Igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera kuri Leta ya Uganda nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Mutarama 2026, aho Perezida Yoweri Museveni yongeye gutorerwa manda ya karindwi mu matora avugwaho kuba yararanzwe n’ihohoterwa rikabije, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ibirego bikomeye by’ubwicanyi bukozwe n’inzego z’umutekano.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Senateri Jim Risch, yasabye Perezida Donald Trump gufatira ibihano (sanctions) Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ndetse n’Amerika ikongera gusuzuma umubano wayo wa gisirikare na Uganda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, Senateri Risch yavuze ko amatora ya Uganda yari “ikinamico yo kwemeza ubutegetsi bwa Museveni bumaze imyaka irenga 40”, agaragaza ko Leta iriho yihutira gukoresha ihohoterwa rya politiki, gushimuta, gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zayo bwite.
Aya magambo akomeye aje akurikira amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), watangaje ko abasirikare bipfutse mu maso bitwaje intwaro bateye iwe mu ijoro, bagakubita abo mu muryango we, bakamwambura umugore we Barbie Kyagulanyi bakamujyana mu cyumba wenyine, mu bihe byateye impungenge nyinshi ku mutekano wabo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ahagana saa sita z’ijoro, Bobi Wine yagize ati: “Itsinda ry’abasirikare bipfutse mu maso bitwaje intwaro bateye mu rugo rwacu bakubita abo mu muryango wanjye. Umugore wanjye bamufunze wenyine, ntituzi icyo bagamije.”
Ibi byabaye mu masaha make mbere y’uko Komisiyo y’Amatora ya Uganda itangaza ko Perezida Museveni, w’imyaka 81, yatsinze amatora ku majwi 7.9 miliyoni (71.65%), mu gihe Bobi Wine yatangaje ko yahawe amajwi 2.7 miliyoni, ashimangira ko habaye uburiganya bukabije mu matora.
Amatora yaranzwe n’ibikorwa byafashwe nk’ibigamije guhishira ukuri, birimo guhagarika internet mu gihugu hose ku wa 13 Mutarama, bigatuma abagenzuzi bigenga n’itangazamakuru ridashobora gukurikirana uko amatora agenda. Hagaragaye kandi ikibazo gikomeye mu bikoresho bya Biometric Voter Verification, byananiwe gukora, bituma hifashishwa uburyo bwa manual, abasesenguzi bakavuga ko byahaye icyuho cyo kuzuza impapuro z’itora mu buryo butemewe.
Igitutu cyiyongereye cyane nyuma y’uko Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwe yemeye ku mugaragaro ko abantu bishwe, abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter). Ku wa 23 Mutarama 2026, yavuze ko abantu 30 bo mu ishyaka NUP bishwe, abandi 2000 bamaze gufungwa, anavuga ko hakomeje igikorwa cyo gushakisha abandi bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ati: “Twarashe ibyihebe 30 byo muri NUP. Abandi bayobozi babo bari mu bwihisho. Bose tuzabafata.”
Ibi byakurikiye amagambo yari yabanje gutangaza avuga ko NUP ari iterabwoba, akanavuga ko “bazica ku maso” uwo ari we wese urishyigikiye.
Aya magambo ya Gen. Muhoozi yateje uburakari bukomeye mu mahanga, Senateri Jim Risch ayita amagambo ateye ubwoba kandi atandukanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko Amerika idashobora gukomeza gufatanya mu bya gisirikare na Leta ikoresha ihohoterwa mu rwego rwo kugundira ubutegetsi.
Amerika kandi yagaragaje impungenge ko umutekano mucye muri Uganda ushobora kwambukiranya imipaka, ugahungabanya ibihugu bihana imbibi nka Kenya na Ethiopia, bigashyira mu kaga umutekano w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nubwo hari impungenge ko Amerika ishobora guhagarika inkunga ya gisirikare, hari abasesenguzi bo mu karere bavuga ko ibyo bishobora gusiga icyuho cyakwigarurirwa n’imitwe y’iterabwoba, bigahungabanya ubucuruzi n’umutekano wambukiranya imipaka.
Mu gihugu imbere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiryango Itari iya Leta (NGO Bureau) cyahagaritse imiryango itandatu ikomeye iharanira uburenganzira bwa muntu, gifata n’abakurikiranye amatora bazwi barimo Dr. Sarah Bireete, ibintu byafashwe nk’uguhisha amakuru n’ukubuza ko ukuri kumenyekana.
Ku ruhande rwayo, Guverinoma ya Uganda ivuga ko ingamba zose zafashwe zari izo kurinda umutekano w’igihugu, ishimangira ko hari abashakaga guteza imvururu nyuma y’amatora, nubwo imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba iperereza ryigenga ku byabaye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

