Abasirikare b’u Burundi bari boherejwe ku mipaka n’intwaro ziremereye bose bashimuswe n’abasirikare n’abapolisi badasanzwe

Mu ijoro ridasanzwe ryuzuyemo urujijo n’ubwoba mu Burundi, haravugwa igikorwa gikomeye cyo gushimuta abasirikare b’u Burundi bari baroherejwe kurinda imipaka, bikozwe n’abantu bitwa abasirikare n’abapolisi badasanzwe, bataramenyekana inkomoko yabo, bigateza impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere.

Amakuru yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko atangajwe n’umunyamakuru wigenga Dr. Dash, avuga ko abasirikare b’u Burundi bose bari baroherejwe ku mipaka, uretse abari mu gace ka Uvira na Bugesera, bashimuswe mu buryo budasobanutse, bigaragara ko byabereye icyarimwe mu bice bitandukanye.

Nk’uko ayo makuru abivuga, ibyo bikorwa byabaye mu gicuku, ku buryo byatumye imipaka isigara idafite n’umwe uyirinda. Nta we uzi aho abo basirikare bajyanywe, uretse ko byabaye mu masaha y’ijoro. Ibi byatumye benshi bibaza niba abakoze icyo gikorwa baba bafite imyitozo idasanzwe, bamwe bakabagereranya n’abantu “batorezwa munsi y’amazi,” bitewe n’uburyo byakozwemo nta n’umwe ubibonye.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 ryakunze gutangaza ko ridafite gahunda yo kujya mu makimbirane n’u Burundi, rivuga ko ikibazo rifitanye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari cyo cyonyine kibareba. Icyakora, ryagiye risaba kenshi Leta y’u Burundi gukura ingabo zayo ku butaka bwa RDC no kureka kwivanga mu ntambara itayireba.

Ubwo busabe bwagiye bwirengagizwa n’ubutegetsi bwa Gitega, ndetse amakuru yo mu cyumweru gishize avuga ko hari aho ingabo z’u Burundi zacakiranye n’iza AFC/M23 hafi y’umupaka wa RDC n’u Burundi, hakaba harapfiriye abasirikare benshi b’Abarundi.

Hari n’andi makuru avuga ko abakekwaho kuba abakomando ba M23 bagabye ibitero ku mipaka y’u Burundi na RDC, bagashimuta abashinzwe umutekano bagera kuri 24 bari baharinze, bikarushaho gukurura impaka n’impungenge ku mutekano w’akarere.

Ibi byose bibaye mu gihe u Burundi bumaze iminsi bwohereza abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda, by’umwihariko muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi–Nemba. Ibi byabaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Burundi iri ku gitutu gikomeye nyuma y’uko ingabo zayo zifatanyije n’iza RDC, Wazalendo na FDLR batsinzwe na AFC/M23 mu bice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibyo byatumye u Burundi bushinjira u Rwanda gushyigikira AFC/M23.

Imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Burundi Zéphyrin Maniratanga yavuze ko u Rwanda rushyigikira AFC/M23, anavuga ko igihugu cye gishobora no kugirana intambara n’u Rwanda. Ibi byakomeje kongera umwuka mubi n’ubwoba mu baturage bo ku mipaka.

Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko intwaro ziremereye zashyizwe hafi y’umupaka hagamijwe gukumira ikintu cyose cyava mu Rwanda. Muri Busoni, hagaragaye amakamyo ya Polisi atwara abasirikare ajya mu bigo bya gisirikare birimo icya 411 giherereye i Mutwenzi.

Umutekano wakajijwe bikomeye mu bice byose byegereye umupaka w’u Rwanda. Amarondo y’abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure yiyongereye cyane, cyane cyane mu masaha y’ijoro. Nubwo nta tangazo ryemewe ryasabaga abaturage kuguma mu ngo, ntawemerewe kurenga saa mbiri z’ijoro akiri hanze.

Abaturage bavuga ko babwirwa gutaha kare mu buryo butaziguye, bagahora mu bwoba. Bamwe bavuga ko baryama bambaye imyenda, biteguye guhunga igihe cyose amasasu yatangira kumvikana.

Mu Ntara ya Bujumbura, ahahoze ari Cibitoke, umutekano wakajijwe cyane, hashyirwa intwaro ziremereye ahaturutse ibisasu muri santere ya Kamanyola, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda. Ibyo bisasu ni byo byatumye AFC/M23 itangiza ibitero bikomeye byo gufata ibice byo mu kibaya cya Rusizi kugeza ku mujyi wa Uvira.

Amakuru yizewe kandi agaragaza ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi ziremereye na drones z’intambara, bigaragara ko bwiteguraga intambara ikomeye. Zimwe muri izo ntwaro zakoreshejwe mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu byumweru bibiri bishize, mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hinjiye amakamyo manini agera kuri 30 atwaye intwaro, zapakuruwe mu minsi itatu, ibintu byakomeje gukurura impungenge ku migambi ya gisirikare ya Leta y’u Burundi.

Mu gihe hakomeje kwibazwa irengero ry’abasirikare bashimuswe ku mipaka, ikibazo cy’umutekano w’akarere kirushaho kuba ingorabahizi, abaturage n’abakurikirana politiki y’akarere bakaba bategereje kureba icyerekezo ibi byose bizafata mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui