Uvira mu mwijima: Nyuma yo kugenda kwa AFC/M23, Abaturage batangiye gukorerwa ibya kinyamaswa. Amafoto

Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kwinjira mu bihe bikomeye by’umutekano muke n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 riwuvuyemo mu mpera z’icyumweru gishize. Amakuru aturuka muri uyu mujyi agaragaza ko abaturage b’Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge, batangiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro n’abaturage bashishikarijwe gusahura no kwihorera.

Amashusho n’amavidewo bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byerekana abantu bitwaje ibikoresho bitandukanye binjira mu mazu y’Abatutsi, bakayasahura ku mugaragaro, mu gihe abandi bavuza induru bagira bati: “Ntihagire ikintu na kimwe musiga muri aya mazu y’Abanyarwanda.” Aya magambo afatwa nk’akenshi akoreshejwe mu kwibasira Abatutsi Banyamulenge muri aka karere.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ibikorwa byo gusahura byibanze ku mazu y’Abatutsi, amaduka, n’amatorero afatwa nk’ayiganjemo Abanyamulenge. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itorero rimwe ryo muri Uvira ryasahuwe bikomeye. Hari kandi amakuru avuga ko abasivili batanu bishwe, nubwo ayo makuru atarabasha kwemezwa n’inzego zigenga.

Ibi byose byatangiye nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), basubiye mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’uko AFC/M23 iwuvuyemo byuzuye ku wa Gatandatu. Amashusho yashyizwe hanze yerekanye aba barwanyi ba Wazalendo binjira mu mujyi barasa mu kirere, mu gihe abaturage bagiye bakwira imishwaro.

Abaturage benshi bavuga ko umutekano wahise uba muke, ndetse bamwe batangira guhunga, cyane cyane Abanyamulenge. Amakuru avuga ko hari imiryango myinshi yatangiye kuva mu mujyi no mu buce biwukikije, itinya kwibasirwa hashingiwe ku nkomoko yayo.

Ishyirahamwe Amohoro Peace Association, riharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, ryasohoye itangazo rikomeye riburira amahanga ko Abanyamulenge bari mu kaga gakomeye.

Riti: “Uvira iragana mu bihe byihutirwa by’ubutabazi. Nyuma yo kugenda ku gahato kwa AFC/M23 ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasivili b’Abanyamulenge barimo guhigwa. Imitwe ya Wazalendo irimo kwica, gusahura no gutwika amazu y’abantu bise ‘Banyarwanda’, ijambo rikomeje gukoreshwa mu guhamagarira kwibasira Abatutsi Banyamulenge.”

Nyuma yo kuva kwa AFC/M23 muri Uvira, Wazalendo yahise yigabiza uyu mujyi. Abaturage bemeza ko yawinjiyemo mu gitondo cyo ku Cyumweru, umunsi umwe gusa nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ku mugaragaro ko yawuvuyemo mu rwego rwo kubahiriza ibiganiro by’amahoro.

Umwe mu bahoze bayobora Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ubu uba mu Mujyi wa Kalemie, yemereye BBC ko Wazalendo yageze muri Uvira, ariko avuga ko bategereje amabwiriza aturuka ku bayobozi bakuru.

Yagize ati: “Ni ngombwa kwitondera. Abadukuriye barabanza gusuzuma niba koko ibyo M23 yavuze byo kuva muri Uvira ari ukuri.”

Nubwo Wazalendo yakomeje kugaragara mu mujyi, AFC/M23 yatangaje ko nyuma yo kuwuvamo yawusize mu nshingano z’umuryango mpuzamahanga, isaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurinda abasivili.

Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni tariki ya 15 Mutarama 2026, AFC/M23 yavuze ko imaze iminsi isaba ko ingabo za MONUSCO zoherezwa muri Uvira kugira ngo zirinde abaturage.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagize ati: “Kuva uyu munsi, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Uvira mu nshingano zose z’umuryango mpuzamahanga.”

Nangaa yasobanuye ko hari hasigayemo umutwe muto w’abarwanyi ba AFC/M23 bashinzwe ubugenzuzi mu gihe hategerejwe ingabo zitabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko ko na bo bawuvuyemo ku itariki ya 15 Mutarama.

AFC/M23 yanaburiye Loni ko hari imitwe ibangamiye cyane umutekano w’abaturage ba Uvira, irimo ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacancuro.

Yagize iti: “Kuhaba kw’iyi mitwe n’ibikorwa byayo ntibibangamira abasivili gusa, ahubwo binahungabanya inzira y’amahoro n’umutekano w’akarere muri rusange.”

Uyu mutwe wasabye ko hakoherezwa byihuse ingabo mpuzamahanga zitagira uruhande zibogamiyeho, kugira ngo hirindwe ko Uvira yongera kunyura mu bihe by’akababaro nk’ibyo yabayemo mbere.

AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, nyuma y’urugamba rwari rumaze icyumweru rubera mu kibaya cya Ruzizi. Yavuze ko yawuvuyemo ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutanga amahirwe ku biganiro by’amahoro.

Amerika yasabye AFC/M23 gusubira mu bice yahozemo, mu ntera ya kilometero 75 uvuye muri Uvira, iyizeza ko ari bwo umuryango mpuzamahanga uzabasha kubungabunga umutekano w’abasivili.

Mu gihe AFC/M23 yari imaze igenzura Uvira, abaturage benshi bavuze ko bongereye guhumeka, bakisanzura mu mirimo yabo, nta bujura, nta bwambuzi, nta bwicanyi.

Uyu munsi ariko, impungenge ni nyinshi. Abaturage benshi, cyane cyane abafatwaga nk’abashyigikiye AFC/M23 cyangwa Abanyamulenge muri rusange, batinya ko bashobora kwibasirwa mu gihe nta ngabo mpuzamahanga ziragerayo.

Uvira ubu iri mu bihe by’akaga, aho amaso y’abaturage n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ayerekejwe ku muryango mpuzamahanga, basaba ko udaceceka mu gihe abasivili bakomeje guhigwa bazira uwo ari we.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Imitwe ya Wazalendo n’Ingabo za RDC bikunze kwibasira abaturage bikabacuza utwabo

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui