Leta y’u Rwanda yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruherereye mu Buholandi, isaba ko bwategekwa kwishyura amafaranga arenga miliyoni 50 z’Amapawundi, nyuma yo guhagarika ku ruhande rumwe amasezerano yerekeranye no kwakira abimukira.
U Rwanda ruhagarariwe muri uru rubanza n’Intumwa Nkuru yarwo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja. Leta y’u Rwanda ivuga ko icyemezo cyafashwe n’u Bwongereza cyanyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga amasezerano hagati y’ibihugu.
Aya masezerano yari yarashyizweho umukono muri Mata 2022, agamije kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane bakoresheje ubwato buto bambuka inyanja. Yanajyanaga n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu n’ishoramari.
Guverinoma y’u Bwongereza yahagaritse aya masezerano muri Nyakanga 2024, nyuma y’uko Sir Keir Starmer atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe. Starmer yavuze ko iyi gahunda itari gutanga umusaruro witezwe, kandi ko itari igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora, Leta y’u Rwanda yamaganye iki cyemezo, ivuga ko cyafashwe hatabanje kubaho ibiganiro cyangwa ubwumvikane hagati y’impande zombi. Leta y’u Rwanda ishimangira ko cyahungabanyije cyane gahunda n’imyiteguro yari yarakozwe hashingiwe kuri ayo masezerano.
Guverinoma y’u Bwongereza yemera ko yari imaze kwishyura u Rwanda amafaranga agera kuri miliyoni 290 z’Amapawundi, yakoreshejwe mu gutegura ibikorwa byo kwakira abimukira bavugwaga ko bari kuzoherezwa mu Rwanda, bakaba barabarirwaga mu bihumbi.
Nubwo ayo mafaranga yari yaratanzwe, u Rwanda ruvuga ko hari andi atarishyurwa, ari na yo arenga miliyoni 50 z’Amapawundi rusaba ko u Bwongereza rwishyura nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano.
Ikinyamakuru GB News cyatangaje ko u Rwanda rwiyambaje umunyamategeko Verdiram KC wo mu kigo cyitwa Twenty Essex kugira ngo aruhagararire muri uru rubanza, mu gihe u Bwongereza bwo bwunganiwe na Ben Juratowitch.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko icyemezo cya Starmer cyari gikwiye, kuko iyi gahunda ngo yakoreshaga amafaranga menshi y’abaturage b’u Bwongereza, ikanadindiza ibindi bikorwa by’ingenzi bya Leta.
Ariko si bose babyemera. Ishyaka ry’Aba-Consérvateurs, ryari ryarashyizeho aya masezerano mbere yo gutsindwa amatora, ryakomeje kunenga icyemezo cya Starmer. Rivuga ko guhagarika amasezerano byatumye ikibazo cy’abimukira kirushaho gukomera.
Chris Philp, umuyobozi mu ishyaka ry’Aba-Consérvateurs ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko ikirego cy’u Rwanda ari indi ngaruka ikomeye y’icyemezo Starmer yafashe.
Philp yavuze ko ayo masezerano yari gutanga igisubizo gifatika ku kibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa, kandi ko kuyahagarika byatumye imibare yabo yiyongera aho kugabanuka.
Imibare yatangajwe igaragaza ko kuva aya masezerano yahagarikwa, umubare w’abimukira badafite ibyangombwa wakomeje kwiyongera. Kugeza muri Nzeri 2025, abarenga 36.273 bari bagicumbikiwe mu mahoteli atandukanye mu Bwongereza, bikaba byaratwaye Leta amafaranga menshi.
Iyi dosiye yagejejwe mu rukiko mpuzamahanga ikomeje gukurikiranwa n’impande zombi, aho buri gihugu giharanira kugaragaza ko cyari mu kuri. Icyemezo kizafatwa n’urukiko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi no ku mikoranire mpuzamahanga ku bijyanye n’abimukira.
Mu gihe u Rwanda rushimangira ko rwarenganyijwe kandi rugomba guhabwa ibikubiye mu masezerano, u Bwongereza bwo bukomeza gutsimbarara ku mwanzuro wafashwe, buvuga ko wari ugamije kurengera inyungu z’abaturage babwo.
Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka ndende mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bibaza uko ibihugu byombi bizakemura aya makimbirane n’ingaruka bizagira ku mibereho y’abimukira n’ubufatanye mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




