Mu gihe inkuru y’ifungwa n’irekurwa rya Erik Prince yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, andi makuru ari gucicikana agaragaza ko inyuma y’ibi byose hari umutego udasanzwe wari wateguwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wari ugamije kurimbura burundu ihuriro rya AFC/M23.
Amakuru aturuka mu bakurikirana hafi ibibera ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko kugaragara kw’abacanshuro b’abanyamahanga, barimo Erik Prince washinze Blackwater, bitari impanuka. Bivugwa ko byari igice cy’umugambi mugari wo gukurura AFC/M23 mu gace runaka, kugira ngo ihasange imbaraga zidasanzwe zari ziteguye kuyigabaho igitero simusiga.
Izina rya Erik Prince si iry’umuntu usanzwe. Ni rwiyemezamirimo w’umutekano ufite amateka akomeye mu ntambara zo muri Iraq na Afghanistan, ndetse uvugwaho kuba yaragize uruhare mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kwa Osama bin Laden. Yanavuzwe mu masezerano bivugwa ko yagiranye na Leta ya RDC mu 2024 ajyanye no kurinda inyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga ubufasha mu bya gisirikare.
Amakuru mashya avuga ko kuba yaragaragaye muri Uvira byari bifite intego ebyiri: kongerera FARDC ubunararibonye mu bya gisirikare no gukurura AFC/M23 mu mutego wateguwe neza. Hari n’abavuga ko yari yarashyizwe mu mwanya ushobora kumushyira mu kaga, ku buryo iyo aza kugirirwa nabi byari guhita bishyirwa ku mutwe wa AFC/M23, bikayitera guhigwa ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane na Amerika.
Andi makuru arushaho kuvugisha benshi avuga ko hari umugambi wihishe wo kwivugana Erik Prince, urupfu rwe rukitirirwa AFC/M23. Ibi byari gutuma iri huriro rishyirwa mu majwi nk’iryishe umuturage w’umunyamerika uzwi kandi ufite imbaraga muri politiki ya Washington.
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko ibyo byari gutuma Amerika ifata icyemezo gikomeye ku ntambara yo muri RDC, yaba mu buryo bwa gisirikare cyangwa mu bihano bikomeye by’ubukungu. Ibyo byari kuba ari igitego gikomeye ku ruhande rwa Kinshasa mu rwego rwo guca intege AFC/M23.
Nubwo AFC/M23 yari yaratangaje ko itazongera gufata mpiri abacanshuro, amakuru yaje gucicikana avuga ko Erik Prince yaba yarabaye mu maboko yabo mu gihe gito, mbere yo kurekurwa.
Bivugwa ko AFC/M23 yaba yaramenye amakuru yihishe inyuma y’uwo mugambi wa FARDC, ihitamo kumurekura aho kumugumana, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego wa dipolomasi wari gutuma ihita ifatwa nk’umwanzi w’Amerika.
Nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ku mugaragaro ayo makuru, ariko kuba byarakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi batangira kubibona nk’intambara y’ubwenge kurusha iy’amasasu.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo itakiri iy’imbunda gusa. Uruhare rw’abacanshuro, inyungu z’amabuye y’agaciro, n’imiyoboro ya politiki mpuzamahanga biri kuyigira intambara ifite uburemere burenze imipaka ya RDC.
Abakurikirana iby’umutekano bavuga ko kugaragara kw’izina rya Erik Prince mu mirwano yo muri Uvira byari bifite ubusobanuro bukomeye, haba ku ruhande rwa FARDC, AFC/M23 ndetse no ku ruhande rwa Amerika. Iyo aza kugwa muri uwo mutego, isura y’intambara yari guhita ihinduka burundu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

