Gen. Muhoozi yahisemo kuva kuri X ajya mu masengesho no kwiyiriza ubusa nyuma y’ibyatangajwe na Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yamaze kurenga “umurongo utukura”, nyuma y’ubutumwa bwe bwibasiraga Ambasade ya Amerika i Kampala, nubwo yaje kubusiba agasaba imbabazi.

Ibi byatangajwe na Senateri Jim Risch, ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko Amerika igomba kongera gusuzuma umubano wayo mu by’umutekano na Uganda, harimo ubufatanye bwa gisirikare n’ibishobora kuba ibihano.

Uyu musenateri yagize ati: “Komanda Muhoozi Kainerugaba yamaze kurenga umurongo utukura. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba gusuzuma umubano wayo mu by’umutekano na Uganda, harimo ubufatanye bwa gisirikare n’ibihano bishobora gufatwa.”

Senateri Risch yanenze bikomeye imyitwarire ya Gen. Muhoozi, avuga ko gusiba ubutumwa bwe no gusaba imbabazi bitagomba gufatwa nk’igikorwa gihagije, by’umwihariko ku muntu “uhabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi.”

Yagize ati: “Amerika ntishobora kwihanganira uru rwego rw’imyitwarire itekanye n’ubushishozi buke, mu gihe abakozi bacu, inyungu zacu n’ubuzima bw’abasivili mu karere biri mu kaga.”

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwa X, yari yatangaje ko amakuru y’ubutasi yahawe agaragaza ko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, yahunze Uganda abifashijwemo na Ambasade ya Amerika i Kampala.

Yahise atangaza ko Ingabo za Uganda zahagaritse ubufatanye bwose n’Ambasade ya Amerika, harimo n’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare muri Somalia.

Yagize ati: “Twebwe nk’ingabo za Uganda, duhagaritse ubufatanye bwose n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika i Kampala, harimo n’imirimo yacu muri Somalia.”

Mu bundi butumwa, Muhoozi yanavuze ko umubano wa Uganda na Amerika mu by’umutekano wari waratangiye gusubira inyuma kuva mu 2015, abigira ku myitwarire y’abayobozi ba Ambasade ya Amerika.

Aya magambo ye yateje impaka n’impungenge zikomeye ku mubano mpuzamahanga wa Uganda, bituma mu masaha make asubira inyuma, asiba ubutumwa bwe, anasaba imbabazi.

Nyuma y’igitutu cyinshi cya dipolomasi, Gen. Muhoozi yatangaje ko ubutumwa bwe bwari bushingiye ku makuru atari yo, asaba imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Ndasaba imbabazi inshuti zacu zikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumwa bwa kare namaze gusiba. Nari nahawe amakuru atari yo. Navuganye na Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cyacu kandi ibintu byose bimeze neza. Tuzakomeza ubufatanye mu bya gisirikare nk’uko bisanzwe.”

Nubwo ibi byatangajwe, Amerika yo yasobanuye ko ikibazo kitarangirira ku mbabazi, ishimangira ko imyitwarire nk’iyo idakwiye umuyobozi mukuru w’ingabo.

Nyuma y’izi mpaka zose, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugabanya cyane imikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urubuga rwa X, aho yari amaze imyaka hafi 11 akunze kwandikaho ubutumwa butavugwaho rumwe.

Mu butumwa bwe, yavuze ko agiye gufata umwanya wo kwitekerezaho, gusenga no kwiyiriza ubusa asabira igihugu cya Uganda.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka hafi 11 kuri Twitter/X, n’abankurikira barenga miliyoni 1.2, mfashe icyemezo cyo kugabanya ibyo nkorera hano. Ngiye gusubira mu kwiyiriza ubusa no gusenga nsabira igihugu cyanjye. Ku bufasha bw’Imana, nifuza no kwandika igitabo kivuga ku mateka y’ubuzima bwanjye.”

Iyi ntambwe ifatwa nk’impinduka ikomeye ku musirikare wari waramenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye yandika ubutumwa bwagiye butera impaka, burimo n’ubwagiye bushinjwa gushishikariza ihohoterwa no gukoresha imvugo zikakaye zibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bamaze igihe bagaragaza impungenge ku myitwarire ya Muhoozi kuri X, bavuga ko imvugo zikakaye n’ivangura rya politiki bidakwiye umuyobozi mukuru w’ingabo.

Si ubwa mbere Gen. Muhoozi afashe icyemezo cyo kuva cyangwa kugabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuko no mu 2025 yari yarahagaritse konti ye by’agateganyo, avuga ko yabikoze kubera impamvu z’iyobokamana no kwibanda ku nshingano ze za gisirikare.

Nubwo yafashe icyemezo cyo kwitandukanya by’igihe n’imbuga nkoranyambaga, ikibazo cy’umubano wa Uganda na Amerika kiracyakomeje kugibwaho impaka, cyane ko Amerika ivuga ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi itagomba gufatwa nk’ikintu giciriritse, bitewe n’ingaruka ishobora kugira ku mutekano w’akarere n’umubano mpuzamahanga wa Uganda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui