Amakuru atandukanye akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego zitandukanye ziri hafi y’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko umwe mu bayobozi bakomeye mu bijyanye n’abacanshuro bo mu kigo cy’umutekano cyigenga cya Blackwater yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23.
Aya makuru yatangajwe n’abantu bavuga ko bayakurikiranye hafi, bavuga ko uwo muyobozi yafatiwe mu mujyi wa Uvira, mbere yo kugezwa mu maboko y’iryo huriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibyatangajwe bivuga ko uwo wafashwe atari wenyine, kuko ngo yafatanwe n’abandi bantu bane bari kumwe na we, mu gihe mu cyumweru cyabanje hari abandi bantu umunani bafashwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’abacanshuro mu burasirazuba bwa RDC.
Gusa kugeza ubu, nta ruhande rwemeje ku mugaragaro ayo makuru, haba ku ruhande rwa Leta ya RDC, AFC/M23 cyangwa ibindi bihugu bikurikirana ikibazo cy’umutekano muri ako karere.
Abakurikirana ibya gisirikare bavuga ko iyo nkuru iramutse yemejwe, yaba ari inkuru ikomeye ku rugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa Congo, cyane ko Blackwater ari imwe mu kompanyi zizwi cyane ku Isi mu gutanga serivisi z’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Iyo kompanyi yashinzwe mu mwaka wa 1997 n’umunyamerika Erik Dean Prince, wahoze ari umusirikare wihariye mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi zizwi nka Navy SEALs.
Erik Prince yavukiye i Holland muri leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki ya 6 Kamena 1969. Yize muri Hillsdale College mbere yo kwinjira mu gisirikare, aho yakuye ubunararibonye mu bikorwa by’umutekano. Nyuma y’igihe gito avuye mu gisirikare, yashinze Blackwater Worldwide, kompanyi yaje kwamamara cyane mu bikorwa by’umutekano byakorewe mu bihugu byari byugarijwe n’intambara birimo Iraq na Afghanistan.
Blackwater yagiye igirana amasezerano n’inzego zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu bikorwa byo kurinda abategetsi, ibikorwa bya dipolomasi n’ibikorwa bya gisirikare byasabaga ubufasha bw’abikorera. Iyo kompanyi yaje kugurishwa mu mwaka wa 2010, nyuma y’uko izina ryayo ryagiye rishyirwa mu makuru akomeye kandi agibwaho impaka ku bijyanye n’imikorere y’abacanshuro mu bice bitandukanye.
Nyuma yo kugurisha Blackwater, Erik Prince yakomeje ibikorwa mu rwego rw’umutekano w’abikorera, ashinga ibindi bigo birimo Frontier Resource Group na Presidential Airways, byibanda ku mishinga y’ishoramari, ubwikorezi n’umutekano mu bihugu bitandukanye ku Isi, cyane cyane muri Aziya. Aheruka no kuvugwa inyuma y’ibikorwa bya sosiyete Vectus Global, ikomeje gutanga serivisi z’umutekano mu bice bitandukanye.
Amakuru yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Erik Prince yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kwa Ossama bin Laden, wari umaze imyaka myinshi ashakishwa n’inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera kuyobora umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.
Nubwo igikorwa cyo kumwica cyashyizwe ku mugaragaro ko cyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Amerika (Navy SEALs) mu mwaka wa 2011, hari amakuru n’isesengura byagiye bivuga ko Prince, binyuze mu bunararibonye bwe n’imiyoboro ye mu by’umutekano, yaba yaragize uruhare mu gutegura no gutanga amakuru n’inama zafashije mu bikorwa byo kumuhiga no kumugera ho.
Uretse ibyo, Erik Prince azwiho kuba yaragize uruhare mu ntambara n’ibikorwa by’umutekano mu bihugu bitandukanye byari byugarijwe n’umutekano muke, birimo Haiti, Libye na Mozambique. Muri ibi bihugu, we n’ibigo bye by’umutekano byagiye bivugwa mu bikorwa byo guhugura ingabo, kurinda inyungu z’ibihugu n’ibigo bikomeye, no kwivanga mu ntambara zo mu gihugu imbere.
Ibi byatumye izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ariko nanone riba irigibwaho impaka zikomeye ku bijyanye n’uruhare rw’abacanshuro mu bibazo by’umutekano n’intambara zo hirya no hino ku Isi.
Amakuru yagiye avugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko mu mwaka wa 2024, Prince yaba yaragiranye amasezerano na Leta ya RDC agamije kurinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gufasha mu guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, nubwo ayo masezerano atigeze asobanurwa ku buryo burambuye ku mugaragaro.
Uruhare rw’abacanshuro mu ntambara zo muri Afurika si rushya, ariko rukunze guteza impaka ku bijyanye n’ubusugire bw’ibihugu ndetse n’uburyo ibikorwa by’umutekano bigenda byinjirwamo n’abikorera. Mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi ihanganye, kugaragara kw’abacanshuro bo ku rwego mpuzamahanga byatangiye kuvugwa kenshi mu myaka ishize.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ifatwa ry’umuntu ufite isano n’ibikorwa by’abacanshuro ryafashwe nk’intambwe ishobora kugira ingaruka ku rugamba ruri kubera mu Burasiarazuba bwa Congo.
Nubwo bimeze bityo, hari impungenge ko gukoresha abacanshuro mu ntambara bishobora kongera ubukana bw’imirwano, cyane ko akenshi baba bafite ubunararibonye buhanitse mu bya gisirikare. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gutuma intambara irushaho kumara igihe kirekire no guteza ingaruka ku baturage basanzwe.
Hari kandi amakuru avuga ko Erik Prince ari umwe mu bantu bafitanye umubano wa hafi n’abanyapolitiki bamwe bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko Perezida Donald Trump, aho bivugwa ko mu gihe cya manda ye ya mbere yaba yaragize uruhare mu gutanga inama ku bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare. Uwo mubano nawo wakunze kuvugwaho byinshi mu itangazamakuru mpuzamahanga.
Gusa ku birebana n’amakuru avuga ko yafashwe ku itariki ya 5 Gashyantare 2026 n’ingabo zidasanzwe za AFC/M23, ntiharaboneka ibimenyetso bifatika cyangwa itangazo ryemeza ayo makuru rivuye mu nzego zemewe. Abakurikirana ibibera muri RDC bakomeje gutegereza ko hagira urwego rutangaza amakuru arambuye ku byabaye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

