Zari intego za gisirikare zisobanutse: Hamenyekanye aho Ingabo z’u Burundi zerekeje nyuma yo kwirukanwa kuri Point Zéro

Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu gice kizwi nka Point Zéro, aho abarwanyi ba Twirwaneho birukanye ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’iza FARDC, hagaragaye indi ntambwe nshya mu mutekano muke w’akarere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yizewe aturuka muri ako gace avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, habonetse kwiyongera gukomeye kw’ingabo z’u Burundi zinjira mu gice cya Bibogobogo, nyuma y’igihe gito habaye gutsindwa kwazo kuri Point Zéro.

Abaturage bo muri Fizi bavuganye n’itangazamakuru batangaje ko izo ngabo zatangiye kugera muri Bibogobogo guhera mu masaha ya kare y’urukerera.

Umwe muri bo yagize ati: “Guhera saa kumi n’imwe z’urukerera twabonye abasirikare benshi b’u Burundi binjira muri Bibogobogo. No mu masaha ya saa moya z’igitondo bari bakiri mu nzira berekeza muri ako gace.”

Aya makuru anemezwa n’andi aturuka ku bitangazamakuru byigenga byo muri ako karere, bigaragaza ko izi ngabo zavuye mu mujyi wa Baraka, zitwaye ibikoresho bya gisirikare biremereye, birimo intwaro nini n’ibikoresho bifasha mu mirwano y’igihe kirekire. Ibi byerekana ko uku kwinjira kwazo kwakozwe mu buryo butunganyije kandi bufite intego za gisirikare zisobanutse.

Nk’uko amakuru aturuka aho abivuga, izi ngabo zahise zerekeza mu nkambi zisanzwe zicumbikira abasirikare b’u Burundi muri Bibogobogo no mu nkengero zaho. Izo nkambi zirimo iy’i Ugeafi, iy’i Gipimo iri hagati ya Majaga na Bivumu, iy’i Kugishenyi hagati ya Kavumu na Kabara, ndetse n’izindi ziri ku Mugorore, ahahoze hatuwe n’Abanyakarama, no mu gace kazwi nka Kabembwe (cyangwa Ku wa Mato).

Iyi myitwarire mishya y’ingabo z’u Burundi irushaho gukaza umwuka w’umutekano muke muri teritwari ya Fizi, aho abaturage basanzwe babayeho mu bwoba n’ingaruka z’imirwano ihoraho. Abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zirimo kwimurwa ku gahato, guhungabana kw’imibereho, kubura ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’izindi serivisi z’ibanze.

Abasesenguzi b’umutekano bo mu karere babona ko uku kwiyongera kw’ingabo muri Bibogobogo gushobora kuba byaturutse ku byabereye kuri Point Zéro, aho Twirwaneho yigaruriye ako gace. Gusa nanone, bavuga ko bishobora gutuma amakimbirane arushaho kwaguka, bikongera umubare w’abasivili bagirwaho ingaruka.

Mu gihe amahanga, imiryango iharanira amahoro n’abafatanyabikorwa b’akarere bakomeje gusaba ibiganiro bya politiki n’ingamba zirambye zo kugarura ituze mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage ba Fizi bo basaba ko umutekano w’abasivili ushyirwa imbere, hakabaho guhagarika ibikorwa bya gisirikare bikomeje gusenya ubuzima bw’abaturage basanzwe.

Kugeza ubu, nta tangazorirava ku ruhande rwa leta y’u Burundi cyangwa iya Kinshasa risobanura neza impamvu yo kwiyongera kw’ingabo muri Bibogobogo, ariko abaturage n’abakurikirana ibibera muri aka gace bakomeje gutegereza niba iki cyerekezo kizaganisha ku mahoro cyangwa ku yindi ntambara ishobora kurushaho kwibasira abasivili.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui