Uwahoze ayobora Leta ya Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, yakuwe ku butaka bwa Togo nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano, mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Lomé ku wa 16 Mutarama 2026, ku busabe bwa Leta ya Burkina Faso.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibitangaza, Lt Col Damiba yakuwe mu rugo yabagamo mu gace ka Lomé 2, ahazwi nka Six Villas, agace karinzwe cyane mu murwa mukuru wa Togo, aho yari amaze igihe aba adafite ubwisanzure busesuye bwo kugenda uko yishakiye.
Uyu musirikare wahoze ari Perezida w’inzibacyuho ya Burkina Faso yayoboraga igihugu kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2022, yakuwe ku butegetsi na Capt Ibrahim Traoré, ubu uyoboye igihugu. Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwa Lomé, ibintu bye bwite byahise bikurwa muri villa yabagamo, mu gihe umutekano w’aho wabonwaga nk’uwakajijwe bidasanzwe.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, abasirikare ba Togo baherekeje Lt Col Damiba bamujyana ku kibuga cy’indege, aho yinjijwe mu ndege yerekeje ahantu hatatangajwe ku mugaragaro. Nubwo nta tangazo ryemewe ryigeze ritangwa n’inzego za Leta za Togo cyangwa Burkina Faso, ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko Damiba ashobora kuba yoherejwe muri Burkina Faso kugira ngo aburanishwe.
Uku koherezwa kwe kuje gukurikirana itangazo rya Leta ya Burkina Faso ryasohotse ku wa 3 Mutarama 2026, ryavugaga ko yaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Capt Ibrahim Traoré, umugambi wavuzwe ko wateguwe na Lt Col Damiba ubwe. Ouagadougou imaze igihe ivuga ko uyu wahoze ari umuyobozi wayo yagerageje inshuro nyinshi gukuraho ubutegetsi buriho.
Lt Col Damiba yageze ku butegetsi muri Mutarama 2022, ahiritse Roch Marc Christian Kaboré, ashinja ubuyobozi bwe kunanirwa guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa ubwo na we yakurwaga ku butegetsi muri Nzeri 2022, Capt Ibrahim Traoré yatangaje ko Damiba yakoranaga n’amahanga ndetse n’imitwe y’iterabwoba mu guhungabanya igihugu, ibintu byamushyize mu majwi mabi mu nzego nshya z’ubutegetsi.
Naramuka yagejejwe muri Burkina Faso ku mugaragaro, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba ashobora gukurikiranwaho ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu no kugerageza guhirika ubutegetsi, ibyaha bihanishwa ibihano bikomeye birimo n’igihano cy’urupfu, nk’uko amategeko y’iki gihugu abiteganya.
Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’amaso menshi mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, aho ihindagurika ry’ubutegetsi bwa gisirikare rikomeje guteza impaka n’impungenge ku mutekano n’ejo hazaza h’imiyoborere y’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


