo bwemewe, nta mukomisiyoneri ugomba guca inyuma ngo abanze ahabwe amafaranga.

Ikindi Dr. Abimana ashimangira ni ihagarikwa ry’umuco wo gukandamiza abakene. Avuga ko mbere ufite amafaranga yashoboraga gufungisha cyangwa gukubita uwo ashaka nta nkomyi.

Ati: “M23 yabikuyeho, yereka abantu ko imbere y’amategeko bose bareshya, ko amafaranga atakurusha uburenganzira.”

Avuga ko Abanyeshuri yigisha n’abandi baturage bagaragaza ko Goma yahumetse umutekano. Amajwi y’amasasu yari asanzwe yumvikana buri joro yaracecetse.

“Ubu Goma ishobora kumara ukwezi nta sasu. Mbere nta joro ryacyaga hatavuze amasasu nibura 10.”

Abaturage benshi bavuga ko bashyira imbere amahoro n’umutekano kurusha ikindi cyose, ndetse bagatangaza ko bifuza ko uwo mutekano wakomeza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Prof. Dr. Abimana Jean de la Paix, ni umwarimu muri kaminuza zitandukanye z’i Goma
Umutekano waragarutse i Goma nyuma yo gufatwa na AFC/M23
Abaturage barimo n’Abanyarwanda babasha kugenda muri Goma y’uyu munsi batikanga uwabahohotera

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui