Venezuela: Perezida w’Inzibacyuho Delcy Rodríguez yahaye gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko igihugu cye kitagishobora gukomeza kuyoborwa n’amabwiriza aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko Abanyavenezuela ari bo bagomba kwikemurira ibibazo byabo bya politiki n’imiyoborere.

Ibi Rodríguez yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bakozi b’urwego rutunganya ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Puerto La Cruz, ku wa 25 Mutarama 2026. Yavuze ko igitutu cy’amahanga, by’umwihariko Amerika, kiri kugerageza kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye mu buryo budakwiye.

Yagize ati: “Turambiwe amabwiriza ya Washington ku banyapolitiki ba Venezuela. Mureke politiki ya Venezuela ikemure amakimbirane n’ibibazo byacu by’imbere mu gihugu.”

Rodríguez yatangiye kuyobora Venezuela ashyigikiwe na Amerika, nyuma y’ifatwa rya Nicolás Maduro wahoze ari Perezida w’iki gihugu n’umugore we Cilia Flores, mu ntangiriro za Mutarama 2026, bakajyanwa muri Amerika. Icyo gihe, Washington yari yatangaje ko igamije gufasha Venezuela gusubira mu murongo wa politiki ishingiye kuri demokarasi.

Mu ntangiriro z’ubuyobozi bwe, Delcy Rodríguez yari yemeye gukorana bya hafi na Amerika, agamije guhosha amakimbirane ya politiki yari amaze igihe mu gihugu, no kugarura icyizere mu baturage bari baracitse intege kubera ibibazo by’ubukungu n’imibereho mibi.

Gusa, hashize igihe gito atangiye izi nshingano, Rodríguez yatangiye kugaragaza kutishimira igitutu cyashyirwaga kuri Leta ayoboye, cyane cyane ku bijyanye n’ibisabwa na Amerika byo kongera umusaruro wa peteroli no kugena uko igomba gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Amerika yashyize ahagaragara ibisabwa bikomeye kuri Venezuela, birimo guhagarika umubano n’ibihugu nk’u Bushinwa, Iran, u Burusiya na Cuba, ndetse igasaba ko Venezuela ikorana na Amerika gusa ku bijyanye n’inganda za peteroli, ari zo nkingi y’ubukungu bw’iki gihugu.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko Amerika igiye kugira uruhare rukomeye mu buyobozi bwa Venezuela nyuma y’ifatwa rya Maduro, ariko nyuma aza gushyigikira Delcy Rodríguez nk’umuyobozi w’inzibacyuho. Trump yanavuze ko afitanye umubano mwiza na Rodríguez, amusobanura nk’umuntu ushoboye kandi wizewe.

Nubwo Rodríguez akomeje kugaragaza ko Venezuela itagomba kuyoborwa n’amabwiriza ya Amerika, yirinda gutangaza amagambo ashobora gufatwa nk’ayatuma umubano w’ibihugu byombi uhungabana burundu, agaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro mu bwubahane.

Mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ubwiyunge mu gihugu, Amerika yasabye Venezuela kurekura imfungwa za politiki. Kuri iki Cyumweru gishize, abantu 104 barekuwe, mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Diosdado Cabello, yatangaje ko abantu 808 ari bo bamaze kurekurwa kuva mu Ukuboza.

Cabello yavuze ko izi ngamba zigamije kugabanya umwuka mubi wa politiki no kongera icyizere hagati ya Leta n’abaturage, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’inzibacyuho bigoye.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bemeza ko amagambo ya Delcy Rodríguez agaragaza intambwe nshya Venezuela iri gufata mu gushaka kwigenga mu byemezo bya politiki, ariko bakibaza niba izabasha kubigeraho idahungabanyije umubano wayo n’ibihugu bikomeye, cyane cyane Amerika.

Mu gihe Venezuela ikomeje gushaka inzira yo gusubira ku mahoro arambye no kongera kuzahura ubukungu bwayo bushingiye kuri peteroli, amaso ya benshi aracyerekejwe ku mubano wayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uko uzagenda uhinduka mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui