Umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye yo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, wongeye kuba indiri y’umutekano muke n’impaka zikomeye, nyuma y’aho Ihuriro AFC/M23 rikuye ingabo zaryo muri uyu mujyi, rigasimburwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, ibintu byatumye ubuzima bw’abaturage buhinduka nabi.
Mu nama yahuje abanyamuryango ba AFC/M23 yabereye mu Mujyi wa Bukavu tariki ya 21 Mutarama 2026, umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko nubwo AFC/M23 ifite ubushobozi bwo gusubira mu Mujyi wa Uvira igihe icyo ari cyo cyose, yafashe icyemezo cyo kuwuvamo mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gushakira amahoro akarere.
Yagize ati: “Mu minsi ishize mwumvise ngo ‘Uvira, Uvira, Uvira’. Twavuye muri Uvira mu rwego rwo kugaragaza ubushake. Inshuro nyinshi twasabwe kuhava, tugaragaza ko AFC/M23 idashaka intambara.”
Nangaa yavuze ko ubwo AFC/M23 yafataga Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, urusaku n’igitutu byabaye byinshi ku rwego mpuzamahanga, bisaba ko iri huriro rikuramo ingabo kugira ngo habeho ukwizerana mu biganiro by’amahoro. Nyuma y’icyumweru, AFC/M23 yatangaje ko igiye kuva muri uyu mujyi hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zasizezeranyije ko ibiganiro by’amahoro bizakomeza.
Ati: “Ikidashidikanywaho ni uko mufite ingabo. Uyu munsi tuvuze ko tugiye gusubira muri Uvira, twajyayo. Dufite ubushobozi bwose bushoboka ariko si yo ntego yacu.”
Tariki ya 17 Mutarama 2026, abarwanyi ba AFC/M23 bari barasigayemo bategereje ko ingabo zitagira aho zibogamiye zinjira muri uyu mujyi, ariko FARDC n’imitwe ya Wazalendo bahise bawinjiramo ku wa 18 Mutarama 2026.
Nyuma y’aho AFC/M23 ivuye muri Uvira, abaturage bahise batangira kugaragaza intimba n’ubwoba bukabije. Abatangabuhamya bavuga ko kuva FARDC na Wazalendo binjiye muri uyu mujyi, humvikanye urusaku rw’amasasu, gusahura amaduka no gusenya imitungo y’abaturage.
Abaturage bamwe, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bavuga ko bagize ibibazo bikomeye mu bihe byashize, bityo bagahitamo guhunga mbere y’uko ingabo za Leta zigera muri uyu mujyi, berekeza muri Santere ya Kamanyola igenzurwa na AFC/M23, aho bavuga ko bizeye umutekano.
Abaturage bemeza ko mu gihe AFC/M23 yagenzuraga Uvira, umutekano wari usesuye. Igihe iri huriro ryatangazaga ko rigiye kuwuvamo, abaturage bamwe barigaragambije, basaba ko rigumamo, ariko ntibyashobotse. AFC/M23 yo ishimangira ko yavuye muri uyu mujyi kubera ubusabe bw’umuryango mpuzamahanga, ivuga ko ishyize imbere amahoro, mu gihe Leta ya RDC yo ikomeza kwitegura intambara.
Mu yindi ntambwe yatumye impungenge ziyongera, ingabo z’u Burundi na zo zinjiye mu Mujyi wa Uvira zinyuze ku mupaka wa Kavimvira, nyuma y’iminsi AFC/M23 ivuye muri uyu mujyi. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko izi ngabo z’u Burundi zari ziteraniye kuri rond-point ya Kavimvira mu gitondo cyo ku wa Gatatu, mbere yo koherezwa mu bice bitandukanye by’ingenzi bya Uvira no ku muhanda werekeza mu Kibaya cya Rusizi.
Amakuru avuga ko izi ngabo zaje kongerera imbaraga FARDC na Wazalendo, mu rwego rwo gukumira ko Uvira yakongera gufatwa na AFC/M23, mu gihe imirwano yaba yongeye kubura. Abarwanyi ba AFC/M23 ngo baba barasubiye inyuma berekeza i Sange, ahari nko muri kilometero 30 uvuye muri Uvira.
Ikindi cyakomeje guteza impaka ni amakuru avuga ko abacancuro b’Abanyaburayi bongeye kugaragara muri Uvira bakorana bya hafi n’ingabo za FARDC. Amakuru yizewe avuga ko abo bacancuro bari mu marondo atandukanye acungwa n’ingabo za Leta, ndetse hakaba harakwirakwiye amafoto abagaragaza bari mu modoka za gisirikare za FARDC.
Hari n’amakuru avuga ko abo bacancuro barimo Ababiligi, ibintu byateje impungenge n’ibibazo bikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa RDC.
Gukoresha abacancuro si bishya muri RDC. Mu ntangiro za 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, hari abacancuro bafashaga FARDC bafashwe mpiri. Mu kwezi kwa Cyenda 2025, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, yigeze kwemeza ku mugaragaro ko igihugu gikoresha abacancuro, akifashisha izina “Black Water”, bikaba byaranenzwe bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gukoresha abacancuro binyuranyije n’amahame mpuzamahanga, kandi ko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage n’umutekano w’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


