Mu mpera z’umwaka wa 2025, inkuru y’ubufatanye hagati y’abahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie, yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko hamenyekanye ko amasezerano bari barasinye yagize ikibazo gikomeye, ariko bikarangira gikemuwe mu bwumvikane no mu mpuhwe.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2025, aba bahanzi bombi basinye amasezerano ajyanye n’imikoranire mu muziki, by’umwihariko ateganya gutegura igitaramo cya “The NU-Year Groove” cya The Ben, cyari giteganyijwe kuba ku wa 01 Mutarama 2026, hakazakurikiraho n’ibindi bitaramo bya Bruce Melodie.
Aya masezerano yasinywe ku mugaragaro, ahari impande zombi n’abandi batangabuhamya barimo abo bakorana bya hafi, ndetse anemezwa na noteri, bigatuma agira agaciro k’amategeko. Muri yo harimo ingingo igena ko uruhande rwica amasezerano rwari kuzacibwa ihazabu ya Miliyoni 600 Frw.
Gahunda yo gushyira mu bikorwa ayo masezerano yari igizwe n’ibyiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyari igitaramo cya The Ben, hakazakurikiraho ibikorwa bya Bruce Melodie. Icyakora, ku wa 31 Ukuboza 2025, ibintu byatangiye guhinduka.
Bruce Melodie n’abamureberera umwuga binyuze muri 155:AM batangaje kandi bamamaza igitaramo cya After Party, mu gihe mu masezerano bari barumvikanye ko atari yemerewe kwamamaza ikindi gitaramo cyose mu gihe icy’umufatanyabikorwa we kitaraba.
Ibi byafashwe nk’ukwica amasezerano ku mugaragaro, bikaba byari gukurikirwa no kwishyura ihazabu yari yarateganyijwe. Gusa aho guhita bajya mu nzira y’amategeko, impande zombi zahisemo kuganira.
Amakuru avuga ko uruhande rwa Bruce Melodie rwemeye amakosa, rusaba imbabazi ku byabaye. The Ben, mu kwerekana ubunyamwuga n’impuhwe, yemeye izo mbabazi maze asonera Bruce Melodie ihazabu ya Miliyoni 600 Frw, ibintu byashimwe na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda.
Nubwo igitaramo cyarangiye neza kandi abafana bakanyurwa, umubano w’aba bahanzi wongeye kugaragaramo agatotsi nyuma y’uko The Ben yahakanye amakuru yavugaga ko bagiye gukorana mu bitaramo byo mu ntara.
Amakuru yizewe agaragaza ko The Ben yumvaga atahawe amakuru ahagije ku bijyanye no kwamamaza ibyo bitaramo, ndetse ko hari n’ibindi bintu bitari byubahirijwe uko bikwiye mu masezerano. Ibi byatumye ahitamo kubanza guhagarika uwo mushinga, kugeza igihe impande zombi zizongera kumvikana neza.
Ibyo byatumye bamwe mu baterankunga batangira kugira impungenge ku hazaza h’iyo mikoranire, bituma impande zombi zongera kwicarana, zigirana ibiganiro byimbitse. Nyuma y’ibi biganiro, The Ben yongeye kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano mwiza, atanga imbabazi ku nshuro ya kabiri.
Kuri ubu, Bruce Melodie ari muri Kenya, aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Pom Pom”, yakoranye na Joël Brown na Diamond Platnumz, ikomeje kwitwara neza ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Ku rundi ruhande, The Ben ateganya gushyira hanze indirimbo nshya y’ivugabutumwa yakoranye na Gisubizo Ministries, yise “Nabaye umwe n’Imana”, itegerejwe cyane n’abakunzi be.
Amakuru aturuka hafi y’aba bahanzi yemeza ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, The Ben na Bruce Melodie bazongera guhurira ku rubyiniro, bakorere ibitaramo mu ntara enye z’igihugu, nk’ikimenyetso cy’uko umubano wabo wongeye gusubira mu murongo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

