Urunturuntu muri CNDD-FDD rwafashe indi ntera: Ndayishimiye yirukanye abaminisitiri mu gihe ishyaka rigiye mu nama ikomeye izasiga ubuyobozi buhindutse.

Mu Burundi, umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi cyane mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, aho urunturuntu ruri hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka rurushaho gufata indi ntera, mu gihe igihugu cyitegura intambwe ikomeye iganisha ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Amakuru aturuka mu mitwe ya politiki no mu nzego z’umutekano agaragaza ko umubano wa Perezida Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, umaze igihe warazambye, ahanini bitewe no kutumvikana ku uzahagararira iri shyaka mu matora yo mu 2027. Ibi byatumye havuka amatsinda abiri atavuga rumwe, aho bamwe bashyigikiye ko Ndayishimiye yongeye kwiyamamaza, mu gihe abandi bashaka impinduka mu buyobozi.

Itsinda ryiyise “Bene Samurarwa”, rigizwe n’abanyamuryango ba CNDD-FDD bashyigikiye Perezida Ndayishimiye, ryateraniye mu nama tariki ya 6 Ukuboza 2025 mu yahoze ari intara ya Cankuzo. Muri iyo nama, bafashe icyemezo cyo kuzamushyigikira nk’umukandida w’iri shyaka mu matora yo mu 2027. Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe Marie-Chantal Nijimbere, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD Cyriaque Nshimirimana, abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Ntara ya Buhumuza, abasirikare n’abashoramari.

Ku rundi ruhande, Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena Gervais Ndirakobuca na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Gélase Daniel Ndabirabe ntibitabiriye iyo nama, ndetse bivugwa ko batashyigikiye ko Ndayishimiye yakongera guhagararira CNDD-FDD. Abasesenguzi bavuga ko uku kutaboneka kwabo kwari ikimenyetso cy’ihangana rikomeye riri imbere mu ishyaka.

Icyemezo Ndikuriyo yafashe cyo kwegura ku mwanya wa Senateri mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, gifatwa na benshi nk’intambwe yo kwitegura guhatanira ubuyobozi bukuru bw’ishyaka. Amakuru akomeje kuvugwa yemeza ko amaze igihe akora ubukangurambaga bukomeye imbere muri CNDD-FDD, ashaka kwigarurira inkunga y’abanyamuryango bafite ijambo rikomeye, by’umwihariko abatishimiye imiyoborere ya Perezida uriho.

Abanenga Ndayishimiye bamushinja ko kuva mu 2022 ubukungu bw’u Burundi bwakomeje gusubira inyuma, ubuzima bw’abaturage bukarushaho kugorana. Banamushinja icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zagiye zihangana na AFC/M23, bikavugwa ko byongereye igitutu ku gihugu n’ingaruka ku mutekano n’ubukungu.

Ubwo hamurikwaga igitabo “Une Nation en Marche” muri hoteli Club du Lac Tanganyika tariki ya 14 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko hari abo bakorana bamugirira nabi ku bushake, bagamije kumutesha umurongo.

Yagize ati: “Bamwe banga kungira inama, batekereza ko nintsindwa bazansimbura. Ariko ntsinzwe, igihugu cyose ni cyo kiba gitsinzwe.” Aya magambo yafashwe na benshi nk’ubutumwa bugenewe abo adacana uwaka nabo imbere muri CNDD-FDD.

Mu gihe izi mpaka zikomeje, Perezida Ndayishimiye ku wa 23 Mutarama yafashe icyemezo cyakomeje kuvugisha benshi, yirukana abaminisitiri babiri yari amaze amezi atandatu gusa ahaye imirimo.

Arthémon Katihabwa wari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira, yasimbuwe na Alfred Ahingejeje wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko no muri EALA. Nubwo impamvu nyakuri zo kwirukanwa kwe zitatangajwe, amakuru aturuka hafi y’ubutegetsi avuga ko Katihabwa atari agifitiwe icyizere, ndetse hari abavuga ko atishimiwe na Madamu wa Perezida. Kuba yari yaragaragaye mu masengesho yateguwe na Ndikuriyo nabyo bivugwa nk’ishobora kuba byarabigizemo uruhare.

Undi wirukanwe ni Jean Claude Nzobaneza wari Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, wasimbuwe na Damien Niyonkuru. Izi mpinduka zafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Ndayishimiye ari gukaza umutekano we wa politiki, agerageza kwegezayo abo atizera mbere y’inama ikomeye y’Inteko Rusange ya CNDD-FDD iteganyijwe ku wa 25 Mutarama.

Iyo nama yitezweho guhindura bamwe mu bayobozi b’ishyaka n’inzego z’umutekano, ariko nanone ishobora kuba intangiriro yo kwemeza uzahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2027. Abasesenguzi bemeza ko ibyemezo bizafatirwa muri iyo nama bizagena ahazaza h’ubuyobozi bw’u Burundi n’icyerekezo politiki y’igihugu izafata mu myaka iri imbere.

Mu gihe urunturuntu rukomeje, abaturage n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bakomeje kwibaza niba CNDD-FDD izashobora gukemura amakimbirane yayo mu mahoro, cyangwa niba aya makimbirane azarushaho gucamo ibice ishyaka rimaze imyaka riyobora igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo bakomeje kumvana imbaraga
Impinduka mu buyobozi bwa CNDD-FDD zitezwe ku wa 25 Mutarama

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui