Burundi: Perezida Ndayishimiye mu cyoba cyinshi nyuma y’ibiteye ubwoba byatangiye gukorwa n’urubyiruko n’abasirikare benshi

U Burundi buri kwinjira mu bihe bikomeye by’ihungabana rikabije ry’ubukungu, umutekano n’icyizere cy’abaturage, ibintu byashyize Perezida Évariste Ndayishimiye mu cyoba gikomeye. Mu gihe Leta ikomeza kuvuga ko igihugu gifite amahoro n’umugisha, ibiri kubera ku butaka byerekana ishusho itandukanye n’iyo butegetsi bushaka kugaragaza.

Mu myaka itanu ishize, kuva Ndayishimiye yajyaho mu 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza, abaturage benshi bari baragize icyizere ko ubuzima bugiye guhinduka. Icyo cyizere cyaje kuba iyanga, kuko ubukene bwafashe indi ntera, imirimo irabura, uburezi burahungabana, mu gihe igitutu cya politiki gikomeje kwiyongera.

Imwe mu mpamvu zikomeye zituma igihugu kiri mu kangaratete ni amasezerano ya gisirikare u Burundi bwagiranye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yo kohereza ingabo z’Abarundi mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’ihuriro rya AFC/M23.

Aya masezerano yaje kugaragara nk’umutego ukomeye, kuko abasirikare b’Abarundi bari gupfira mu mashyamba ya RDC ku bwinshi, abandi bakamarayo amezi n’amezi badahembwa, imiryango yabo isigara mu bukene bukabije. Hari n’abamaze imyaka badahembwa neza, abandi ntibamenye n’aho bagenzi babo bari cyangwa niba bakiriho.

Ibi byateye kwiheba gukabije mu gisirikare, bituma abasirikare benshi batoroka, bamwe bakanyura mu nzira zitemewe bagahungira mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika nka Zambia na Mozambique, ndetse no mu bihugu byo muri Aziya.

Mu rwego rwo guhagarika iri hungabana, Leta yashyizeho ubugenzuzi bukaze ku mipaka, ifunga bamwe mu bakozi bo mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, bashinjwa gufasha abasirikare kubona pasiporo ngo bahunge. Icyakora, izi ngamba zagaragaye nk’izishobora gukumira ikibazo aho kugikemura, kuko igituma abantu bahunga kikiriho.

Ntabwo abasirikare ari bo bonyine bari guhunga igihugu. Urubyiruko rw’Abarundi narwo ruri mu gihirahiro gikomeye. Abenshi bavuga ko kubona akazi bishingira ku kuba uri mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, bigatuma impamyabumenyi zitakaza agaciro.

Ibi byatumye abanyeshuri benshi bata amashuri, bibaza impamvu bakomeza kwiga mu gihe bazarangiza ntibone aho bagana. Imibare yo mu ntangiriro za 2025 yagaragaje ko mu bice bimwe by’igihugu, abana bavuye mu mashuri bageze kuri 70%.

Mu yahoze ari intara ya Kayanza, abanyeshuri barenga 4.500 bataye amashuri mu mezi atatu gusa mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, ibintu abasesenguzi bafata nk’iturufu ishobora gutegura ibibazo bikomeye by’ejo hazaza, birimo ubushomeri bukabije, ubujiji n’imvururu.

Ihungabana riri mu gihugu ryatumye umubare w’impunzi z’Abarundi wiyongera mu bihugu by’abaturanyi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) ryatangaje ko hagati ya 2024 na 2025, impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ziyongereyeho 1.721.

Kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2025, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi z’Abarundi 52.961, zingana na 38,5% by’impunzi zose ziri muri icyo gihugu. Ibi bigaragaza ko u Burundi buri gutakaza imbaraga zarwo z’ingenzi: urubyiruko n’abashoboye gukora.

Mu mihanda y’i Kigali, Kampala na Nairobi, urubyiruko rw’Abarundi rwihangiye imirimo iciriritse: ubucuruzi bwo ku mihanda, akazi ko mu bwubatsi, n’indi mirimo iciriritse. Intego nyamukuru si ukubaho neza, ahubwo ni ugutunga imiryango yasigaye iwabo.

Umusore w’Umurundi ucururiza i Nairobi avuga ko ku kwezi ashobora kubona amashilingi 3.000 yoherereza umuryango we. Aya mafaranga aruta ay’u Burundi ibihumbi 150 by’amafaranga y’Abarundi, nubwo ari make. Avuga ko afasha umuryango kugura ibiribwa by’ibanze no kurokoka inzara.

Mu gihe abaturage bari mu bukene, abasirikare bagwa ku rugamba rw’abandi, urubyiruko rugahunga igihugu, Perezida Ndayishimiye akomeje gutangaza mu ruhame ko u Burundi ari igihugu gifite umugisha, ko nta gihugu gikize nkacyo ku Isi.

Iyi mvugo ikomeje guteza uburakari n’agahinda mu baturage, kuko babona itajyanye n’ukuri kw’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iri tandukaniro rikomeye hagati y’ibivugwa n’ibiriho rishobora guteza umutekano muke n’imvururu mu gihe kiri imbere.

Mu gihe igihugu gikomeje gutakaza abasirikare, urubyiruko n’icyizere cy’ejo hazaza, u Burundi burasa n’igihugu kiri kugenda gisenyuka buhoro buhoro. Ikibazo kigikomeye ni kumenya niba ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye buzumva amarira y’abaturage mbere y’uko igihugu kigera aho gusubira inyuma.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Abasirikare b’u Burundi bari guhunga ku bwinshi kubera intambara yo mu burasirazuba bwa RDC

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui