Mu Karere ka Jinja, abarimu 20 hamwe n’abayobozi b’amashuri batatu bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugaragara bigisha abanyeshuri mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri, icyemezo kitubahirije amategeko yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Jinja bwatangaje ko aba barimu bafashwe mu igenzura ryakozwe n’akarere ndetse na polisi, aho basanze hari amashuri yari atangiye kwigisha abana mu gihe cy’ibiruhuko, bitandukanye n’itegeko ry’akarere ryagennye ko umwaka w’amashuri watangira ku itariki ya 10 Gashyantare 2026.
Umuyobozi w’akarere, Haji Ahmed Katelega Musaazi, yavuze ko “Twatanze amabwiriza asobanutse ku itangira ry’amashuri, ariko twatunguwe no kumva ko hari amashuri yari yatangiye kwigisha abana mu gihe cy’ibiruhuko. Iki gikorwa ni umuburo ukomeye: umwarimu wese uzafatwa yigisha mbere y’itangira ry’amashuri azahangana n’itegeko.”
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Buwenge, mu gihe abaturage bishimiye, bavuga ko kwigisha abana mu gihe cy’ikiruhuko bishobora kubangamira ubuzima n’imyigire yabo.
Lillian Nabasirye, umuturage w’umwe mu midugudu yabereyemo iki gikorwa, yavuze ko “Ibiruhuko bigenewe abana kugira ngo baruhuke, ariko hari abarimu bakomeza gushaka amafaranga gusa. Ndashimira abakoze iki gikorwa kuko bizafasha gukumira ibibazo mu myigire y’abana.”
Minisiteri y’Uburezi muri Uganda yari yatangaje ko amashuri azatangira ku wa 2 Gashyantare 2026, ariko nyuma yaje gusubiramo, ibishyira ku wa 10 Gashyantare, bitewe n’imbogamizi zishingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’umutekano w’abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’ibanze bwatangaje ko buzakomeza ibikorwa byo gukurikirana amashuri yose, hagamijwe ko amategeko y’itangira ry’amashuri yubahirizwa, kandi ko abanyeshuri bashobora kwiga mu buryo buhuye n’amategeko.
Minisitiri w’Uburezi yasabye abayobozi b’amashuri n’abarimu kubahiriza igihe cyateganyijwe kugira ngo umwaka w’amashuri utangire mu mahoro kandi neza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


