Perezida Putin yemereye Trump wa Amerika kutongera kurasa kuri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemeranyije na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, guhagarika ibitero by’igisirikare cy’u Burusiya kuri Ukraine mu gihe kingana n’icyumweru kimwe, mu rwego rwo kurengera abasivili mu bihe by’ubukonje bukabije.

Ibi Perezida Trump yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 29 Mutarama 2026, ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri ba Guverinoma ya Amerika. Yavuze ko ari we wifuje ko habaho aka gahenge by’umwihariko kubera imbeho ikabije iri kwibasira Ukraine, cyane cyane umurwa mukuru Kyiv.

Trump yagize ati: “Kubera ubukonje bukabije, nasabye Perezida Putin kudatera i Kyiv n’indi mijyi n’utundi duce muri Ukraine mu gihe cy’icyumweru kimwe. Twemeranyije kubikora gutyo kandi turabyishimiye cyane.”

Aya masezerano aje mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru hari hamaze kuvugwa ku gahenge gashoboka k’intambara ya Ukraine, by’umwihariko ku bijyanye no guhagarika kurasa ku bikorwaremezo by’ingufu. Umudepite wo muri Ukraine, Aleksey Goncharenko, yari yatangaje ko impande zombi zari zarumvikanye, hasigaye kwemeza amatariki, gusa u Burusiya bwari bwarabihakanye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yakomeje gusaba kenshi ko ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’ibitanga ingufu bitagabwaho ibitero, cyane ko ibitero bya vuba by’u Burusiya byibasiye Kyiv byasize ingo zigera kuri miliyoni 1.2 zibuze umuriro w’amashanyarazi.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwavuze ko ibitero byabwo byibanze ku bikorwa bya gisirikare bya Ukraine, bubifata nk’igisubizo ku bitero bivuga ko Ukraine yagabye ku butaka bwabwo.

Abashinzwe iteganyagihe batangaje ko mu mpera z’iki cyumweru, ubushyuhe muri Kyiv bushobora kugabanuka bukagera kuri -13°C, ibintu byakongera ingorane ku baturage basanzwe bahanganye n’ingaruka z’intambara n’ibura ry’ingufu.

Agahenge Perezida Trump yatangaje bivugwa ko katangiye ku wa 29 Mutarama 2026, kakazageza ku wa 1 Gashyantare 2026, kikaba cyitezweho gufasha mu kuruhura abaturage ba Ukraine no gutanga icyizere gito cy’uko ibiganiro bya dipolomasi byakomeza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Putin yemereye Trump kutarasa kuri Ukraine mu gihe kingana n’icyumweru

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui