Amakuru mashya: Iby’igitero simusiga cya AFC/M23 ku butaka bw’u Burundi kigamije gukuraho Perezida Ndayishimiye

Amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu bihana imbibi nayo aratanga isura nshya kandi iteye impungenge ku ntambara ihanganishije ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa bufatanyije n’u Burundi. Iyi ntambara ubu isa n’iyarenze imbibi za Congo, igatangira gufata isura y’intambara ishobora kugera no ku butaka bw’u Burundi ubwayo.

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma avuga ko ihuriro AFC/M23 rifite umugambi mugari wo gukemura ikibazo cy’umutekano ihereye “aho gituruka”, aho bamwe mu basesenguzi n’abakurikirana iyi ntambara bavuga ko ubuyobozi bwa Gitega buri mu nkingi zikomeye zituma iyi ntambara ikomeza gufata indi ntera.

Ku wa 13 Mutarama, Dr. Dash, uzwi mu gutangaza amakuru ajyanye n’umutekano wo mu karere, yatangaje ko intambara iri kubera muri Congo ishobora kuba iya nyuma, aho yavuze ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, atazayirokoka mu rwego rwa politiki.

Yagize ati: “Imyanzuro ya AFC/M23 ni uko Ndayishimiye bamurasa imbere n’inyuma. Bamurasire muri Congo, bafunge inzira zose akoresha yohereza abasirikare. Ikibazo bagikemure aho gituruka, ari ho i Gitega.”

Aya magambo aje yiyongera ku makuru yemeza ko u Burundi bukomeje kohereza ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa Congo, aho zinjira zinyuze mu Gatumba zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo. Ubu bufatanye bwa gisirikare bwemejwe ku mugaragaro kuva muri Nzeri 2023, ubwo Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bemeranaga ko ingabo z’u Burundi zifatanya na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu guhangana na M23.

Kuva ayo masezerano yashyirwaho, Ingabo z’u Burundi (FDNB) zimaze kohereza abasirikare bari hagati ya 8,000 na 12,000, aho ubu bivugwa ko bamaze kugera kuri batayo zigera kuri 16 ziri ku butaka bwa Congo. Abenshi muri bo barwanira mu bice bya Bukavu, Fizi, Uvira na Mwenga, ndetse no mu misozi miremire ikikije Minembwe.

Radio mpuzamahanga RFI ivuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zigizwe na brigade enye, buri imwe igizwe na batayo eshatu, ziyobowe na Jenerali Pontien Hakizimana uzwi ku izina rya “Mingi”. Nyamara n’ubwo izo ngabo zoherezwa ku bwinshi, amakuru atandukanye yemeza ko zagize igihombo gikomeye mu mirwano zahanganyemo na AFC/M23.

Amakuru aturuka ku mirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko AFC/M23 yatsinze ingabo z’u Burundi, iza FARDC na Wazalendo mu bice byinshi. Nyuma yo kuva i Kamanyola, abarwanyi ba AFC/M23 bageze i Sange, ahasigaye intera y’ibilometero 30 gusa uvuye mu mujyi wa Uvira, ibintu byashyize igitutu gikomeye ku ngabo zari ziwurimo.

Uku gutsindwa kwagize ingaruka zikomeye mu Burundi, aho inkuru zemeza ko inkomere z’abasirikare zuzuye mu bitaro by’i Bujumbura. Urubuga SOS Medias rwatangaje ko mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge honyine hari inkomere 87 z’abasirikare b’u Burundi bakomerekeye ku rugamba barwana na AFC/M23.

Umunyamakuru wageze kuri ibi bitaro yavuze ko kumenya abo basirikare byoroshye kubera imyambaro bambaye, aho benshi bari mu myambaro itukura ya siporo, bafite ibipfuko ku maboko no ku maguru. Izindi nkomere zajyanywe mu bitaro byigenga birimo Tanganyika Care Polyclinic, mu gihe ibitaro byinshi by’i Bujumbura bicucitse cyane, aho igitanda kimwe kigira abarwayi babiri cyangwa batatu.

Hari amakuru avuga ko kubera gutsindwa no gutakaza abasirikare benshi, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bwategetse bamwe mu basirikare gutaha bwangu, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwabo bukomeza gutikirira mu ntambara isa n’iyarenze ubushobozi bwabo. Kuva mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza 2025, ingabo nyinshi z’u Burundi, Imbonerakure na Wazalendo zatangiye guhunga zivuye i Uvira zerekeza i Bujumbura.

Abaturage bababonye bavuga ko basaga n’abacitse intege, bananiwe kandi badafite icyizere. Ku mupaka, igisirikare cy’u Burundi cyashyizeho ingamba zikomeye zo kwakira aba basirikare, aho bamburwaga intwaro mbere yo koherezwa mu nkambi z’agateganyo.

Mu gihe ibi byose byari bimaze kuba, u Burundi bivugwa ko bwohereje abandi basirikare bagera hafi ku bihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo, benshi muri bo bagashyirwa mu bice bikikije Minembwe, Uvira, Fizi na Mwenga. Aho bari barashyizeho inzira zo gufunga Abanyamulenge, bababuza kugera ku masoko no ku mavuriro, ibintu byakomeje kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Iyi miterere y’intambara n’ibihombo by’ingabo z’u Burundi ni byo bituma havugwa ko AFC/M23 ishobora gufata icyemezo cyo kwagura urugamba, rukagera ku butaka bw’u Burundi, mu mugambi uvugwa wo gushyira igitutu gikomeye kuri Perezida Ndayishimiye no kumukura ku butegetsi.

Nubwo ubutegetsi bwa Gitega bukomeje guhakana aya makuru, abasesenguzi bavuga ko uburyo u Burundi bwishoye mu ntambara yo muri Congo, bufatanya n’imitwe irimo FDLR, ari byo byabushyize mu mwanya wo kwibasirwa mu buryo butaziguye n’ihuriro AFC/M23.

Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera, amaso y’abaturage bo mu karere akomeje kuba kuri Gitega na Kinshasa, bibaza niba iyi ntambara itagiye guhinduka intambara y’akarere yose, izagira ingaruka zikomeye ku mutekano, politiki n’ubuzima bw’abasivili bo mu bihugu bihana imbibi na Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui