Umugore w’Umushoferi Yahishuye Ikiganiro Cya Nyuma Bagiranye Cyazamuye Imbamutima za Benshi

Umwijima w’akababaro wibasiye imiryango myinshi nyuma y’impanuka ikomeye yabereye ahitwa Kikopey ku muhanda Nakuru–Nairobi, yahitanye abantu umunani ikanasiga abandi bakomeretse bikabije.

Iyi mpanuka, yabaye hagati y’imodoka eshatu zirimo ebyiri  harimo itwara abagenzi izwi nka matatu yajyaga i Nairobi n’ikamyo nini (trailer) yajyaga Nakuru, yateje agahinda gakomeye mu gihugu hose, cyane cyane mu miryango yabuze ababo.

Mu bagize ibyago byo kubura ababo harimo Anne Gatika, umugore wa Samuel Kariuki, wari umushoferi wa matatu yakoze impanuka. Mu marira n’agahinda kenshi, Gatika yavuze ko ikiganiro cya nyuma bagiranye cyabaye amasaha make mbere y’iyo mpanuka, batigeze bakeka ko ari cyo cya nyuma mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Nabonye amafoto y’iyo mpanuka kuri Facebook mpita menya ko ari ikintu gikomeye cyane. Ibyabaye birambabaza ku buryo ntabasha no kubisobanura.”

Yakomeje avuga ko yari yagerageje guhamagara umugabo we mu gitondo ariko ntiyamufata, aza kumugarura telefone ari mu kazi.

Ati: “Namubwiye ko umwana wacu muto ashaka kumuvugisha. Nyuma y’aho ntiyongeye kuboneka kuri telefone,” yavuze, amarira atamwemerera kurangiza amagambo.

Ku bitaro bya Gilgil Sub-County bakiriye imirambo, imiryango n’inshuti byari byateraniye aho mu marira menshi, bamenya ababo baguye muri iyo mpanuka. Kugeza ubu, imiryango itatu ntirabasha kumenya ababo, aho bivugwa ko babiri mu bapfuye ari abasirikare.

Muri iyo mpanuka kandi hapfuyemo James Karanja, umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Sekuru we, James Ngugi, yavuze ko umwuzukuru we yari amaze iminsi mike amusuye, akaba yari arimo asubira iwabo i Kikopey mbere yo gusubira ku ishuri.

Yagize ati: “Ntiyari yatangira ishuri, yari ategereje gutangira ku wa Mbere. Ubu ntazigera abigeraho.”

Nk’uko byemejwe na Wilstone Mwakio, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gilgil, iyo mpanuka yatewe n’uko ikamyo nini yatakaje icyerekezo, igonga matatu, mbere yo kuva mu muhanda.

Abantu batanu bahise bapfira aho, abandi babiri bapfira mu bitaro uwo munsi, mu gihe undi umwe yaje kwitaba Imana nyuma, bituma umubare w’abapfuye ugera ku munani. Abandi bakomeretse baracyari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye.

Muri abo umunani bapfuye harimo na Hellen Mutindi, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Thugunui Primary School. Inkuru y’urupfu rwe yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho inshuti ze zagarukaga ku biganiro bya nyuma bagiranye, zimwibuka nk’umurezi witangiraga umurimo, witanze ku burezi no ku bana yari ashinzwe.

Abamuzi bavuga ko ku munsi yapfiriyeho yari yakoze inshingano ze zisanzwe z’ubuyobozi bw’ishuri, atazi ko urugendo yari atangiye ari rwo rwa nyuma mu buzima bwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui