Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 23 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka icyenda wo mu muryango we wa hafi, babanaga mu rugo rumwe kwa nyirakuru ubyara ababyeyi babo bombi.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko ibi byabaye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Twabugezi, Umudugudu wa Rwoza, aho bikekwa ko uyu musore yakoraga ibi byaha igihe ababyeyi b’uyu mwana babaga bagiye, akamujyana mu ishyamba kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Uyu musore yafashwe ku wa 29 Mutarama 2026, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, bamaze gukeka imyitwarire ye no kubona ko umwana atangiye kugaragaza ibimenyetso by’ihohoterwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko nubwo yafashwe kuri uwo munsi, icyaha akekwaho cyakozwe mbere.
Yagize ati: “Bivugwa ko uyu musore yasambanyije uyu mwana tariki 18 Mutarama 2026, ariko akomeza kwihishashisha. Mu makuru umwana yatanze, yagaragaje ko atari ubwa mbere yari abimukoreye, ahubwo ko yamujyanaga mu ishyamba akamusambanya.”
Amakuru yizewe avuga ko uyu musore yajyaga abwira uyu mwana ko bagiye kwahira ubwatsi, akamujyana mu ishyamba aho yamukoreraga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikekwa ko byabaye inshuro zigera kuri enye.
Gitifu Mukamana yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kurushaho kwita ku burere n’umutekano w’abana, by’umwihariko bakabatega amatwi no kwihutira gutanga amakuru igihe hari ibimenyetso by’ihohoterwa.
Nyuma y’uko amakuru amenyekanye, uyu mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda aho yitabwaho n’abaganga n’inzego zibishinzwe, mbere yo gusubizwa mu muryango we.
Uyu musore akimara gufatwa, yabanje kunyuzwa kuri Transit Center ya Murunda, mbere yo gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Gihango, kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akekwaho.
Inzego z’umutekano zemeza ko iperereza rikomeje, zisaba buri wese kugira uruhare mu kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

