Intambara iyo itangiye, ntigira uwitandukanya n’ingaruka zayo. Irasenya, igatwara ubuzima, igatatanya imiryango, ikanazimya inzozi z’abari bafite ejo heza. Ukraine ni urugero rufatika rw’igihugu cyari kizwi nk’ikigega cy’ibinyampeke ku isi, gifite ubukungu bukomeye n’imijyi igezweho, ariko cyahindutse ishusho y’amatongo n’inzu zasenyutse nyuma y’imyaka ine y’intambara iyihanganishije n’u Burusiya.
Iyi ntambara yatumye abaturage ba Ukraine barenga miliyoni zirindwi bahungira mu mahanga bashaka amahoro n’umutekano. Si bo gusa kuko n’abaturage b’u Burusiya na bo bayigizwemo ingaruka, aho abarenga ibihumbi 900 bahunze igihugu cyabo kubera igitutu cy’ubukungu, politiki n’umutekano muke byatewe n’iyo ntambara.
Muri abo, harimo James Eugene Pukhov na Boris Kachano, abagabo babiri bakomoka mu Burusiya, bafashe urugendo rurerure rw’ibilometero bisaga 6000 bava i Burayi, bashaka aho bashobora kongera gutangira ubuzima bushya. Amaherezo, amahitamo yabo yahagaze ku Rwanda, igihugu cyo mu mutima wa Afurika cyabaye ikiraro cy’amahoro n’amahirwe mashya.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, James Eugene Pukhov yasobanuye ko ubuzima bwari bumeze nabi cyane mu Burusiya, cyane cyane nk’umugabo ufite inshingano zo kwita ku muryango.
Ati “Byari bigoye cyane kuri njye nk’umuturage w’u Burusiya. Nari mfite umugore n’abana batatu, kandi icyifuzo cyacu cyari kimwe: kubona ahantu hatekanye, harangwa n’amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza.”
Nyuma yo kunyura mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, bakagera mu bihugu bigera kuri 12, Pukhov avuga ko nta na hamwe bumvise batekanye nk’uko byabagendekeye mu Rwanda.
Ati “U Rwanda rurihariye. Mu mezi atatu ya mbere tukihagera i Kigali, twahise dufata umwanzuro wo kuhaguma. Twabonye igihugu gifite umutekano, abantu bafite urugwiro n’ubuyobozi butanga icyizere.”
Bakigera i Kigali mu 2023, James Eugene Pukhov na Boris Kachano bamaze amezi atandukanye bamenya umujyi, imico y’Abanyarwanda n’uduce dutandukanye tw’ubucuruzi. Byahuje n’urukundo rwabo rwo guteka, bafata icyemezo cyo gushinga ubucuruzi bwihariye mu rwego rw’ibiribwa.
Icyo gitekerezo cyabyaye Burger Bros, restaurant iherereye ku Kisimenti, yihariye mu gutegura burger zigezweho zikunzwe cyane n’abatuye Kigali n’abayisura. Nyuma yaho hiyongereye Boriska Russian Resto, izana umwihariko w’ibiryo byo mu Burusiya mu mujyi wa Kigali.
Pukhov ati “Sinari umunyamwuga ukomeye mu guteka, ariko nakundaga gukora ibintu byiza no kubona abantu bishimye. Twigeze guteka burger zirenga 300 mu iserukiramuco ryabereye muri Zaria Court, bituma twumva ko turi mu nzira nziza.”
Iterambere rya Burger Bros ryashingiye ku bufatanye n’Abanyarwanda, by’umwihariko Jimmy Hakizimana, bahuriye i Kigali. Pukhov avuga ko uyu mukozi yamubereye inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Ati “Yajyaga antekera isombe, nanjye nkamwigisha ibyo nzi. Ubu ni umwe mu bahanga bakomeye mu gikoni cyacu.”
Kugeza ubu, Burger Bros ifite abakozi 34, benshi muri bo bakaba ari Abanyarwanda, bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere imibereho y’imiryango yabo no kongera imirimo mu mujyi wa Kigali.
James Eugene Pukhov na Boris Kachano bashimira cyane umutekano n’ikirere cyiza cy’u Rwanda, banashimira ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame, kubera politiki yo kwakira abanyamahanga no kubaha amahirwe angana.
Pukhov ati “Ubu u Rwanda rwabaye iwacu. Twakunze iki gihugu n’abaturage bacyo. Turashaka ubwenegihugu kugira ngo tube Abanyarwanda byuzuye.”
Yongeyeho ati “Ubutumwa duha ubuyobozi bw’u Rwanda ni uko mukora akazi keza. Turabakunda kandi turabashimira ku bw’amahoro, umutekano n’amahirwe mwahaye abantu baturutse imihanda yose y’isi.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp








