AFC/M23 yasobanuye ubufasha ihabwa n’u Rwanda na Uganda bukomeje guteza impaka ku ruhando mpuzamahanga

Mu cyumweru gishize, amagambo yatangajwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yongeye kuzamura impaka zimaze igihe zivugwa ku bijyanye n’umubano hagati y’u Rwanda n’ihuriro rya AFC/M23 rigenzura ibice binini byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro yagiranye n’abadepite b’i Washington D.C bashinzwe gukurikirana ibibazo bya Afurika, Ambasaderi Mukantabana yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rukorana na AFC/M23 mu bijyanye n’umutekano, ashimangira ko iyo mikoranire ishingiye ku mpamvu zifatika zirimo kurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi no guhangana n’umutwe wa FDLR, ushinjwa kuba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Urwego rw’iki kibazo n’ingaruka zacyo ku mahame y’umutekano u Rwanda rwashyizeho ntibikwiye gukerenswa. Ni yo mpamvu u Rwanda rukorana mu by’umutekano na AFC/M23. Ndabivuga mu buryo bweruye kugira ngo hubakwe icyizere binyuze mu mucyo.”

Aya magambo yakiriwe mu buryo butandukanye, cyane cyane muri Guverinoma ya RDC n’ibihugu bimwe byo mu karere, aho bamwe bayafashe nko kwemezwa bidasubirwaho kw’ibyo Kinshasa yari imaze igihe ishinja Kigali, nubwo u Rwanda rwagiye ruvuga ko rutari mu ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC.

Ambasaderi Mukantabana yakomeje asobanura ko impamvu y’u Rwanda itagarukira gusa ku kurinda Abatutsi bo muri RDC, ahubwo igamije no gukumira ibitero byambukiranya umupaka bishobora guhungabanya umutekano warwo, ashingiye ku mateka y’akarere yo mu mpera z’imyaka ya 1990, aho imitwe yitwaje intwaro yagiye ikoresha ubutaka bwa Congo igaba ibitero mu Rwanda.

Yagize ati: “Impamvu y’igihugu cyanjye irenga ibi. Ni ugukumira ibindi bitero byambukiranya umupaka bigamije kurimbura, bishobora gushyira u Rwanda mu kaga.”

Nyuma y’ayo magambo, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Bizimana Edouard, ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, batangaje ko u Rwanda noneho rwemeye ku mugaragaro gufasha AFC/M23, nyuma y’imyaka myinshi ruvuga ko ibyo rushinjwa bidafite ishingiro.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwo bwahakanye ko hari “ubufasha” u Rwanda rubaha, buvuga ko hariho ubufatanye busanzwe bushingiye ku kuba impande zombi zihuriye ku mupaka no ku kibazo rusange cy’umutekano.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Mujyi wa Goma, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko nta kidasanzwe kiri mu mikoranire iri hagati y’ihuriro ayoboye n’u Rwanda, anasobanura ko ijambo “gufasha” ridakwiye kwitiranywa no “gukorana”.

Yagize ati: “Ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda? Ntidukorana n’u Rwanda gusa, tunakorana na Uganda. Dufite ikibazo duhuriyeho n’u Rwanda, ari cyo FDLR, umutwe ufite intego yo guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Nangaa yakomeje avuga ko FDLR ari umutwe ugira uruhare mu bwicanyi n’umutekano muke muri RDC, bityo kuyirwanya bikaba ari inyungu rusange ku Rwanda no kuri AFC/M23. Yatanze urugero rw’abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu Mujyi wa Goma, bagafungwa, bamwe bakoherezwa, avuga ko ibyo ari byo byitwa ubufatanye mu mutekano.

Aya magambo aje mu gihe hashize umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganyemo n’ingabo za Leta ya RDC, iz’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, iziri mu butumwa bwa MONUSCO, ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu, iri huriro ryafashe n’Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva icyo gihe, imipaka ihuza u Rwanda n’utwo duce igenzurwa na AFC/M23, irimo Grande Barrière, Petite Barrière, Rusizi na Bugarama, yakomeje gukoreshwa mu buryo busanzwe, aho abambuka bava mu Rwanda binjira mu bice bigenzurwa n’iri huriro, n’abava muri ibyo bice binjira mu Rwanda.

AFC/M23 isobanura ko kubera ko igenzura ibice byegereye u Rwanda, kandi ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugakomeza, habaye ngombwa ko habaho imikoranire mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibikorwa byabo.

Nangaa yagize ati: “Abantu barenga ibihumbi 40 ku munsi bambuka iyo mipaka. Ku ruhande rw’u Rwanda hari abashinzwe abinjira n’abasohoka, ku ruhande rwacu na ho hari abacu. Turakorana.”

Yongeyeho ko AFC/M23 ikorana kandi na Uganda ku mipaka ya Bunagana na Ishasha, kugira ngo ubucuruzi buhuza Kampala n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bukomeze nta nkomyi, ashimangira ko n’aho hantu hadakwiye kwitiranywa n’ubufasha bwa gisirikare.

Iri huriro rinavuga ko mu gihe umuturage wakoze icyaha mu bice rigenzura ahungiye mu Rwanda, adashyikirizwa Kinshasa, ahubwo asubizwa mu nzego z’ibanze z’aho icyaha cyakorewe, bigamije kurengera inyungu z’abaturage no kubungabunga umutekano.

Mu gusoza, AFC/M23 yibaza impamvu amagambo ya Ambasaderi Mukantabana yifashishwa mu gushinja u Rwanda gufasha iri huriro, mu gihe nta muntu uvuga ko na Uganda irifasha, nyamara na yo igirana na ryo imikoranire isa n’iyo.

Ibi byose bikomeza kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kigifite imizi ikomeye, aho amagambo, ibikorwa n’inyungu z’ibihugu n’imitwe birebwa bikomeje kugorana kubisobanura mu murongo umwe, mu gihe abaturage bo bakomeje kwifuza amahoro n’umutekano urambye.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui