Igitutu gikomeje kwiyongera ku bantu ba hafi b’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe intambara n’ubwumvikane buke bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuryango wa Corneille Nangaa Yobeluo, umwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, uri kugirwaho ingaruka zikomeye z’iki kibazo.

Amakuru aturuka mu ntara zitandukanye za RDC yemeza ko abenshi bo muri uwo muryango bamaze gufungwa, abandi bahungira mu mahanga kubera gutinya ko umutekano wabo wahungabanywa.

Mu bafunzwe mbere harimo Baseane Nangaa Putters, umuvandimwe wa Corneille Nangaa, wafatiwe i Kinshasa akajyanwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. Uyu mugabo afunganywe n’abandi bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23, mu gihe Leta ya RDC ikomeje kuvuga ko iri kurwanya “abagambanira igihugu” n’abafasha imitwe iyirwanya.

Andi makuru avuga ko hari abandi bo muri uwo muryango bakatiwe igihano cy’urupfu n’inkiko za gisirikare, barimo umugore wa Corneille Nangaa witwa Yvette Lubanda ndetse na muramu we Fabrice Lubala. Abo bombi bivugwa ko bahunze igihugu mbere y’uko batabwa muri yombi, nyuma yo gushinjwa uruhare mu bikorwa byo gushyigikira AFC/M23.

Uwafunzwe vuba aha ni Didier Ilaani Nangaa, undi muvandimwe wa Corneille Nangaa. Amakuru avuga ko amaze iminsi irenga 10 afungiwe muri kasho y’urwego rw’iperereza mu mujyi wa Isiro, mu ntara ya Haut-Uélé. Akekwaho gutera inkunga AFC/M23 abinyujije mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibintu ubuyobozi bwa RDC buvuga ko ari imwe mu nzira zifasha imitwe irwanya Leta kubona ubushobozi bwo gukomeza intambara.

Hagati aho, undi muvandimwe witwa Christophe Baseane Nangaa yahisemo guhunga igihugu, akerekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Byavuzwe ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko inzego z’umutekano zari zatangiye kumushakisha kugira ngo zimufunge. Christophe ni umuntu uzwi cyane kuko yigeze kuba Guverineri w’intara ya Haut-Uélé ndetse akanaba Senateri.

Nyuma yo guhunga kwe, Leta ya RDC yatangaje ko yafatiye imitungo ye yose, imushinja gukorana na AFC/M23 no kuyifasha mu buryo butaziguye. Icyakora, Christophe Baseane Nangaa yahakanye ibi birego, avuga ko adashyigikiye ihuriro AFC/M23 kandi ko atigeze arwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ahubwo ko ari ibirego bya politiki bigamije kumucecekesha.

Umuryango wa Nangaa uvuga ko ikibazo kitagarukira gusa kuri abo bavuzwe, kuko hari abandi bagera ku 10 barimo bishywa na babyara ba Corneille Nangaa bafungiwe muri kasho zitandukanye hirya no hino mu gihugu. Bose bashinjwa gukorana cyangwa gutera inkunga AFC/M23, mu gihe bamwe mu bandi bagize uwo muryango bahisemo guhunga RDC mu myaka ibiri ishize, bakerekeza mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no muri Amerika.

Aya makuru kandi ahuzwa n’ibikorwa bikomeje byo gusaka ingo n’imitungo by’umuryango wa Nangaa, cyane cyane muri teritwari ya Wamba, mu ntara ya Haut-Uélé. Inzego z’umutekano zivuga ko zigamije gushakisha intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bikekwa ko byahishwe muri ako gace, nubwo umuryango wa Nangaa uvuga ko ari ukuwuhiga bukware n’iterabwoba rishingiye kuri politiki.

Abasesenguzi ba politiki ya RDC bagaragaza ko ibi bikorwa byerekana uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa buri kongera igitutu ku bantu bose bakekwaho kuba begereye cyangwa bashyigikiye ihuriro AFC/M23, haba mu buryo bwa politiki, ubukungu cyangwa imibanire y’imiryango. Bavuga kandi ko gufunga no guhiga imiryango y’abayobozi b’iryo huriro bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi no kongera umwiryane mu gihugu.

Mu gihe Leta ya RDC ivuga ko iri kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko hafatwa ingamba zubahiriza amategeko, ko abakekwaho ibyaha bahabwa amahirwe yo kwisobanura mu butabera butabogamye, ndetse ko kwihorera ku miryango yose bidakwiye gushingirwa ku mpamvu za politiki.

Iby’iri fungwa n’ihunga ry’abo mu muryango wa Corneille Nangaa bikomeje gukurikirwa n’abantu benshi mu gihugu no mu mahanga, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’amakimbirane ya politiki bigaragaza ko inzira igana ku mahoro arambye igikomeje kuba ndende kandi igoye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umuryango wa Nangaa ntiworohewe kuva yashinja ihuriro AFC mu mpera za 2023

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui