Ku wa 31 Mutarama 2026, Uwicyeza Pamella yizihije isabukuru y’amavuko mu buryo budasanzwe, umunsi wabaye uwo kwishimira we ubwe, umuryango we n’inshuti ze, cyane cyane umugabo we, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben.
Mu butumwa bwuje urukundo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yifashishije ifoto yafashwe ku munsi wa mbere bahuriyeho, ayifashisha mu kwifuriza umugore we isabukuru nziza.
Iyo foto yafashwe mu 2019, ubwo bombi bahuraga bwa mbere muri Kenya, igihugu cyabaye intangiriro y’urugendo rw’urukundo rwabo.
Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, The Ben yagize ati: “Iyi foto yafashwe amasegonda make mbere y’uko duhinduka ikindi kintu kijyanye n’urukundo. Isabukuru nziza Mama Paris, ndagukunda cyane.”
Aya magambo yakiriwe neza n’abakurikira uyu muhanzi, benshi bagaragaza ko bishimiye kubona urukundo rwabo rukomeje gutera imbere no kuguma ku murongo mwiza n’igihe kigenda gihita.
The Ben na Uwicyeza Pamella batangiriye inkuru y’urukundo rwabo muri Kenya mu 2019, aho bahuriye bwa mbere. Kuva icyo gihe, inkuru zabo zagiye zivugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, amafoto yabo bagaragaza ibyishimo n’urukundo bikaba byarakomeje gukurura imitima ya benshi.
Mu Ukuboza 2023, aba bombi bashyize akadomo ku rugendo rwabo rw’urukundo bakora ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, bwabereye muri Kigali Convention Center, bukaba bwarabaye imwe mu nkuru zavuzwe cyane muri uwo mwaka mu myidagaduro nyarwanda.
Mu 2025, urugo rwabo rwarushijeho kwaguka ubwo Uwicyeza Pamella yibarukaga imfura yabo, umwana w’umukobwa wavukiye mu Bubiligi, bamwita Luna Ora Mugisha Paris, izina ryahise rikundwa n’abakunzi babo.
Isabukuru ya Uwicyeza Pamella muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko urukundo rwe na The Ben rukiri rushya, rukomeye kandi rufite aho rugana, bikomeza kubabera urugero rwiza mu rukundo no mu muryango.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




