Yamutangiye yiga muri P4: Amagambo yatangajwe n’Umwarimu wafatanywe Umukobwa w’imyaka 16 yari amaranye iminsi 4 amusambanya

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi mu Karere ka Gatsibo ni iy’umwarimu wafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gusanganwa mu nzu ye umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16, wari umaze iminsi ine adataha iwabo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore, mu Mudugudu wa Bihinga, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana uwo mwarimu mu maboko y’amategeko kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gusambanya umwana yigishaga.

Uwo mwarimu witwa Irene Rugero w’imyaka 25, yigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa GS Bihinga. Akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa witwa N.C. (amazina ye yahinduwe kubera kurengera umwana), wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri iryo shuri.

Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi bw’ishuri avuga ko uwo mwana yari amaze iminsi ine ataboneka mu rugo rw’iwabo, ibintu byateye impungenge umuryango we.

Byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026 ubwo uwo mwana atatashye iwabo. Ababyeyi be batangiye kumushakisha mu nshuti no mu baturanyi ariko ntibamubona.

Nyuma yo kubura amakuru ye, ku wa Mbere mu gitondo nibwo ababyeyi be bagiye ku ishuri asanzwe yigaho basaba ubuyobozi kubafasha kumenya aho aherereye.

Mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwari butangiye gushakisha amakuru, bamwe mu barimu bagenzi b’uwo ukekwaho icyaha bagaragaje ko hari uwigeze kubona uwo munyeshuri yinjira mu cyumba cy’uwo mwarimu giherereye mu icumbi ry’abarimu.

Aya makuru yahise atuma ubuyobozi bw’ishuri buhamagara inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe igenzura.

Polisi yakoze operasiyo, maze basaba uwo mwarimu gutanga urufunguzo rw’icyumba cye. Amakuru avuga ko yabanje kubyanga, habaho impaka hagati ye n’ubuyobozi.

Nyuma y’igihe gito ariko, yemeye kurutanga. Ubwo ubuyobozi bwafunguraga icyo cyumba, basanze uwo mwana w’umukobwa aryamye imbere mu cyumba cye.

Icyo gihe inzego z’umutekano zahise zitabara, uwo mwana ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma, mu gihe uwo mwarimu yajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Amakuru agaragaza ko uwo mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo akorerwe isuzuma rishobora kugaragaza niba yarahohotewe.

Mu iperereza ry’ibanze, uwo mwarimu yemereye inzego z’umutekano ko uwo mukobwa yamugezeho iwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 ahagana saa cyenda z’amanywa.

Yavuze ko uwo mukobwa ari we wamusanze iwe muri ayo masaha, ibintu na we ubwe ngo yemeje mu magambo ye.

Icyakora amakuru atangwa na bamwe mu barimu bo kuri iryo shuri agaragaza ko umubano hagati y’uyu mwarimu n’uwo munyeshuri ushobora kuba waratangiye kera.

Umwe mu barimu bakorana na Rugero, utifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko hari hashize igihe bakeka ko hari umubano udasanzwe hagati y’abo bombi.

Yagize ati: “Inkuru ni impamo, ni ho nkorera. Twamugiriye inama yo kumureka tukimara kumukeka, ariko aratunanira kuko yamutangiye akiri muri P4.”

Aya magambo akomeje gutangaza benshi, kuko agaragaza ko uwo mubano ushobora kuba waratangiye umwana akiri muto cyane.

Mu kiganiro cyabaye ku mbuga nkoranyambaga, umwe umunyamakuru Oswald yabajije uwo mwarimu mugenzi we yamubajije niba uwo mwana yaba yarigeze guterwa inda n’uwo mwarimu mbere.

Yamubajije ati: “Nta nda yigeze amutera na rimwe?”

Undi mwarimu amusubiza ati: “Ntayo twabonye, keretse niba ayifite ubu.”

Aya makuru yatumye iki kibazo kirushaho kuvugwa cyane mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaza ko biteye impungenge kuba umwarimu ashobora kugirana umubano wihariye n’umwana wigaga mu kigo yigishaho.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Kabarore bwemeje ko icyo kibazo cyahise gikurikiranwa vuba nyuma yo gutangwaho amakuru n’ubuyobozi bw’ishuri.

Bwavuze ko inshingano z’umwarimu ari ukurera no kurinda abana, bityo ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kugaragara mu mashuri.

Abaturage bo mu gace ka Bihinga bavuga ko batunguwe n’iyi nkuru, cyane cyane ko uwo mwarimu yari akiri muto kandi benshi bamubonaga nk’umurezi w’abana.

Bamwe mu babyeyi bagaragaje impungenge bavuga ko amashuri akwiye gukaza ingamba zo kurinda abana ihohoterwa rikorerwa mu bigo by’amashuri.

Kuri ubu, Irene Rugero afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’icyemezo cy’amategeko kizafatwa.

Umuryango w’uwo mwana na wo watanze ikirego, mu gihe ibisubizo by’isuzuma ry’ubuvuzi byitezwe gufasha mu iperereza.

Iki kibazo cyongeye kwibutsa abantu benshi akamaro ko kurinda abana no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu mashuri, aho abarezi basabwa kurangwa n’indangagaciro n’inshingano zo kurera ejo hazaza h’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui