Wazalendo yakoreye ibya mfura mbi umuyobozi wa yo wemeje ko ari yo yagabye igitero i Goma.

Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, amakuru mashya agaragaza ko hari ukutumvikana gukomeye mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma y’uko umwe mu bayobozi baryo yemeye mu ruhame uruhare rwaryo mu gitero giherutse kugabwa mu Mujyi wa Goma.

Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa na bwo bwamaze gutangaza ko bwatangiye iperereza ku rupfu rw’umuturage wabwo wapfiriye muri icyo gitero cya drones cyahitanye abasivile barimo n’Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Ihuriro ryitwaje intwaro rya Wazalendo rizwi nka CNVDP-WAZ ryatangaje ko ryirukanye Depite Willy Mishiki Buhini, wari Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo, nyuma y’amagambo yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyanyuze kuri TV5 Monde ku wa 11 Werurwe 2026, uyu mudepite uhagarariye teritwari ya Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko abarwanyi ba Wazalendo bari kwisuganyiriza muri Pariki ya Virunga bagamije kongera kugaba ibitero byo kwisubiza Umujyi wa Goma.

Yagize ati: “Turimo kwisuganyiriza muri Virunga kugira ngo twisubize Goma. Ubu turi muri Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye muri uwo mujyi. Ni yo mpamvu igitero giherutse kuba.”

Depite Mishiki yanavuze ko igitero cya drones cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe i Goma cyagabwe n’abo barwanyi ba Wazalendo, kikaba cyahitanye abasivile batatu barimo Umufaransakazi witwa Karine Buisset.

Aya magambo yahise atera impagarara mu buyobozi bw’iri huriro, kuko abayobozi baryo bavuze ko atigeze agisha inama ubuyobozi mbere yo gutangaza ibyo yavuze.

Ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bwa CNVDP-WAZ bwatangaje ko Depite Mishiki “yasutse amavuta mu muriro” atangaza amagambo ashobora gushyira iri huriro mu bibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Bityo yahise yamburwa inshingano ze zose ndetse avanwa mu banyamuryango b’iri huriro, asimbuzwa Katulanya Jacques ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Inararibonye.

Nyuma y’iki cyemezo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kwirukana Mishiki bidashobora gusiba ibyo yavuze.

Yagize ati: “Bashobora kwikiza umuntu wemeye icyaha mu ruhame, ariko ntibashobora gusiba ibyo yavuze cyane cyane mu gihe hari ibimenyetso byinshi.”

Yongeyeho ko amagambo nk’aya agaragaza neza uruhare rw’amatsinda ashyigikiwe na Leta ya RDC mu bikorwa byibasira abasivile mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Igitero cya drones cyavuzweho cyane cyabereye mu gace ka Himbi mu Mujyi wa Goma, aho inzu yari ituwemo n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga yarashweho.

Muri icyo gitero hapfuyemo Karine Buisset, Umufaransakazi wakoreraga UNICEF nk’umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bahohotewe by’umwihariko abahohotewe ku gitsina.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yavuze ko umuryango ayoboye ubabajwe cyane n’urupfu rw’uwo mukozi ndetse n’ingaruka z’umutekano muke ku basivile mu Burasirazuba bwa Congo.

Yashimangiye ko ibitero byibasira abasivile bigomba guhagarara, cyane cyane mu bice byugarijwe n’intambara.

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko icyo gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, rikavuga ko cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo.

Abo bayobozi barimo Joseph Kabila, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Sultani Makenga, bavuga ko bari mu Mujyi wa Goma igihe icyo gitero cyabaga.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo ntibwigeze bwemera cyangwa ngo buhakane ko ingabo zabwo ari zo zagabye icyo gitero, ahubwo bwatangaje ko bugiye gukora iperereza ryabwo kugira ngo hamenyekane ukuri.

Icyakora mu magambo yabwo, bwashatse kucyegeka kuri AFC/M23, ibintu byateje impaka mu banyapolitiki n’abasesenguzi.

Nyuma y’urupfu rw’umuturage wabwo, u Bufaransa bwahise butangaza ko bwatangiye iperereza ku byaha by’intambara bishobora kuba byarabereye muri icyo gitero.

Iryo perereza riri gukorwa n’Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu bushinjacyaha bw’u Bufaransa rizwi nka Parquet National Antiterroriste (PNAT).

Intego yaryo ni ukumenya neza ukuri ku rupfu rwa Karine Buisset no kumenya abagize uruhare mu gitero cyahitanye ubuzima bwe.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iperereza ry’Abafaransa rizibanda ku kumenya niba habayeho ibyaha by’intambara cyangwa ibindi byaha bikomeye byibasiye abasivile.

Iki gitero cyamaganywe n’ibihugu byinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, ariko hari abanenga ko hatigeze havugwa neza abashinjwa kukigaba.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukunze guceceka igihe ingabo za Leta ya RDC zishinjwa ibitero byibasira abasivile.

Yibukije ko no mu bihe byashize, igihe drones zaraswaga mu bice bya Minembwe zigahitana abasivile barimo n’Abanyamulenge, nta gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga wigeze uvuga ku babigizemo uruhare.

Ati: “Birababaje kubona amategeko mpuzamahanga n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye asa n’ayatakaje agaciro mu gihe inyungu z’ibihugu bikomeye ziri mu kaga.”

Mu mezi ya mbere ya 2026, ingabo za Leta ya RDC zakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23.

Kimwe mu byavuzwe cyane ni igitero cyabaye ku wa 24 Gashyantare 2026 cyahitanye umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Willy Ngoma, hamwe n’abandi barwanyi barimo n’abamurindaga.

Abasesenguzi bemeza ko ibi bitero n’amagambo akomeye ari kuvugwa n’impande zitandukanye bishobora gutuma intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo irushaho gukomera, cyane cyane mu bice bikikije Umujyi wa Goma.

Mu gihe iperereza ry’u Bufaransa rigitangira, amaso y’abatari bake ari ku cyo rizagaragaza ku byabaye muri icyo gitero, cyane cyane ku kibazo cy’uwabigizemo uruhare nyarwo.

Hari abizera ko ibisubizo byaryo bishobora guhindura uko amahanga abona amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe abandi bavuga ko bishobora kongera ubukana bw’impaka za politiki n’iza gisirikare muri ako karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui