Mu Kagari ka Kanzenze, mu Karere ka Bugesera, hari ahantu hatuje ku buryo uhagera yumva ahumeka umwuka mushya w’ubuzima. Aho ni ku Gisiga, ahubatswe umushinga wiswe The Promised Land, ugizwe n’ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo, watejwe imbere n’Umunyamerika w’imyaka 56, David Clark, wahisemo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimukira mu Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta ya California avuga ko icyamuzanye mu Rwanda atari ugushaka aho aba gusa, ahubwo ari urugendo rwo gushaka ituze, icyubahiro n’aho yiyumva nk’uri mu rugo nyakuri.
Ukigera muri The Promised Land, usanganirwa n’ubwiza kamere bwihariye: imikindo iteye neza, imirima ihinzeho ikawa, imboga n’imbuto zitandukanye, hamwe n’ibiraro by’inka n’amatungo magufi birimo inkoko n’inkwavu, byose bigaragaza ubworozi n’ubuhinzi bugezweho. Ni ahantu hahuriza hamwe umurimo, ubukerarugendo n’umuco nyafurika.
Uyu mushinga kandi ugizwe n’ibyumba umunani byakira abashyitsi, restaurant irimo imitako ishingiye ku muco wa Afurika hifashishijwe ibitenge n’ibindi bikoresho gakondo, ndetse n’ikibuga cya Basketball cyifashishwa n’abahatura n’abashyitsi.
David Clark avuga ko mu myaka itanu ishize yafashe icyemezo gikomeye cyo gusiga Amerika, igihugu benshi bakibona nk’igihugu cy’inzozi, ariko we akavuga ko atagihamya umunezero nyakuri ku Banyamerika b’abirabura.
Yagize ati: “Abantu benshi bambaza niba hari icyo nkumbura muri Amerika. Nta na kimwe.”
Asobanura ko n’ubwo yari afite inzu nziza, imodoka, ubwato n’ubuzima bwiza mu by’amafaranga, yari abayeho adafite ituze n’ibyishimo birambye. Avuga ko irondaruhu n’ivangura bikorerwa Abirabura muri Amerika byamugizeho ingaruka zikomeye mu mutima, bituma yumva atiyumva nk’ufite agaciro.
Ati: “Ibyo nari mfite byose byitaga ku mubiri, ariko umutima wo wari wumye. Byari ibyishimo by’igihe gito, bitaramba.”
Mu Rwanda, Clark avuga ko yahabonye ibitandukanye n’ibyo yari yaramenyereye: umutekano usesuye, amahoro, ubuyobozi bumushyigikira n’abaturage bamwakiriye neza.
Ati: “Hano mfite ituze, urukundo n’ibyishimo amafaranga adashobora kugura. Leta iragushyigikira aho kukurwanya. Nakunze u Rwanda ku ijana ku ijana.”
Uyu mugabo kandi anenga uburyo itangazamakuru ryo muri Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba rikomeje kugaragaza Afurika nk’ahari ubukene, indwara n’intambara gusa, bigatuma Abanyamerika benshi b’abirabura bagifite isura mbi kuri Afurika.
Avuga ko imwe mu ntego ze ari uguhindura iyo sura, agaragaza indi Afurika y’ukuri yiboneye n’amaso ye: Afurika y’iterambere, amahirwe n’ubuzima bufite icyerekezo.
Ati: “Twabwirwaga ibinyoma byinshi kuri Afurika. Bavugaga ubukene n’indwara gusa. Ibyo si ukuri. Hari ibyiza byinshi, kandi ngerageza kubigaragaza kugira ngo mpindure iyo myumvire.”
Inkuru ya David Clark ni urugero rw’uko hari abantu bagenda bahitamo gusiga ibyo isi ibona nk’iby’agaciro kenshi, bagashaka ubuzima bufite icyo busobanuye kurushaho. Ku bwe, u Rwanda rwabaye “ijuru rito” yahisemo kubamo, ahasanga amahoro n’icyubahiro yari amaze igihe ashakisha.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp











