Afite Miliyari zirenga 40 Frw: Umudepite mu nteko ishingamategeko ari mu mazi abira nyuma y’itumbagira ridasanzwe ry’umutungo we

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye iperereza rikomeye ku mutungo wa Depite Ilhan Omar, umwe mu badepite b’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, nyuma y’uko umutungo we n’umugabo we utumbagiye ku kigero kidasanzwe mu gihe gito cyane.

Perezida w’iyo komisiyo, James Comer, yatangaje ko mu mwaka umwe gusa wa 2024, umutungo wa Ilhan Omar n’umugabo we Tim Mynett wiyongereye ukagera ku gaciro kari hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 30$, ibintu avuga ko bidafite ibisobanuro bifatika mu rwego rw’imari.

James Comer yavuze ko komisiyo ishobora no gusaba Tim Mynett kwitaba kugira ngo asobanure imikorere n’inkomoko y’umutungo w’ikigo cye cy’ishoramari cyitwa Rose Lake Capital, cyashinzwe mu mwaka wa 2022.

Ati: “Hari ibibazo bikomeye ku buryo Tim Mynett yabashije kubona umutungo ungana utyo mu myaka ibiri gusa ishize. Iryo zamuka ntirisobanutse, nta n’ubwo rishoboka mu buryo busanzwe bw’ubucuruzi.”

Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko mu igenzura ryakozwe ku mpera za 2022, Rose Lake Capital yari ifite amadolari 42.44$ gusa kuri konti yayo, mu gihe ubu bivugwa ko ifite agaciro kari hafi ya miliyoni 25$.

Abahanga mu by’imari bavuga ko iryo zamuka ridasanzwe kandi riteye impungenge, cyane cyane ko icyo kigo kitigeze kigaragara ku masoko y’imari n’imigabane muri Amerika, bikaba byongera urujijo ku nkomoko nyayo y’ayo mafaranga.

Iri perereza rije rihurirana n’andi makuru akomeye yavuzwe muri Leta ya Minnesota, aho hagiye hagaragara dosiye y’uburiganya bivugwa ko bungana na miliyari 9$, bwakorewe mu bigo byavugaga ko bitanga ubufasha ku baturage bakomoka muri Somalia.

Depite Ilhan Omar ahagarariye Minnesota mu Nteko Ishinga Amategeko, bikaba byatumye hari abahuza iri perereza n’iyo dosiye y’uburiganya, nubwo nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko yagize uruhare rutaziguye muri ayo manyanga.

Hari kandi amakuru avuga ko abanyapolitiki batandukanye bagiye bagaragara ku rubuga rwa Rose Lake Capital bavugwaho kuba abajyanama b’icyo kigo, ariko nyuma baza guhakana uruhare runini mu bikorwa byacyo, ndetse amazina yabo aza gukurwaho ku mugaragaro.

Kugeza ubu, Ilhan Omar n’umugabo we Tim Mynett ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri ibi birego n’iperereza bakorwaho, mu gihe komisiyo ya Kongere ivuga ko izakomeza gukora iperereza ryimbitse kugeza ukuri kose kumenyekanye.

Iyi dosiye ikomeje gukurura impaka ndende muri politiki ya Amerika, aho bamwe babona ari igikorwa cy’igenzura rikwiye ku bayobozi b’igihugu, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harimo politiki yo guhangana hagati y’amashyaka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Depite Ilhan Omar n’umugabo we Tim Mynett bari gukorwaho iperereza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui