Ababiligi baguye mu kantu nyuma yo kwisanga inyuma y’u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite imihanda myiza ku Isi

Mu gihe u Bubiligi buzwi nk’igihugu gifite ubukungu bukomeye, ibikorwaremezo byateye imbere n’umwanya ukomeye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), abenegihugu benshi batunguwe no kubona ko kiri inyuma y’ibihugu birimo u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite imihanda myiza ku Isi. Ibi byatumye hibazwa byinshi ku mpamvu igihugu giherereye mu mutima w’u Burayi gikomeje gusigara inyuma mu bijyanye n’imihanda.

Ku rutonde mpuzamahanga rugaragaza ireme ry’imihanda, u Bubiligi buri ku mwanya wa 60 ku Isi, bukaba buri inyuma y’ibihugu nka Turikiya, Uzubekistan ndetse n’u Rwanda, igihugu cyo muri Afurika gikomeje gushimirwa uburyo cyitwara mu guteza imbere ibikorwa remezo. Igitangaje kurushaho ni uko ibihugu byose bituranye n’u Bubiligi birimo u Bufaransa, u Buholandi n’u Budage biri mu myanya myiza kurushaho.

U Bubiligi bufite umuyoboro w’imihanda wa kilometero zirenga 207.000, kikaba ari cyo gihugu cya kabiri mu Burayi gifite imihanda myinshi, gikurikiye u Buholandi. Nubwo ari umuyoboro munini, inzego zishinzwe iby’imihanda zisobanura ko ikoreshwa ryayo rikabije ari ryo ntandaro y’ibibazo byinshi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushushanya no gupima ibikorwa remezo mu kigo cy’ubushakashatsi ku mihanda yo mu Bubiligi yagize ati: “Turi igihugu kinyuramo ibintu byinshi. Nubwo turi igihugu gito, imodoka zitwara ibicuruzwa zinyura mu gihugu cyacu cyane.”

U Bubiligi bufite ibyambu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi, birimo icya Antwerp, bituma bwakira imodoka ziremereye ziva cyangwa zijya mu Budage (akarere ka Ruhr), mu Bufaransa no mu bindi bihugu. Izi modoka ziremereye zangiza cyane kaburimbo, cyane cyane iyo idasanwe ku gihe.

Uretse ubwinshi bw’imodoka ziremereye, ikirere cy’u Bubiligi na cyo kivugwa nk’ikintu gikomeye kigira uruhare mu kwangirika kw’imihanda. Inkuru dukesha RTL Info ivuga ko u Bubiligi bugira igihe kirekire cy’ubukonje bukabije ugereranyije n’ibihugu bituranye.

Umujyanama mu by’ikoranabuhanga, Laurent Léoskool, abisobanura agira ati: “Iyo habaye ubukonje ku muhanda ushaje, amazi yinjira muri kaburimbo, hanyuma akabyimba iyo abaye urubura. Ibi bituma kaburimbo itangira gusatagurika.”

Ibi byiyongera ku kibazo cy’imihanda idasanwa hakiri kare, bigatuma yangirika vuba kandi igahinduka ikibazo ku bakoresha umuhanda.

Abasesenguzi bagaragaza ko mu myaka yashize habayeho intege nke  muri politiki yo gukumira ibyangiza imihanda. Wanda Debauche avuga ko u Bubiligi bwibanze cyane ku gusana ibyangiritse aho gushyira imbaraga mu kubikumira.

Ati: “Turi muri politiki yo gusana, gusana ibyangiritse. Nyamara 90% by’imihanda yacu iri mu maboko y’amakomine, kandi menshi muri yo afite ubumenyi buke n’ubushobozi bucye bwo kuyitaho.”

Ibi bituma habaho itandukaniro rikomeye mu ireme ry’imihanda bitewe n’akarere, ndetse bigatuma gahunda rusange yo kuyivugurura igorana.

Iyi miterere mibi y’imihanda ifite ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu muhanda. Biravugwa ko buri mwaka impanuka zigera kuri 300 ziterwa n’imihanda mibi, zigahitana abantu, abandi bagakomereka bikomeye. Ibi byongereye igitutu ku butegetsi bw’igihugu busabwa gusobanura impamvu igihugu cyateye imbere kikiri inyuma mu rwego rw’imihanda.

Gusigara inyuma y’u Rwanda ku rutonde rw’imihanda myiza byafashwe nk’isomo rikomeye ku Bubiligi. U Rwanda, nubwo rufite ubukungu buto ugereranyije n’ibihugu by’i Burayi, rwashoye imari igaragara mu bikorwa remezo, rugashyira imbere igenamigambi rirambye, kubungabunga imihanda no kuyisanira ku gihe.

Ibi byatumye abasesenguzi bamwe bibaza niba ikibazo cy’u Bubiligi atari ubushobozi, ahubwo ari imiyoborere, politiki n’imyumvire ku micungire y’ibikorwaremezo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui