Gen. Muhoozi na Bobi Wine mu ntambara ikaze: Umugaba Mukuru w’Ingabo yiyemereye kwivugana abayoboke ba NUP

Ibya Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, bikomeje gufata indi ntera iteye impungenge, nyuma y’amagambo akomeye akomeje gutangazwa ku mugaragaro, by’umwihariko ku rubuga rwa X (Twitter).

Ibi bibaye mu gihe Uganda ikiri mu bihe bikomeye byakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda ya karindwi, atsindiye amajwi 71,6%, akurikirwa na Bobi Wine wagize amajwi 24,72%.

Mu butumwa bwakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu cyumweru kimwe gusa, ingabo ayoboye zishe abantu 22 yise “ibyihebe” byo mu ishyaka National Unity Platform (NUP) riyobowe na Bobi Wine. Ibi yabivuze mu magambo yakanguye benshi, aho yunzemo ko asenga ngo umuntu wa 23 azicwa abe Bobi Wine ubwe.

Ati: “Kuva mu cyumweru gishize twishe ibyihebe 22 bya NUP. Ndimo nsenga ngo icya 23 kizabe Kabobi.”

Mu bundi butumwa, Gen. Muhoozi yakomeje avuga ko uwo mubare utamuteye ipfunwe, ahubwo awufata nk’ukiri muto, yizeza “gukora neza kurushaho.”

Aya magambo yakurikiwe n’ayandi akomeye aho yavuze ko namufata, icya mbere azakorera Bobi Wine ari “kumuca ubugabo”, amagambo yafashwe na benshi nk’iterabwoba rishingiye ku mibiri n’ubugome bukabije.

Mu kindi cyiciro cy’iyi ntambara y’amagambo, Gen. Muhoozi yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi ya Uganda, bitaba ibyo agafatwa nk’uruhanya cyangwa inyeshyamba irwanya Leta.

Ati: “Kuri Kabobi, umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi. Natabikora tuzamufata nk’utuhahiriza amategeko cyangwa urwanya Guverinoma.”

Ibi byabaye mu gihe Bobi Wine yari amaze gutangaza ko kuva ku munsi w’amatora, urugo rwe rwagoswe n’abasirikare n’abapolisi, camera z’umutekano zigakurwaho, hanyuma mu ijoro bakinjira ku ngufu mu gipangu cye, bigatuma ahunga akajya ahantu atatangaje avuga ko hatekanye.

Gen. Muhoozi yahakanye ko hari umuntu uri guhiga Bobi Wine, amusubiza mu magambo arimo gutebya no kumusebya, ati: “Ahantu hatekanye ni mu bwiherero bwawe? Kuko nta muntu n’umwe uri kuguhiga.”

Ku ruhande rwe, Bobi Wine yavuze ko umubare w’abayoboke be bishwe utari 22 nk’uko Gen. Muhoozi abyigamba, ahubwo ko urenga 100. Yavuze ko abasirikare bakomeje kugota urugo rwe, bagahohotera abarusigayemo barimo umugore we, ndetse bakumira ibiribwa ngo bitabageraho.

Ati: “Abasirikare bashinze ibirindiro mu mbuga yacu, bakomeje guhondagura inzugi basaba abari imbere gusohoka niba ari abagabo. Umugore wanjye n’abandi bari mu kaga, bari kwicwa n’inzara.”

Yongeyeho ko azigaragaza igihe azabishakira, anenga bikomeye ubutegetsi bwa Museveni n’umuhungu we, ababurira ko bakwiriye kwitonda ku makosa bashobora gukora.

Si ubwa mbere Gen. Muhoozi na Bobi Wine bagirana intambara y’amagambo. Muri Gicurasi 2025, Gen. Muhoozi yavuze ko impamvu yanga Bobi Wine ari amafaranga yamugurije ataramwishyura, nubwo atigeze atangaza umubare wayo.

Mu bundi butumwa bwatunguye benshi, yigeze no kwita Bobi Wine “Inkende”, avuga ko kuba akiriho abikesha “Papa” we, Perezida Museveni.

Ati: “Kabobi arabizi ko umuntu wenyine umurinze ari Papa. Iyo Muzehe aba adahari, uyu munsi mba namuciye umutwe.”

Aya magambo yose akomeje gushyira Uganda mu mwuka w’ubwoba n’impungenge, by’umwihariko ku batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira demokarasi, mu gihe amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kurebera hafi ibiri kubera muri iki gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Gen Muhoozi yifuza ko mu bayoboke ba NUP uwa 23 wicwa yaba Bobi Wine
Bobi Wine ntakunze gucana uwaka na Gen Muhoozi
Gen Muhoozi yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui