Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwinjira mu bihe bikomeye by’imiyoborere n’umutekano, aho inkuru zitandukanye zikomeje kwerekana isura y’igihugu kirimo guhura n’ihindagurika rikomeye rya politiki n’ubutegetsi.
Ku wa 31 Mutarama 2026, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwahamagaje byihutirwa Meya w’Umujyi wa Kikwit kumva i Kinshasa mu nama yihariye bivugwa ko ifite akamaro kanini. Ibi byemejwe n’inyandiko yemewe ya Leta yashyizweho umukono na Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe Umutekano n’Imiyoborere y’Intara.
Iyo nyandiko isaba Meya guhagarika imirimo yose yari arimo, agategura urugendo rwo kwerekeza mu murwa mukuru “vuba bishoboka”, igashimangira ko iri hamagarwa rigomba kubahirizwa nta nkomyi cyangwa ubukererwe. Nubwo impamvu nyir’izina y’iyo nama itatangajwe ku mugaragaro, uburyo byihutishijwe n’urwego ruyihamagaje byatumye hibazwa niba hari ikibazo gikomeye kijyanye n’imiyoborere y’umujyi wa Kikwit cyangwa se umutekano w’akarere.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Kikwit, nk’umujyi ukomeye mu Ntara ya Kwilu, ushobora kuba uri kwitabwaho byihariye n’ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kirimo gushaka kongera kugenzura ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Mu gihe i Kinshasa hari abayobozi bahamagazwa byihutirwa, mu Burasirazuba bw’igihugu ho haravugwa indi nkuru ikomeye ya politiki. Claude Ibalanky Ekolomba, umunyapolitiki wakoranye bya hafi na Perezida Félix Tshisekedi, yagaragaye mu Mujyi wa Goma ari kumwe n’abayobozi bakuru b’ihuriro AFC/M23, barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa.
Ibalanky, wahoze ari umuhuzabikorwa w’urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba, ndetse akaza no kuba Ambasaderi udasanzwe wa RDC mu 2023, yatangaje ko atinjiye muri AFC/M23, ahubwo ko yagiye kuganira n’abayobozi b’iri huriro ku byafasha igihugu kubona amahoro arambye, cyane cyane binyuze mu biganiro.
Yavuze ko atagicana uwaka na Perezida Tshisekedi, ashimangira ko icyo ashaka ari kuba umujyanama ushobora gutanga ibitekerezo byubaka, atari umunyamuryango w’ihuriro.
Ati: “Naje kujya inama. Nta we nagambaniye, ndi ku ruhande rumwe gusa, ari rwo Congo. Icy’ingenzi si ukuba i Goma cyangwa i Kinshasa, ni amahoro y’igihugu.”
Ibi byatangajwe mu gihe Ibalanky amaze igihe kitari gito atagaragara muri RDC, ndetse bigakurikira impinduka zikomeye mu myitwarire ya politiki ye, aho ihuriro REPOP yashinze ryari ryarashyigikiye Tshisekedi, rikaza gutangaza ko ritemera ibyavuye mu matora yo mu 2024.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


