Perezida Tshisekedi agiye kwisubiza Bukavu, Goma na Bunagana nyuma yo kubona ubufasha budasanzwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, arimo gutegura intambara ikomeye yo kwisubiza ibice byose byo mu burasirazuba bw’igihugu bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, nyuma yo kubona inkunga mpuzamahanga idasanzwe, by’umwihariko iy’u Bufaransa.

Aya makuru yatangiye kugaragara cyane nyuma y’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, agarutse mu Mujyi wa Uvira ku wa 23 Mutarama 2026, avuye mu buhungiro mu Burundi. Uyu muyobozi yashyizweho na Leta ya Kinshasa yatangarije abaturage ko yahawe ubutumwa butaziguye na Perezida Tshisekedi, bumusaba kubamenyesha ko intambara igiye gukomeza mu gihe cya vuba.

Mu ijambo rye, Guverineri Purusi yagize ati: “Umukuru w’Igihugu yambwiye ngo mbatangarize ko vuba tuzakomeza kurwana. Nyuma ya Uvira hazakurikiraho Kamanyola.”

Yongeyeho ko RDC nimara kwisubiza Kamanyola, urugamba ruzakomereza mu yindi mijyi yose igenzurwa na AFC/M23, irimo Bukavu, Goma na Bunagana.

Aya magambo agaragaza ko Leta ya Kinshasa itagifite gahunda yo kugarukira ku bwumvikane cyangwa agahenge, ahubwo ishaka gusubirana ku ngufu ubutaka bwose yabuze mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 yari imaze gukura abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026, ivuga ko yabikoze ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zijeje ko nibyubahirizwa, ibiganiro by’amahoro byakomeza. Gusa, icyemezo cya Kinshasa cyo kongera kohereza ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo muri uwo mujyi ku wa 18 Mutarama, cyahise gituma icyizere cy’ibiganiro kigabanuka.

Mu gihe imirwano yakomezaga gukaza umurego, abaturage benshi, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bahunze Umujyi wa Uvira berekeza mu bice bigenzurwa na AFC/M23, birimo Kamanyola, kubera ubwoba bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byari bimaze kugaragara.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yabonye inkunga ikomeye ya dipolomasi n’iya politiki ubwo yakirwaga na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, mu Ngoro ya Champs-Élysées i Paris. Uyu muhuro wasize Macron yongeye gushimangira ko u Bufaransa bushyigikiye byimazeyo ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa RDC.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Congo, byatangajwe ko ibiganiro byabo byibanze ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no ku bufatanye hagati ya Kinshasa na Paris.

Macron yagize ati: “Nongeye kugaragariza Perezida Tshisekedi ko u Bufaransa bushyigikiye imbaraga zose zigamije kurinda ubusugire bwa RDC no gushakira amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.”

Aya magambo y’u Bufaransa asobanurwa n’abasesenguzi nk’ “urumuri rw’icyizere” kuri Tshisekedi, ushaka kwerekana ko afite inkunga ikomeye y’ibihugu bikomeye by’i Burayi mu mugambi we wo kwisubiza ibice bigenzurwa na AFC/M23.

Gusa, AFC/M23 yamaze kugaragaza ko itishimiye uruhare rw’u Bufaransa muri iki kibazo, by’umwihariko ku gitekerezo Macron yari yaratanze cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo gikoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi. Uyu mutwe wavuze ko iki cyifuzo kitari mu nshingano za Paris, cyane cyane mu gihe Leta ya Kinshasa yakomeje kugaba ibitero bya drone mu bice bituwe cyane n’abaturage.

Uko ibintu bihagaze, biragaragara ko intambara mu burasirazuba bwa RDC igiye gufata indi ntera. Perezida Tshisekedi asa n’uwafashe umwanzuro wo gukoresha imbaraga za gisirikare ashyigikiwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu gihe AFC/M23 yo ikomeje kwerekana ko ititeguye kuva mu bice igenzura nta bwumvikane bwa politiki bubayeho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui