U Rwanda rwakiriye abarwanyi 15 ba FDLR n’imiryango yabo, rugaragaza ko inzira yo gutaha ikomeje gufunguka

Leta y’u Rwanda yakiriye abarwanyi 15 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari kumwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo, baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu cyiciro gishya cy’abemeye kumanika intwaro no gusubira mu buzima busanzwe.

Aba barwanyi n’imiryango yabo bambutse umupaka binjirira mu Karere ka Rubavu ku wa 27 Mutarama 2026, nyuma yo gucumbikirwa by’agateganyo n’ishami ry’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) rishinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.

Ku barwanyi by’umwihariko, biteganyijwe ko bajyanwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission – RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bazanyura mu byiciro bitandukanye birimo ibiganiro, gusubizwa mu buzima busanzwe no kubafasha kwitegura kongera kubaho mu muryango nyarwanda.

Iyi si inshuro ya mbere u Rwanda rwakira abarwanyi ba FDLR mu mwaka wa 2026. Tariki ya 20 Mutarama, rwakiriye abarwanyi 13 ba FDLR bari kumwe n’abantu batandatu bo mu miryango yabo. Mbere yaho, mu minsi itatu yari ishize, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 14 barimo abarwanyi umunani b’ishami ry’abarwanyi badasanzwe b’uyu mutwe rizwi nka CRAP.

MONUSCO igaragaza ko umubare w’abarwanyi ba FDLR bemera gutaha wiyongereye cyane kuva ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025. Ibyo byatumye uyu mutwe w’iterabwoba ucikamo ibice, bamwe mu barwanyi bawo batangira gutakaza icyizere cy’igihe kirekire mu ntambara bari bamazemo imyaka myinshi.

Kugeza ubu, MONUSCO ivuga ko hafi abarwanyi 300 ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda, benshi muri bo baza mu matsinda mato mato, bigaragaza uko uyu mutwe ugenda ucika intege ku buryo bugaragara.

Ibi biri kuba mu gihe u Rwanda rutegereje ko ingabo za RDC zitangira ibikorwa bifatika byo gusenya burundu umutwe wa FDLR, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena 2025. Aya masezerano asaba Leta ya RDC gufata ingamba zihamye zo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, imaze igihe ihungabanya umutekano w’akarere.

Amakuru agaragaza ko kugeza muri Kamena 2025, umutwe wa FDLR wari ugifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7.000 na 10.000. Abenshi muri bo, barimo n’abayobozi bakuru, bari barashinze ibirindiro mu turere twa Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nubwo umubare w’abarwanyi ugenda ugabanuka bitewe n’abemera gutaha, FDLR igifatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere, ari na yo mpamvu u Rwanda rukomeza gushishikariza abarwanyi bayo gusiga intwaro bakitabira inzira y’amahoro, mu gihe ruteza imbere gahunda zo kubasubiza mu buzima busanzwe no kubaha amahirwe yo kongera kwiyubaka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Imodoka ya Loni ni yo yacyuye aba barwanyi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui