U Rwanda rweruye rwemerera Amerika imikoranire yarwo na AFC/M23 mu Burasirazuba bwa RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko ifitanye imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, ivuga ko iyo mikoranire ishingiye ku nyungu rusange zo kurinda Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze imyaka myinshi bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana n’igisirikare cya RDC.

Ibi byatangajwe binyuze mu nyandiko Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yoherereje Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Iyo nyandiko yanditswe mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku Masezerano y’Amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye i Washington, ku buhuza bwa Perezida Donald Trump, agamije kugabanya amakimbirane no kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama, Chris Smith uyobora iyo komite yagejeje ku bayigize ijambo ryibanze ku kamaro k’ayo masezerano, avuga ko agamije “guteza imbere amahoro arambye hagati ya RDC n’u Rwanda,” anashimangira ko akwiye gushyigikirwa n’ibikorwa bifatika ku mpande zose.

Ambasaderi Mukantabana yashimiye Perezida Trump n’ubuyobozi bwe ku bw’uruhare bagize mu gushyira imbere inzira y’amahoro, avuga ko amasezerano ya Washington ajyana n’ubuhuza bwa Qatar hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bigaragaza ubushake bwo gushaka ibisubizo bya politiki aho gukomeza inzira y’intambara.

Yagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku mutekano urambye, amahoro n’iterambere mu karere, ariko anenga bikomeye uko ibintu byahindutse nabi nyuma y’ayo masezerano.

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko byababaje kubona mu Ukuboza 2025 harongeye kwiyongera urugomo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe hakabaye hubahirizwa imyanzuro y’amasezerano yasinywe.

Yasobanuye ko uru rugomo rwatewe n’iyongerwa ry’ingabo n’imitwe ikorera mu bwihisho itaryozwa ibyo ikora, irimo abacanshuro, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta, ndetse n’igihugu kimwe kitavuzwe mu izina.

Yavuze ko izi ngabo zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC zinyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ya Washington, ndetse no mu biganiro byari bikomeje hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yagaragaje ko uku kwyongera kw’ingabo kwabaye imbogamizi ikomeye ku mahoro arambye, kukanagaragaza ubushake bwo gusenya intambwe yari imaze guterwa mu nzira y’amahoro.

Yongeyeho ko mu Ugushyingo no mu Ukuboza 2025, izi ngabo zifatanyije na Leta ya Congo zagize uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rikabije byabereye hafi y’igihe cyo gusinya amasezerano, bigamije, nk’uko yabivuze, “gushyira umutwaro w’inshingano ku Rwanda.”

Mu gusubiza kuri ibyo bikorwa, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko AFC/M23, ku bujyanama bwa Guverinoma y’u Rwanda, yatangiye kuva mu mujyi wa Uvira, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kugabanya amakimbirane no gushyigikira inzira y’amahoro.

Yagarutse kandi ku mateka maremare y’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FDLR kuva mu 1997, byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi, anibutsa ko uwo mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko FDLR yakomeje no gukora ubwicanyi bukabije ku butaka bwa RDC mu myaka yakurikiyeho, ibintu byateje umutekano muke urambye mu karere.

Mu guhuza ayo mateka n’ibyabaye mu Ukuboza 2025, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko bigaragaza impamvu u Rwanda rukeneye gufata ingamba zo kwirinda no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yasobanuye ko impungenge z’u Rwanda zidashingiye gusa ku bibazo by’umutekano by’uyu munsi, ahubwo no ku mateka y’Abacengezi baje kuvamo FDLR, bari hafi gusenya u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Yibukije ko mu 2005, 2008 na 2013, FDLR yagiye itangaza ko igiye kurambika intwaro ariko ntibyigeze bikorwa.

Ambasaderi Mukantabana yahishuye ko hagati ya 2015 na 2020, u Rwanda na RDC byigeze gukora ibikorwa bihuriweho byo gusenya ibirindiro bya FDLR, nubwo byakorwaga mu ibanga, ariko ubwo bufatanye bukaza guhagarara bitunguranye.

Yongeyeho ko kuva mu 2021 na 2022, hari ibimenyetso byizewe bigaragaza ko igisirikare cya RDC cyongeye gukorana byimazeyo na FDLR, ku rwego rutigeze rubaho mbere.

Yavuze ko FDLR ubu iri mu bikorwa bya gisirikare bya Congo, kandi ko raporo z’impuguke za Loni zikomeje kugaragaza uruhare rwayo muri ibyo bikorwa.

Yagaragaje ko kuba uwo mutwe warakomeje kubungabungwa no kurindwa na Leta za Congo uko zagiye zisimburana, byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwahisemo gufata ingamba z’ubwirinzi, ndetse rukagirana imikoranire mu by’umutekano na AFC/M23.

Ambasaderi Mukantabana yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rufite ubufatanye mu by’umutekano na AFC/M23, kandi rubikora mu mucyo hagamijwe kubaka icyizere.”

Yasobanuye ko AFC/M23 ari umutwe wigenga w’Abanye-Congo ufite ibibazo bifite ishingiro ku miyoborere ya Kinshasa, birimo kwicwa, gufatwa ku ngufu n’ivangura rikabije rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.

Yongeyeho ko u Rwanda na AFC/M23 bihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bo muri RDC kwibasirwa na FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe na FARDC.

Yagaragaje ko inyungu nyamukuru y’u Rwanda ari ugukumira kongera kubaho ibitero byambukiranya imipaka by’abajenosideri, nk’ibyabaye mu mpera z’imyaka ya 1990.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rutagamije kugena ibyemezo bya politiki muri RDC, kandi ko rutashyigikira imitwe yitwaje intwaro nk’inzira isimbura imiyoborere ishingiye ku bwuzuzanye.

Rwavuze ko ibikorwa byarwo byose bigamije kurinda abaturage barwo no gukumira ibyago bya Jenoside biva hanze y’imipaka y’igihugu.

Ambasaderi Mukantabana yasoje yizeza ko ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zizahinduka uko igipimo cy’icyago kigenda kigabanuka, hashingiwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui