Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi, atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 71,6%. Nyuma yo gutangaza intsinzi ye, Museveni yavuze ko abatavuga rumwe na we bagize “amahirwe” kuko abaturage barenga miliyoni 10 bamushyigikiye batigeze bitabira amatora, kuko iyo baza gutora ngo bari kubakoza isoni.
Ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bigaragaza ko mu Banya-Uganda miliyoni 21,6 bari ku rutonde rw’abemerewe gutora, abagera kuri 52,5% ari bo bitabiriye amatora. Habaruwe amajwi 11.090.848 yakusanyijwe kuri site 50.739 zo hirya no hino mu gihugu.
Museveni yatowe n’abantu 7.946.772, akurikirwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, wagize amajwi 2.741.238 angana na 24,72%, mu gihe umukandida Mafabi yagize amajwi 209.039.
Ubwo yavugaga ku ntsinzi ye, Museveni yagize ati: “Miliyoni 10 z’abantu banjye ntabwo batoye. Iyo biba, mwari gukorwa n’isoni bikomeye. Twabonye amajwi akabakaba miliyoni umunani, ariko mwibuke ko twari dufite abanyamuryango barenga miliyoni 18 bemerewe gutora.”
Perezida Museveni yanashinje abatavuga rumwe na we guhohotera abaturage no kugerageza kugura amajwi binyuze muri ruswa ituruka hanze y’igihugu. Yavuze ko hari abagerageje guha abaturage ibihumbi 10 by’Amashilingi ya Uganda kuri buri mutora, abifata nk’igitutsi gikomeye.
Ati: “Ibihumbi 10 by’Amashilingi bigura iki? Ifi imwe? Inkoko? Gutanga ruswa ingana gutyo ni igitutsi ku baturage.”
Yongeyeho ko ubukene ari imwe mu mpamvu zituma abaturage bemera kwakira ruswa, ashimangira ko kurandura ubukene ari ingenzi mu kurinda demokarasi n’imyitwarire myiza ya politiki.
Nubwo habaye impaka n’ukwivanga kwa politiki, Museveni yashimye Abanya-Uganda barimo n’abanyamuryango b’ishyaka NUP riyobowe na Bobi Wine, kubera kwanga kwishora mu myigaragambyo n’imvururu.
Ati: “Abenshi bambwiye bati: ‘Ntidushaka ko Uganda ihinduka nka Libya.’ Ku bagambanyi bose, mbagiriye inama yo kureka ibyo mukora. Uko byagenda kose, tuzaharanira amahoro muri Uganda.”
Aya matora atandukanye n’ayabaye mu 2021 kuko umubare w’abatoye Museveni wariyongereye, ariko n’abari ku rutonde rw’itora biyongera ho abarenga miliyoni eshatu. Mu 2021, Museveni yari yagize amajwi 6.042.898 angana na 58,38%, Bobi Wine agira 35,08%.
Ku ruhande rw’ububanyi n’amahanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye Perezida Museveni ku ntsinzi yegukanye, amwizeza gukomeza umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu rukerera rwo ku wa 19 Mutarama 2026, Perezida Kagame yagize ati: “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.”
Yakomeje ashimangira ko yiteguye gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane bufite umusaruro hagati y’u Rwanda na Uganda, haba mu by’ubukungu, politiki n’umutekano.
U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuruzi n’ubutwererane mu bya gisirikare. Mu gihembwe cya gatatu cya 2025, u Rwanda rwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,4 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mubano kandi ushingiye ku mateka ahuriweho, umuco, n’imishinga y’iterambere ihuriweho, bikaba biteganyijwe ko uzakomeza gukura muri manda nshya ya Perezida Museveni.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


