Kuki Trump ahinduye icyerekezo? Akuyeho imisoro ku Burayi bwamwitambitse ku kwigarurira Greenland, OTAN ihabwa umwanya mushya mu mutekano w’Isi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guca igikuba ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko yakuyeho umusoro wa 10% yari yashyiriyeho ibihugu byinshi by’i Burayi, abishinja kumwitambika ku mugambi we w’igihe kirekire wo kugenzura ikirwa cya Greenland.

Iyi ntambwe nshya ya Trump ije mu gihe politiki ye muri manda ya kabiri ikomeje guhindura isura y’imikoranire ya Amerika n’Isi yose, by’umwihariko u Burayi.

Trump yavuze ko icyemezo cyo gukuraho uwo musoro cyafashwe nyuma y’ibiganiro “byiza kandi byubaka” yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, bahuriye mu nama mpuzamahanga ya Davos. Yasobanuye ko impande zombi zemeranyije ku mahame mashya azagenga ahazaza h’umutekano wa Greenland n’agace iherereyemo.

Ati: “Ni amasezerano yashimishije buri wese. Ni amasezerano y’igihe kirekire, aha buri wese amahirwe, cyane ko akora ku mutekano n’amabuye y’agaciro.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yemeje ko hashingiwe ku bwumvikane bushya, imisoro yari iteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare itagishyizwe mu bikorwa. Iyi misoro yari igenewe ibihugu birimo Denmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi na Finland.

OTAN na yo yemeje ko ibihugu biyigize byiyemeje kongera kwigenga mu mutekano wabyo, mu gihe ibiganiro hagati ya Denmark, Greenland na Amerika bizakomeza, hagamijwe gushyiraho ingamba zikumira u Burusiya n’u Bushinwa ku nyungu zaba iza gisirikare n’iz’ubukungu muri ako gace k’ingirakamaro.

Icyakora, nubwo Trump yagaragaje ko yashyizeho ituze ku ruhande rw’imisoro, umugambi we kuri Greenland ukomeje gutera impungenge mu Banyaburayi. U Burayi bubona ko Amerika ishobora kuba iri kugenda ikuraho ihame ry’imikoranire ishingiye ku bufatanye, igashyira imbere inyungu zayo bwite nta kwita ku bindi bihugu.

Kuva Trump yagaruka ku butegetsi muri manda ye ya kabiri, politiki ya Amerika yahindutse ku buryo bugaragara. Uyu muyobozi asigaye avuga adaca ku ruhande ko u Burayi buri gusubira inyuma mu bukungu, muri demokarasi, mu ndangagaciro no mu mibereho y’abaturage. Aya magambo ntakiri ayo mu magambo gusa, ahubwo yinjiye mu igenamigambi rishya ry’umutekano wa Amerika.

Trump akunze kugaragaza ko u Burayi bufite ikibazo cy’abaturage bakuze cyane, ikibazo cy’abimukira bari kwiyongera, ndetse n’igipimo cy’imbyaro gikomeza kugabanuka. Yerekana ko umugore umwe mu Burayi abarirwa abana 1,6 gusa, munsi cyane y’igipimo cya 2,1 gifatwa nk’icyemewe mu kubungabunga abaturage.

Ku bijyanye n’ubukungu n’igisirikare, Trump anenga bikomeye u Burayi kubera gukomeza kwishingikiriza kuri Amerika mu mutekano. Mu gihe u Burayi bwatanze 1,9% by’umusaruro mbumbe wabwo muri NATO mu 2024, mu 2025 bwageze kuri 2,1%, ariko Amerika igatanga 2,9%, ibintu Trump afata nk’akarengane.

Nubwo u Burayi bufite 25% by’umusaruro mbumbe w’Isi, uwo mutungo ukomeje kugabanuka umwaka ku wundi, mu gihe Aziya ikomeza kuzamuka. Ibi ni byo Trump ashingiraho avuga ko Amerika igomba “gukura amaboko” ku mufatanyabikorwa utagitera imbere.

Ibi byatumye ibihugu byinshi by’i Burayi bitangira guhungabana, bibona ko umutekano byari byizeye utagifite ishingiro nk’uko byari bisanzwe. Umugambi wa Trump kuri Greenland waje kongera umwuka mubi, kuko u Burayi bubona ko Amerika ishobora kwigira ku butaka bufite agaciro kanini ku mutekano n’ubukungu bw’Isi.

Mu ncamake, icyemezo cya Trump cyo gukuraho imisoro ni ikimenyetso cy’ubwumvikane bw’igihe gito, ariko ntigihindura ishusho rusange y’uko umubano wa Amerika n’u Burayi uri kugenda uhinduka. Greenland, OTAN n’inyungu z’igihe kirekire bya Amerika bikomeje kuba intandaro y’igitutu n’ihangana rishobora kongera guhindura politiki mpuzamahanga mu myaka iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui