Minisitiri Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda mu nama mpuzamahanga yitabiriwe na Perezida Trump na Tshisekedi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ayoboye intumwa z’igihugu cye mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu ya World Economic Forum (WEF) iri kubera i Davos mu Busuwisi. Ni inama ya 56 y’iri huriro mpuzamahanga, ikazamara iminsi itanu kandi ikitabirwa n’abantu barenga 3,000 baturutse mu bihugu birenga 130.

Mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula, ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Dr. Jean-Guy Afrika. Iyi nama irimo abayobozi bakuru b’ibigo n’inzego z’ubutegetsi, abanyapolitiki, abashakashatsi, ndetse n’abayobozi bakuru b’ibihugu n’aba guverinoma 65, barimo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, no guteza imbere ubushobozi bw’abantu mu gihe cy’imirimo y’ejo hazaza.

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yitabiriye iyi nama i Davos, agaragaza ko DRC igamije kwihagararaho nk’“igihugu cy’ibisubizo” mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi. Iyi nama yibanda ku ngufu n’ikoranabuhanga, aho DRC ifite umwanya w’ingenzi nk’igihugu gifite amasoko akomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Nubwo Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yasubitse urugendo rwe rwerekeza i Davos kubera imyuzure ikomeye yibasiye intara za Gaza, Maputo, na Sofala, inama ikomeje kwitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye b’isi.

Abanyamuryango b’iri huriro barateganya kuganira ku ngingo zirimo ihindagurika ry’imbaraga za politiki, iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, gukoresha ubwenge buhangano (AI), n’ubufatanye mu gushora imari mu bumenyi n’ubushobozi bw’abantu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Umwuka w’ibiganiro,” igamije gushishikariza abayobozi kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere icyizere n’ubufatanye mu isi irangwa n’amakimbirane, ndetse no gushora imari mu iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga ku isi yose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui