Yunguka ibihumbi 300 ku munsi: Umworozi woroye ingurube zirenga 900 ushaka no kubaka uruganda yatunguye benshi. Amafoto

Mu gihe ubworozi bukomeje kugaragara nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubuhinzi n’ubukungu bw’u Rwanda, Ruzagiriza Francis utuye mu Karere ka Kayonza ari mu borozi b’intangarugero bageze ku rwego rushimishije mu bworozi bw’ingurube, aho amaze korora izirenga 900, akavuga ko afite intego yo kugera ku 3000 bitarenze uyu mwaka.

Ubu bworozi abukorera mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Mukarange, ku buso bungana na hegitari 3,5, aho yororeye ingurube 925 zose zigenewe inyama. Muri izi harimo ingurube 135 zihaka, imfizi enye zizimya, ndetse n’izindi ziri mu byiciro bitandukanye by’ubukure. Uretse korora, buri munsi abaga ingurube eshatu cyangwa enye zifite amezi arenga atandatu n’ibiro biri hagati ya 100 na 120, inyama zazo akazigurisha cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho isoko rikomeje kwiyongera.

Ruzagiriza avuga ko yatangiye uru rugendo afite ingurube icumi gusa, nyuma yo kubona ko ubutaka yari afite butamuhaga umusaruro uhagije. Mu gihe ubworozi bwe bwari bumaze kugera ku ngurube 300, Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yamuhaye inguzanyo yamufashije kwagura ibikorwa bye, yubaka ibiraro bigezweho ndetse atangira korora ku rwego rw’umwuga.

Ati: “Ubu tugeze ku ngurube zirenga 900 kandi zitanga umusaruro ushimishije. Ingurube imwe ishobora gutanga inyungu irenga ibihumbi 100 Frw, kandi hari n’indi nyungu iva mu ifumbire yazo dukoresha mu buhinzi bwacu. Ni ifumbire nziza ituma n’imyaka twahinze itanga umusaruro mwinshi.”

Ibyihariye kuri ubu bworozi ni uko ingurube zororerwa ahantu hubakiye neza kandi hakorerwa isuku kenshi, bitandukanye n’imyumvire y’abatekereza ko ingurube zororerwa mu mwanda. Ruzagiriza asobanura ko isuku ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma amatungo atanga umusaruro mwiza kandi agahindura n’imyumvire y’abaturage ku bworozi bw’ingurube.

Ati: “Abantu bamwe batekereza ko ingurube ari itungo rifitanye isano n’umwanda, ariko ibyo biterwa n’iyororerwa nabi. Iyo uyifashe neza irororoka vuba kandi igatanga inyama nziza. No umwanda wayo ntupfa ubusa kuko tuvamo ifumbire igira agaciro.”

Nubwo ibikorwa bye bikomeje gutera imbere, Ruzagiriza agaragaza ko ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bikiri imbogamizi, kuko bihenze kandi bitaboneka byoroshye. Mu rwego rwo kubikemura, afite gahunda yo kubaka uruganda ruciriritse ruzajya rutunganya ibiryo by’amatungo, ndetse akorana n’abaturage aho abaha ifumbire, bakamugurisha ibigori byeze, bikazifashishwa mu gukora ibyo biryo.

Intego ye ni ukwagura ubworozi bwe ku buryo azagera ku ngurube 3000, kandi akizera ko isoko ryo mu Rwanda rihagije ku buryo iyo nyongera izamufasha guhaza isoko rikomeje kwiyongera.

Uretse guteza imbere ubucuruzi bwe, ubu bworozi butanga akazi ku bantu 45 barimo abagore 20 n’abagabo 25, bakora mu bworozi ndetse no mu buhinzi bw’ibindi bihingwa. Ibi bigaragaza uruhare runini uru rwego rwo guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui