Mu gihugu cya Niger, haravugwa imirwano ikaze yabereye hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Diori Hamani giherereye mu murwa mukuru, Niamey, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, ibintu byateye impungenge n’ubwoba mu baturage batuye uwo mujyi.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bahatuye, urusaku rw’amasasu menshi n’ibiturika byumvikanye nyuma ya saa sita z’ijoro, rumara amasaha agera kuri abiri, rugaragaza ko hari intambara ikomeye yabereye muri ako gace gafatwa nk’ingenzi mu by’umutekano w’igihugu.
Amashusho yafashwe n’abenegihugu akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amasasu anyuranamo mu kirere, aherekejwe n’iturika rikomeye ryumvikanye nk’inkuba. Andi mashusho yerekana ibibatsi by’umuriro bizamuka mu kirere ku ntera ndende, ndetse n’imodoka nyinshi zahiye, ibintu byarushijeho gukurura impungenge ku mutekano w’ako gace.
Abatuye hafi y’iki kibuga cy’indege bavuze ko bari mu bwoba bukomeye, bamwe bahitamo kuguma mu ngo zabo mu ijoro ryose, mu gihe abandi bashakaga aho bihisha, batinya ko imirwano yakwira mu bice bitandukanye by’umujyi wa Niamey.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza icyateye iyo mirwano, ndetse n’inzego z’umutekano za Niger ntiziratangaza amakuru arambuye ku byabaye, icyakoze ahagana saa munani za mu gitondo, ituze ryari ryagarutse ahanini nk’uko byemejwe n’itangazamakuru mpuzamahanga rya TRT.
Iki Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Diori Hamani kiri mu bilometero hafi 10 uvuye ku Ngoro ya Perezida wa Niger, kandi kizwiho kuba kirimo ibirindiro bikomeye by’ingabo zirwanira mu kirere. Ni na cyo gikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa bitandukanye bya gisirikare, ari na byo bituma gifatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane mu mutekano w’igihugu.
Byongeye kandi, iki kibuga cy’indege ni icyicaro gikuru cy’umutwe w’ingabo uhuriweho washinzwe na Niger, Burkina Faso na Mali, mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’intagondwa ikorera mu gace ka Sahel, ikomeje guhungabanya umutekano w’akarere.
Ibi bibaye mu gihe umutekano wa Niger n’ibihugu biyikikije ukomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane nyuma y’impinduka za politiki n’ibibazo by’umutekano byagiye byiyongera mu myaka ya vuba. Abasesenguzi bemeza ko iyi mirwano ishobora kuba ifitanye isano n’izo ngamba nshya z’umutekano, n’ubwo hakiri kare kuvuga icyabiteye mu buryo bwemewe.
Abaturage n’abakurikirana ibibera muri Niger bakomeje gutegereza itangazo rihamye riturutse ku buyobozi bw’igihugu, kugira ngo risobanure icyabaye n’ingaruka zacyo ku mutekano w’umurwa mukuru n’igihugu muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

