Umutwe wa RED Tabara wakomoje ku gukorana n’u Rwanda, AFC/M23 no guhirika ubutegetsi mu Burundi

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wongeye kwikoma ubuyobozi bw’u Burundi, uhakana ibirego bya Perezida Evariste Ndayishimiye byawushinje gukorana na Leta y’u Rwanda, ihuriro AFC/M23 riri mu ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Ibi birego byongeye kumvikana mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yahaye Televiziyo ya Leta ya RDC (RTNC) ku wa 17 Mutarama 2026, aho yavuze ko RED Tabara ari igikoresho u Rwanda rwifashisha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi no kurutera mu bihe biri imbere.

Perezida w’u Burundi yavuze ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bagerageje coup d’état yo muri Gicurasi 2015 yananiwe kugera ku ntego, anongeraho ko u Rwanda rubatoza rukabohereza mu burasirazuba bwa RDC gufasha ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Kinshasa.

Mu gusubiza aya magambo, ku wa 29 Mutarama 2026, Umuvugizi wa RED Tabara, Patrick Nahimana, yatangaje ko  adafite ishingiro na rito, ayita igikorwa cya politiki kigamije kuyobya rubanda no guhisha impamvu nyakuri zituma uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Nahimana yavuze ko RED Tabara idakorana na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko amateka y’ibyabaye agaragaza ibinyuranye n’ibyo Perezida Ndayishimiye avuga. Yibukije ko mu 2020 na 2021, u Rwanda rwashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe mu ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, ibintu byerekana ko nta bufatanye bwihariye buri hagati y’impande zombi.

Ati: “Umuntu wese ukurikira ibibera mu karere yibuka ko tariki ya 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo. Iyo biba bikorana, ibyo ntibyashobokaga.”

Ku birego byo kugira uruhare muri coup d’état yo mu 2015, RED Tabara yasobanuye ko uyu mutwe wari umaze igihe gito ushinzwe, kandi ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bari abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu gisirikare cy’igihugu icyo gihe.

Nahimana yagize ati: “Abakoze coup d’état yo mu 2015 barazwi neza, kandi bose bari abasirikare b’u Burundi. RED Tabara yashingwa mu ntangiriro za 2011, nta sano ifitanye n’icyo gikorwa.”

Uyu mutwe wanahakanye wivuye inyuma ibivugwa by’imikoranire n’ihuriro AFC/M23, uvuga ko utigeze ugirana na ryo umubano uwo ari wo wose, haba mbere cyangwa mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.

RED Tabara yatangaje ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye agamije kuyobya Abarundi n’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo bibagirwe impamvu nyamukuru ituma ifata intwaro, zirimo kwamagana icyemezo cy’ishyaka CNDD-FDD cyo gutesha agaciro amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Uyu mutwe wasabye ko amasezerano ya Arusha yubahirizwa, ugasobanura ko ariyo shingiro rya demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abarundi, anashinja ubutegetsi buriho kuyahonyora bugamije kugundira ubutegetsi.

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi, ndetse n’umutekano wo mu karere ukomeje guhungabanywa n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, amagambo atandukanye ava ku mpande zose akomeje gukurura impaka, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba ibiganiro n’inzira za politiki nk’igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muri aka karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

RED Tabara yatangaje ko iyo iba ikorana n’u Rwanda, rutari guha u Burundi abarwanyi 19 bayo
Mu 2020, ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi 19 ba RED-Tabara, zibashyikiriza u Burundi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui